MUNYAKAZI SADATE, SHIKARETE YA FPR,NI UMUNTU KI ?

Iminsi ibaye myinshi mu itangazamakuru ryo mu Rwanda havugwa ikibazo cya Munyakazi Sadate David. Byatumye tumukoraho ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo tumenye uwo ari we, tunaburire Abanyarwanda kugira ngo babashe kumwirinda, ejo inzego za Leta zitazagwa mu mutego wa Shikarete yahuye n’ihahamuka.

Uyu Munyakazi ashinjwa n’abantu batandukanye gushaka gucisha umutwe Abanyarwanda batandukanye, ariko sibyo byagakwiye, uwashaka kubisesengura neza yakumva ibihano yasabiye Sam Karenzi, umunyamakuru wa Radio &TV 10, ubu bugome burenze kamere, ntaho bwageza u Rwanda, cyane cyane ko yari amaze iminsi yumvikanye mu itangazamakuru asaba ko ababaye abere n’abarangije ibihano byabo mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha muri Tanzaniya, bari bahawe ubuhungiro muri Niger, bagarurwa mu Rwanda, bagahanwa n’inkiko kandi abizi neza ko nta cyaha bashinjwa.

Ese ubundi Sadate David Munyakazi ni muntu ki?

Uyu mugabo wavukiye mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, ntabwo yamenyekanye cyane, kuko Jenoside yo mu 1994 yabaye afite imyaka 14. Ku myaka ye 17 yahawe ishuri muri Groupe Scolaire Saint Joseph-Kabgayi, ariko ntibyamugendekera neza kuko yahawe kwiga muri Math- Physique nyamara atayishoboye, ahita yirukanwa amazeyo umwaka umwe gusa. FPR yamusamiye hejuru imugira igikomerezwa kuko yamushakiye ishuri muri Comptabilité mu kigo cy’Abayisilamu kiri mu Rwampara rwa Nyamirambo cyitwa CIESKA, aharangiza afite imyaka 21, FPR yaramugize Maneko, anabikora uko ishaka.

Munyakazi akimara kurangiza amasomo ye ya Secondaire, yaritwaye uko FPR yashakaga, yahise agirwa Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Rwezamenyo, ariko akomeza akazi ko kuneka, akaneka abavandimwe be, akananeka ababyeyi be n’abaturanyi, agatanga amakuru muri FPR, nayo ikabimuhembera.

Abaturage bo muri Rwezamenyo baje kumenya ko Sadate Munyakazi ari Maneko banga kumutora kuko bamushinjaga ubwana bwinshi, banga kumutora muri mandat ya kabiri, ariko FPR yanga kumurekura, ahubwo imushakira akazi ko kuyobora ikipe ya Rayon Sports, ikipe imaze imyaka 52, ikanagira abafana barenze 4,000,000 nk’uko ubuyobozi bwayo bubitangaza. Biragoye kumva umuntu utazwi aje kuyobora Rayon Sports.

FPR yamaze kubona ko Sadate David Munyakazi atakiri umwizerwa. Yari imaze kumuhekenya imumaramo uburyohe yiyemeza kumucira nka Shikarete, nyamara mu 2008 yagiye ku rutonde rwa FPR ngo abe umudepite, ariko akurwaho kuko basanze amashuri bamushakaho adashyitse, nyamara birengagiza ko Bamporiki Edouard yirukanywe mu mwaka wa 3 Secondaire, akajya gucukura za toilettes muri Kigali, nyuma akavuga ko yakoze Candidat Libre, aba umudepite wa FPR, aza kwiga muri ULK, none afite Masters mu mategeko. Na Sadate iyo FPR iba ikimukeneye yari kumurekera ku budepite, akiga, ubu aba afite PhD.

Muri iyi minsi ya vuba Munyakazi yumvikana mu bitangazamakuru anenga buri rwego rwose ahereye ku badepite. Nta n’igitangaza kirimo kuko aba badepite nta kintu na kimwe bashobora kugeza ku Banyarwanda. Umusesenguzi akaba n’umunyamakuru wa Radio &TV 1, witwa Ntakirutimana Alfred, unayihagarariye mu Ntara y’Iburengerazuba asanga ibyo Sadate David avuga abiterwa n’ihahamuka yatewe n’uko FPR yamucukije imburagihe. Iyi ntabere irakabije mu gushyirishamo Abanyarwanda batarangwaho icyaha, nyamara abikora kuko FPR yamushyize kuri Twitter ngo ayivugire ariko abikoresha nabi, bituma imucira nka Shikarete.

Ntakirutimana mu magambo ye agira ati “Sadate yakomwe bigeze ku munwa, ageze hanze ashaka kugarura image ye, ariko yibuka ibitereko zasheshe, bituma akomeza kubaho nk’igihahamuke”.

