MURI AFRICA, BLINKEN YIBONEYE IMBOGAMIZI IJAMBO RY’AMERIKA RIFITE MU MAHANGA

Yashizwe mu Kinyarwanda nu Ubwanditsi

Umunyamabanga wa Leta Antony J. Blinken yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi wa Sénégal, Aissatta Tall Sall, bari mu mu cyumba cy’amakuru i Dakar muri Sénégal, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20/11/2021. Amakuru dukesha Los Angeles Times, nayo iyakesha Asossiated Press, yo ku wa 22/11/2021, atugaragariza ko uyu Munyamabanga wa Leta yasuye ibihugu bitandukanye by’Afurika birimo Kenya, Nigeria na Sénégal.

DAKAR, Sénégal — Mu rugendo yakoreye muri Africa, Umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, yahise yibonera ku ikubitiro imbogamizi ijambo ry’ Amerika rifite hanze yayo.

Blinken yakubitanye n’ingoma z’igitugu, yongeraho ibibazo bitewe n’abahezanguni bashya kandi bafite ingufu, ndetse n’ibibazo by’ingutu bishobora kumara igihe byatewe na COVID-19 n’imihindagurikire y’ikirere, byose bititaye ku ruhare rutandukanye Amerika yagaragaje mu guhangana nabyo.

Mu ngendo yakoze mu bihugu bitatu mu cyumweru gishize — muri Kenya, Nigeria na Sénégal —ntiyabashije kwikura imbere y’ibimenyetso byamugaragariza guhangana gukomeye hagati y’Amerika n’Ubushinwa: urugamba rw’ingufu za politiki y’akarere rwahengamiye bikomeye ku nyungu z’Ubushinwa mu binyecumi bibiri bishize, cyane cyane muri Afurika.

Mbere yo kuva kuri uyu mugabane ahagaze bwa nyuma muri Sénégal, Blinken yavuze ko yakiriwe neza n’abayobozi bose uko ari batatu babonanye. Ariko, yagize ati “muzatumenyera ku byo dukora, si kubyo mvuga gusa.

Imbogamizi z’aho ijambo rya Washington rigera zigaragaje hato na hato ariko zagaragaye cyane mu mezi make ashize hashingiwe ko Perezida Biden yazamuye imvugo igira iti “Amerika yagarutse”, yari igamije guca amarenga ko Amerika yasubiye ku ruhando mpuzamahanga no mu nzego uwamubanjirije yari yarirengagije.

Muri Nairobi, igice kinini cy’uruzinduko rw’uyu Munyamabanga wa Leta n’aho yatemberejwe mu murwa mukuru wa Kenya, yagenderaga mu gicucu cy’imiturirwa cyangwa amazu yo munsi y’ubutaka, yubatswe mu mushinga w’ubwubatsi wigaragaza cyane kandi watewe inkunga n’Ubushinwa.

Muri Abuja, Imodoka zaherekeje Blinken zanyuze ku nyubako nini utabura kubona zikorerwamo n’Ibiro bikuru by’Ubucuruzi bw’Abashinwa muri Nigeria, aho umuyobozi wo hejuru yazivuzeho gato agaragaza umukino uri hagati y’Amerika n’Ubushinwa, kandi yerekana uburyo Ubushinwa bukurura nk’umufatanyabikorwa mwiza.

Hanyuma, muri Sénégal, umurwa mukuru, Dakar, watoranyijwe ngo uzakire inama ikomeye iziga ku bucuruzi n’ishoramari hagati y’Ubushinwa n’Afurika mu minsi itageze ku 10 nyuma y’uko Blinken ahavuye kuri uyu wa Gatandatu.

N’ubwo ubutegetsi bwa Biden bwashyize imihati myinshi mu gufasha ibihugu by’Afurika mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ndetse n’uburyo ifasha mu ngamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, byagaragazaga gutera imbere ku ikubitiro, ishusho yo hanze y’Amerika nta cyizere na gito itanga.

