Yanditswe na Umurungi Jeanne Gentille
Ku wa Gatatu, tariki ya 27 Mata 2022, Ijisho ry’Abaryankuna ryanyarukiye mu Mudugudu wa Nyarubande, Akagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru, rihasanga inkuru mbi y’iraswa rya Nshimiyimana Alexis.
Abaturage bahatuye bari bumiwe, agahinda ari kose, ku buryo kugira icyo batangaza byari bigoye cyane. Abaturage bose banze gufatwa amajwi n’amashusho kuko ubuyobozi bw’Umurenge bwari bwababuriye ko uzagaragara mu mashusho bizamukoraho. Bamwe muri bo, mu kiniga cyinshi bagize icyo batangaza. Mu biganiro twagiranye bitagiye mu mashusho, bose bahuriye ku kwamagana umugambi mubisha wo kurasa abantu b’inzirikarengane, abandi bakavuga ko n’uwakoze icyaha adakwiye kuraswa kuko igihano cy’urupfu cyavuye mu mategeko y’u Rwanda, bakanibaza impamvu buri gihe haraswa mu cyico, inzego zabarashe zikavuga ko bazirwanyije, kandi nta byabaye, nta n’ibyatekerejwe.
Bagaruka kandi ku bafatwa n’inzego z’umutekano ntibagaruke kandi ntibinamenyekane aho bafungiye ngo byibuze ababo babasure. Uyu Murenge uzwiho kuva kera kurenganya abaturage, tubibutse ko ari wo twabonyemo Gitifu Sebashotsi akubitira umukobwa na musaza we mu muhanda, akabamugaza, abaziza agapfukamunwa, nyamara nyuma y’urubanza rutavuzweho rumwe, uyu Gitifu yimuriwe mu wundi Murenge, birangira bityo. Aba bana babuze ubutabera, bangirwa no kwivuza, ubu baraborera mu rugo iwabo.
Mu byo abaturage batangaje, bavuze icyo babonye gihuriweho n’abantu baraswa n’inzego z’umutekano. Abasubizaga batanze ibisubizo bitanu (5) by’ingenzi bigaragaza ibyiciro by’abaraswa bagifatwa cyangwa bakaburirwa irengero, imiryango yabo ntizongere kubabona:
(1) Abakekwaho gukorana n’imitwe ikorera hanze irwanya Leta y’u Rwanda;
(2) Abakekwaho kurwanya Leta, kwangisha ubutegetsi abaturage no kugambirira kugirira nabi Umukuru w’Igihugu;
(3) Abakekwaho gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge cyangwa za magendu;
(4) Ibisambo kabuhariwe byabujije abaturage amahwemo;
na (5) Abakorerwa urugomo badafite icyaha na kimwe. Abaturage rero bemeje ko uyu warashwe mu ijoro ryo ku wa 26 Mata 2022 ariho abarizwa.
Abaturage bemeza ko yazize akamama naho abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakemeza ko yazize gukoresha ibiyobyabwenge. Inzego z’umutekano yaba Polisi cyangwa RIB, bose bararuciye bararumira kuko bisa naho kurasa Nshimiyimana wari umugambi wa Leta. Abavugizi b’izi nzego rero birinze kugira icyo batangaza.
Abo mu muryango we bemeza ko kumurasa bitabaye impanuka kuko izi nzego zamuhize kenshi zimubaza icyo avugana na numerous z’i Bugande zitangirwa na +256…, ukibaza niba guhamagarana n’abavandimwe be baba muri Uganda, ubwabyo bigize icyaha. Umukobwa we avuga ko bamuhize kenshi, ndetse n’ubushize ngo bamugabyeho igitero, aburirwa n’umwe mu bapolisi w’inshuti ye, ajya kurara mu baturanyi, baje baramubura batwara umugore we kugira ngo azizane, yijyanyeyo ku manywa babura icyo bamushinja, bafungura umugore we wari uraye muri cashot ya Polisi ya Musanze iminsi itatu yose, azira ibyo atazi, gusa ngo umugabo we baramukurikiranye basanga hari numéros zo muri Uganda bajya bavugana. Bisobanuye bavuga ko kuba baturiye umupaka byatumye hari abavandimwe babo bajya gutura muri iki gihugu, hakaba hari na bashiki ba nyakwigendera babiri bashatseyo. Kuvugana nabo rero ntibikwiye kubonwa nk’icyaha, bararenganyijwe.
Abo mu muryango wa Nshimiyimana Alexis ntibanemera n’uko yagerageje kurwanya inzego z’umutekano nk’uko byatangajwe na Mayor wa Musanze, Ramuri Janvier. Umukobwa we yagize ati: «Mu gicuku hagati ya saa tanu na saa sita z’ijoro twumvise hari abahonda urugi, tubabaza abo ari bo baratwihorera, dukeka ko ari abajura, twanga gukingura ariko turabyuka twese tujya muri salon. Babonye tudakinguye bajya ku rugo duturanye babyutsa umugabo witwa Kamenesha araza ahamagara papa, amubwira ko ari abapolisi bamushaka, arakingura, bahita bamurasa nta kindi bavuganye. Twarasakuje baduhindira mu nzu, baradukingirana, baragenda, nyuma twinjiza umurambo».