Ntakirutimana Alfred ni umunyamakuru w’umwuga, ndetse wahawe ibikombe bibiri na RDB, mu 2019 na 2020, kubera kuba umunyamakuru mwiza. Ibyo rero atangaza kuri Munyakazi Sadate David tubifata nk’ukuri kuko tuba twabonye ubushobozi mu gusesengura ibivugirwa mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Ntakirutimana avuga ko dukwiye kujya duhangana n’ibitekerezo aho guhangana n’abantu babitanze. Ati “kuba icyo umuntu yavuze kidahuye n’imitekerereze yawe, rekera akazi inzego zibishinzwe, RIB na NISS zirakora, tureke gutungira agatoki inzego zibishinzwe, naho Sadate nareke guta ibitabapfu, FPR yaramuciriye”. Yongeraho ko nta gipimo cyo gukunda igihugu kurusha abandi dufite. Ibi ni ukuri rwose! Kuba Sam Karenzi yaravuze ko Kagame ashyiraho abayobozi badashoboye ntiyibeshye na mba. Munyakazi Sadate David avuga ko Inteko ishinga amategeko yo mu Rwanda ari urwego ruciriritse, rushyirwaho na FPR, bakemera iyo myanya bishakira indonke z’amafaranga no kuvugira amashyaka yabatumye. Ibi tubyemeranywaho na Sadate, ariko abivuze kuko muri 2008 banze ko arujyamo, ararakara.

Kuba Munyakazi adaha agaciro abadepite si ikibazo yihariye, ikibazo cye ni uko atunga intoki ngo bice cyangwa bafunge Sam Karenzi. Umusesenguzi Ntakirutimana Alfred arasaba ashimitse RIB n’izindi nzego kutagendera ku marangamutima ya Munyakazi Sadate David, wananiwe kwiga, ariko FPR ikamuha ijambo rikomeye. Kuri Alfred kuba ijisho rya mugenzi wawe ni ukuneka umuvandimwe, ntabyemera na gato.

Munyakazi Sadate David yavuye ku kuyobora Rayon Sports asimburwa n’umuyisiramu mugenzi we witwa Abdallah Murenzi, washyizweho na Leta. Ariko u Rwanda rugira ubudasa utasanga ahandi! Ni gute Leta ishyiraho umuyobozi w’association? Nyamara abandi ngo bafite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umusesenguzi Ntakirutimana avuga ko arambiwe abantu bagizwe abapolisi ba bagenzi babo. Niba RIB na Police barananiwe akazi kabo, nibashyireho urwego rwa “Private Investigators”. Iki tugihurijeho kuko byaca urwango rwo gufungisha abo tutavuga rumwe. Imvugo ivuga ngo “uyu muntu tumubitsemo iki” ntikigezweho. Kugira ikibazo cya Sadate na Sam Karenzi icy’igihugu biragayitse, birashebeje bikomeye.

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo “umusazi arasara akagwa ku ijambo”, Bamporiki yavuze ko abakozi Kagame ashyiraho bahora bategana imitego, none byageze no mu batari abakozi ba Leta. Ubu Umukuru w’Umudugu watutse Ex-Mayor Kayumba Ephrem wa Rusizi afungiwe iki, mu gihe Itegeko rivuga ko uwatutse undi ahanishwa igifungo cy’ukwezi, n’ihazabu y’amafaranga 100,000FRW? Nyamara amaze amezi 2 muri gereza. Ubu se ubu butabera bumaze iki mu gihe Mudugudu afungiwe gutukana kandi abyemera?

Sam Karenzi

Mu kwanzura iyi nkuru twavuga ko ibirego Munyakazi Sadate David ashinja Sam Karenzi nta gaciro bifite kuko kuba Sam yaravuze ko Kagame yahaye inshingano Minisitiri wa MINUBUMWE yibeshye, si igitangaza, si n’icyaha Karenzi yaryozwa kuko abyemererwa n’ingingo ya 38 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Isi yose irabizi neza ko Dr Bizimana Jean Damascène ari igikoresho cya FPR, kidashaka ubumwe bw’Abanyarwanda, kuba Sam Karenzi yabivuga, nta nka yaciye amabere, ku buryo byatuma Munyakazi Sadate amusabira gufungwa burundu. Ni iki se twakwitega kuri Munyakazi usabira ababaye abere n’abarangije ibihano byabo Arusha kuvanwa muri Niger bakazanwa mu Rwanda? Abanyarwanda bacanye ku maso!

Sadate ufite igikomere cyawe watewe na FPR yakuvanye amata mu kanwa, wikumva ko kubambisha Sam Karenzi byagusubiza ku ntebe, reka ayo mateshwa wiyakire nk’izindi Shikarete zashizemo uburyohe.

FPR, ABO WAMAZEMO UBURYOHE WARABACIRIYE, REKERA AHO, NTITUZAGUKUMBURA!

Ndabaga TV