Inkubiri nshya y’igitugu yagaragaje bimwe mu byagezweho nko kuzana demokarasi yubaka n’ubwo abaturage b’Amerika batabyishimiye ndetse bakinubira ko birengagijwe cyangwa bakigizwayo n’abayobozi muri Ethiopia, Sudan n’ahandi, bagiye bagaragara nk’abatanyuzwe cyangwa abatishimiye ubutumwa bw’ubutegetsi. “Za Guverinoma zigenda zirushaho kudakorera mu mucyo”, niko Blinken yavugiye mu murwa mukuru wa Nigeria kuri uyu wa gatanu. Yagize ati “tubona ibi biba muri Afurika — abayobozi birengagiza mandats bemerewe, bagakerensa cyangwa bakimura amatora, bagakoresha

uburiganya bw’abaturage kugira ngo babone uko baguma ku butegetsi, bagafunga abo batavuga rumwe, bagakandamiza itangazamakuru, bakanemerera inzego z’umutekano gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo bahutaza abaturage.” Yatanze ingero z’ibanze kuri Ethiopia na Sudan.

N’ubwo bwose Blinken atageze muri ibi bihugu mu rugendo rwe, yazamuye ibibazo bihaboneka aho yabaga ageze hose ndetse, mu gihe yari mu rugendo, Intumwa zidasanzwe z’Amerika zasuye Kharthoum na Addis Ababa kugira ngo bahatire abayobozi b’aho kuzibukira ibikorwa bibangamiye demokarasi.

Na none, n’ubwo hari amasezerano yakorewe muri Sudan nyuma y’uko Blinken asubira i Washington, nta musaruro ugaragara yatanze.

Muri Sudan, ibiganiro hagati y’abayobozi b’abasirikare bagiranye n’umudiplomate wo hejuru w’Amerika ushinzwe ibibazo by’Afurika, Molly Phee, byakurikiwe n’imyigaragambyo mishya y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, itwara ubuzima bw’abantu, bituma Blinken ayamagana ku mugaragaro.

Mu cyizere kigaragara, Minisitre w’Intebe, Abdalla Hamdok, yakuweho, nyuma hakorwa amasezerano n’abasirikare yo kumugarura ku butegetsi, ariko bakomeje kumubona agitsimbaraye ukwezi kose nyuma y’uko bahiritse ubutegetsi, bahita bamufungira iwe mu rugo. Ariko agatsiko kavuga ko gaharanira demokarasi kahise kabivamo kabyita “uburyo busa n’ubugambanyi”, Blinken ubwe yiyumvagamo icyizere, avuga ko “yashubijwemo imbaraga” n’ibiganiro, ariko agishaka kureba ibikurikiraho.

Blinken yanditse kuri Twitter ye ati “ Ndasaba impande zose gukomeza ibiganiro kandi bagakuba kabiri imihati yo gusoza inzibacyuho, hagatangirwa inzira ya demokarasi irangajwe imbere n’abasivili muri Sudan”. Yongeyeho ati “ndongera kugaragaza impuruza yacu ku nzego z’umutekano ngo zirekere aho gukoresha imbaraga z’umurengera ku bigaragambya mu mahoro.”

Muri Ethiopia, Intumwa idasanzwe y’Amerika mu Ihembe ry’Afurika, Jeffrey Feltman, yakirijwe impuruza ya Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed kugira ngo hakurweho imipaka ibuza abatanga imfashanyo kugera ku bakeneye gufashwa mu gice cy’amajyaruguru cya Tigray, ahahindutse indiri y’inyeshyamba, ubu zirimo gusatira umurwa mukuru.

Hagati aho, ruswa yabaye akarande, gukoresha nabi ubutegetsi no kudakorera mu mucyo bikomeje kudindiza ibikorwa remezo by’Afurika, amajyambere na gahunda zo kugabanya ubukene ziterwa inkunga n’Amerika.

N’ubwo Biden yavuze ko agiye kugarura Afurika ku mwanya w’imbere mu bubanyi n’amahanga bw’Amerika, hari ibindi nkenerwa bya mbere ndetse n’amajyambere yihuse, harimo kongera kwigarurira isoko ry’Uburayi, Uburasirazuba bwo Hagati, Asia n’Amerika y’Amajyepfo, byafashe umwanya wo hejuru mu mezi 10 ya mbere y’ubutegetsi bwe ageze mu biro.