Uyu mukobwa akomeza avuga ko bwakeye mu gitondo bazana imodoka ya Polisi izwi ku izina rya “Panda Gari”, bamuzingazingira mu ishashi, baramutwara na n’ubu ntibaramenya aho bamutaye. Ibi rero biri muri bimwe bituma duhora mu myanya ya nyuma ku gipimo cyo kwishima. Ubu se nk’uyu muryango wakwishima ute, umukuru wawo baramuteye ninjoro akaraswa n’abapolisi, barangiza bakajyana umurambo, ntibanareke ngo umuryango we umuherekze mu cyubahiro, umushyingure aruhukire mu mahoro? Ni agahinda gakabije.
Umupolisi ushinzwe imikoranire hagati y’abapolisi n’abaturage (Community Policing) mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Innocent Ndayisenga, yabwiye BTN TV abinyujije mu butumwa bugufi bwagiraga buti: «Ubwo Polisi yari mu bikorwa byo gusaka abakora ubucuruzi bwa magendu, yahawe amakuru ko hari urugo rurimo magendu, bahageze barakomanga hasohoka umugabo ufite icupa, agiye kurikubita umupolisi aramwitaza, mugenzi we ahita amurasa, arapfa. Mu bintu byasanzwe iwe, harimo litiro 36 za kanyanga iva mu gihugu cya Uganda, RIB ikaba yatangiye iperereza. Ubutumwa duha abaturage ni ukwirinda kwishora mu bikorwa bya magendu no kutarwanya inzego z’umutekano ziri mu kazi», ariko ibi byahise binyomozwa n’abaturanyi benshi batuye muri uyu Mudugudu wa Nyarubande, kuko iyo kanyanga ntayo Polisi yerekanye kandi muri urwo rugo bose ntibanywa inzoga. Aha rero niho, mu busesenguzi bwacu, twahise twibaza uruhuri rw’ibibazo tubiburira ibisubizo.
Ni gute uru rugo rw’abarokore rwacuruzaga kanyanga? Ese niba abapolisi basanzwe bakora ibikorwa byo gusaka magendu, ubwo Polisi ya Rwanda Revenue Authority yo ikora iki? Birazwi ko kanyanga icururizwa mu majerekani atariho ibirango, iyo bavuga ko bafashe babwiwe n’iki ko yavuye muri Uganda? Ese dukomeze tubimenyere ko nta handi Polisi izi kurasa uretse mu cyico? Iyi kanyanga yafashwe yarengeye he? Bayeretse nde? Ubundi ko iyo hafashwe ibiyobyabwenge bitemewe byangirizwa imbere y’abaturage bose, kuki aha ngaha ho bitakozwe? Kuki umuvugizi wa RIB n’uwa Polisi banze kugira icyo batangaza? Ese iyo habaye umukwabo hasakwa urugo rumwe? Niba se Polisi yabonye amakuru, nta kuntu bari kuyakoraho iperereza ku manywa, byari ngombwa kwitwikira ijoro? Niba se bahaye agaciro amakuru bahawe kuki baje barasa mu cyico ntibarase amaguru? Kuki bibutse kujya gusaka uru rugo, ntibivuge mbere ngo ba nyir’urugo babakingurire nk’uko mu minsi ishize babakinguriye bagatwara umugore waho? Urutonde rw’ibibazo ni rurerure, turekeye aha!
Uyu nyakwigendera Nshimiyimana yasize umugore n’abana batatu, Imana imwakire mu bayo! Ubu nawe yamaze kwiyongera ku rutonde rurerure rw’inzirakarengane zimaze kuraswa, nta cyaha zifite, gusa ngo biba biturutse ku mabwiriza yaturutse hejuru. Gusa nta gushidikanya ko aba yaturutse kwa Kagame kuko nta hejuru haharuta mu Rwanda. Ubu rero aba bapolisi barashe inzirakarengane bagiye kongererwa amakuru ngo bishe umwanzi w’igihugu!?? Ubu se uyu yari abatwaye ko yisengeraga ubundi agatungwa no kubakira abandi?
Nyuma yo kubona ko abavugizi ba RIB na Polisi banze kugira icyo batangaza, twashatse kumenya icyo inzego z’ibanze zibivugaho. Dukora ubushakashatsi twaje kumenya ko Mayor wa Musanze, Ramuri Janvier yemereye PAX TV ko koko umuturage yarasiwe mu Mudugudu wa Nyarubande, kuko yashatse kurwanya inzego z’umutekano, zari zigiye kumusaka ibiyobyabwenge. Yongeyeho ko ubushize yabacitse batwara umugore we. None se Banyarwanda, Banyarwandakazi, icyaha mu Rwanda si gatozi? Iyo babuze umugabo ukekwaho icyaha batwara umugore we? Ubwo tuvuge ko iyo bababura bombi bari gutwara abana?
Dukwiye kwirwanaho kuko abambari ba FPR bakomeje kwica inzirakarengane umunsi ku wundi nta nkurikizi!
Umurungi Jeanne Gentille