Ku wa Gatanu, Ibiro bya Perezida byatangaje ko Biden yemeje ko Amerika yiteguye kugirana inama n’abayobozi b’Afurika umwaka utaha “kugira ngo hakomezwe umubano n’abatanyabikorwa bo muri Afurika hashingiwe ku mahame y’ubwubahane no gusangira inyungu ndetse n’indangagaciro.” Gusa itangazo ryari rigufi ritagaragaza amakuru arambuye nk’abazayitabira n’igihe izabera.

Ubwo Blinken yageraga muri Sénégal, urugendo rwa gatatu ari narwo rwasozaga urugendo rw’akazi yakoreye muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, rwari rwimuwe rukuwe muri Kanama 2021, rwatangaga ikimenyetso ko ruri mu byihutirwa, mu gihe hari akavuyo katewe no gukura ingabo z’Amerika muri Afghanistan.

Uretse icyikango cyagaragaye muri Washington, ingaruka zo kuva muri Afghanistan zasize zimwe mu nshuti z’Amerika, zirimo n’Africa, zibaza niba umubano zifitanye na Washington uzaramba. Ibi byari bishishikaje by’umwihariko Ubushinwa bwifuzaga kubyuririraho ngo bwigarurire inyungu z’Amerika muri Afurika ndetse kikaba ari ikibazo gihangayikishije ibindi bice by’isi byinshi.

Iyi myumvire, yenyegejwe n’ubutegetsi bwa Trump butahaga agaciro Afurika, ndetse no kwaguka byihuse kw’imbaraga z’Ubushinwa, ni ikintu Biden na Blinken bifuza ko gihinduka. Urugero, Blinken ntiyigeze ahingutsa izina ry’Ubushinwa ubwo yavugaga ku ngamba ubutegetsi bwa Biden bufite kuri Afurika kuri uyu wa Gatanu. Nyamara ntabwo Ubushinwa bwari kure y’icyamugenzaga.

Blinken ageze muri Nigeria yagize ati “ukwiyemeza kwacu muri Afurika, hamwe n’Afurika, ntigushingiye ku Bushinwa cyangwa undi wese waza ku ruhande, ni kuri Afurika tureba.”

Muri Sénégal ho yagize ati “icyo tugamije si uguhitiramo abafatanyabikorwa bacu, ni ukubaha amahitamo, kandi iyo abaturage bafitemo amahitamo, bakunze kubikora neza.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sénégal, Aissata Tall Sall, uzakira inama y’ubutwererane hagati y’Ubushinwa n’Afrika, ku wa 29-30/11/2021, yabihamirije Blinken agira ati “ dufite imibanire ishingiye ku bwigenge budaheza uwo ari we wese. Ntihari amahitamo amwe gusa. Dufite amahitamo menshi.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Nigeria Geoffrey Onyeama nawe yunzemo avuga ko igihugu cye n’ibindi bashaka kugirana ibiganiro byiza, bungukiramo, nta kindi yavugaga uretse guhanga amaso Ubushinwa.

Yagize ati “twabonye amahirwe menshi ku Bushinwa”. Ibyo yabivugaga aganisha ku mishinga myinshi y’ibikorwa remezo birimo kubakwa muri Nigeria. Ati “ndashaka kuvuga ko bakoresha amafaranga atagira ingano mu mishinga y’isoko ry’imari ndetse n’imishinga y’ibikorwa remezo. Twashoboraga gukorana n’undi wese uduha ibirenze,ariko ahantu henshi bari bahari. Si ikibazo cy’igihugu kimwe cyangwa ikindi ubwacyo; Ahubwo mu by’ukuri ni ikibazo cyo kureba ibitwungura kurusha ibindi dushobora guharanira”, ibi yabivuze agereranya Nigeria n’umugore wifuzwa n’abagabo banyuranye.

Ku birebana n’ipiganwa hagati y’Amerika n’Ubushinwa muri Afurika, Ndashaka kuvuga ko ntashaka kuba umukobanyi, cyane cyane, kuri iki kibazo, ariko rimwe na rimwe ni ikintu cyiza kuri wowe iyo uri umugeni ukurura abagabo noneho buri wese akaguha ibintu byiza. Ufata ibyo ushoboye kuri buri we muri bo.”

Byashyizwe mu Kinyarwanda n’Ubwanditsi