Yanditswe na Kalisa Christopher
Muri iki gitondo, Perezida Ndayishimiye yatangaje k’urubuga rwe rwa Twitter ko yagiranye ikiganiro kuri telefoni na mugenzi we Perezida Museveni, wamushimiye akanashimira ishyaka rye CNDDFDD kuba baratsinze amatora yabaye ku i tariki ya 20 Gicurasi, yanamubwiye kandi ko azakomeza kubana no gukorana neza n’u Burundi. Nawe kandi yahise amushimira uko akomeje gufatanya no gukorana n’u Burundi n’ibikorwa akomeje gukora mu kubungabunga amahoro mu karere. Kuri 25/5/2020 komisiyo y’amatora itangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora aho bwana Evariste Ndayishimiye yaje imbere mu bakandida n’amajwi 68%. Mu gihe bacyegeranya imibare y’ibyavuye mu matora, Ububiligi n’Amerika nk’ibihugu by’ibihangange byabimburiye ibindi mu kwishimira demokarasi abarundi berekanye, aho batobewe n’amahanga imyaka n’imyaka ariko ba Mpatsibihugu bibayobeye batangira kwigira nyoni nyinshi. Iyi ikaba intsinzi ikomeye cyane kuri Evariste Ndayishimiye utangiye kwifuzwa n’amahanga.
Kuva 2015 ibihugu byinshi byateraga inkunga u Burundi bafatiye ibihano icyi gihugu, bahagarika imfashanyo ndetse bagerageza guca intege ubutegetsi bwa Nkurunziza. Ububiligi nk’igihugu cyigeze gukoloniza u Burundi bwabaye ubwambere mukwitoratoza ngo burebe ko bwazongera kwinjira muri iki gihugu, ndetse icyi gihugu gitangira kwishimira ko amatora yabaye mu mahoro n’ituze. Amerika nayo iti natanzwe nkaho bumvako nta gihugu cy’afurika cyabaho batakivugiyemo.
Nk’uko tubikesha BBC, mu itangazo yasohoye ku wa kane umunsi umwe inyuma y’aya matora, Philippe Goffin, ministe w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi yavuze ko aya matora ari intambwe ikomeye muri demokarasi mu Burundi. Ndetse anasaba abanyapolitike b’u Burundi kwirinda imvugo n’ ibikorwa byasubiza inyuma intambwe igezweko ya demokarasi ivuye muri aya matora.
Abasaba kuganira kugira ngo habe umwuka mwiza nyuma y’amatora.
Mike Pompeo, ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nawe yasabye Abarundi kwirinda gushotorana. Avuga ko igihugu cye gikurikiranira hagufi ibiba mu Burundi.
Amerika kandi ihamagarira abiyamamaje kwirinda kujya mu bwicanyi mu gihe batashimishwa n’ibizaba byavuye mu matora.
Abarundi ibi sibyo basabwa, ahubwo bagaragaje ko bashoboye kandi bakunze igihugu cyabo bikorera amatora mu mutuzo ndetse n’ibyavuyemo barabyakira.
Mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru, uwungirije umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Afurika mu bunyamabanga bw’imigenderanire, Tibor Naggi, avuga ko Amerika yiteguye gusubiramo imigenderanire n’ Uburundi mu gihe hashingwa Leta nshya ivuye muri aya matora.
Ibi sibyo Perezida Evariste Ndayishimiye wahimbwe akazina ka ‘NEVA ‘ akomora mu kutemera gutsindwa n’uko ikibi kitasubira. Gusa aritonde atazagwa mu mutego w’ibi bihugu bishaka gupfinagaza abanyafurika no gukorerwa ibyo bifuza bititaye kuburenganzira bw’abanyafurika. Aya mateka abarundi banditse Ibihugu by’amahanga n’Afurika ntibyumvako umutegetsi yakwanga ubutegetsi. Umurage Nkurunziza asigiye u Burundi n’Afurika ni isomo rishimangira gukunda igihugu no gushyira hamwe kw’abarundi. Ibi bigatuma Perezida Ndayishimiye akomeje kwishimirwa n’amahanga cyane ko U Burundi bwagaragaje ko bariho nta nkunga n’imfashanyo bakeneye kuri ba mpats’ibihugu. Ibihugu byinshi by’amahanga byumvako amatora yaba meza ari uko bayateye inkunga ndetse bikoherezamo n’indorerezi. Ibi kandi bikaba n’uburyo bushya bwo gushaka gukoloniza Afurika.
Ubu amatora y’u Burundi ari mu matora make abayeho nta nkunga y’amahanga ndetse nta n’indorerezi, abarundi bo mu mahoro n’umutuzo bakerekana ko Nkurunziza ari intwali y’Afurika. Aho arekuye ubutegetsi, ndetse agategura amatora adasabirije. Ibihugu byinshi Perezida Nkurunziza yabiteye rugond’ihene. Ese nihe mwabonye muri afurika Perezida yanga ubutegetsi bwemewe n’itegeko Nshinga ? Ntabwo rero yabwanze yerekanye gukunda igihugu none zangirwa mpatsibihugu zatangiye kwifuza igihugu cyindashyikurwa muri Afurika.
Nkurunziza na Leta ye, barayigoye bigera naho bamwe mu bategetsi bakomanyirijwe ingendo mpuzamahanga, ndetse bihanganira kuzamura igihugu nta deni bafashe, cyane ko tuziko ari uburozi kubarifashe. Ibi bihugu by’amahanga byatewe rugond’ ihene n’u Burundi. Birarwanira kwishimira intambwe icyi gihugu gikomeje gutera mu iterambere ryacyo no kwibeshyaho nta deni. Umunyarwanda ati : « Kubaho ku mushwi ntabwo ari impuhwe z’agaca. »
Umukandida wa UPRONA, Gaston Sindimwo yatangaje ko bashyigikiye ibyavuye muri aya matora kandi anashimira komisiyo y’amatora. Anizeza ubufatanye ku muperezida uzaba yatowe. Uwemejwe rero ni Evariste Ndayishimiye.
Mu kiganiro yagiranye na BBC tariki ya 27 Gicurasi, Domitien Ndayizeye wigeze kuyobora icyi gihugu ndetse wari n’umukandida muri aya matora. Yavuze ko mu gihe Evariste Ndayishimiye yemejwe burundu ntacyabuza ko amwemera. Uku kwemezwa burundu kukaba guteganyijwe ejobundi tariki ya 4/6/2020.
Ese aya matora hari icyo yigishije Afurika ?
Afurika ikwigiye kwigira kuri iyi Demokarasi yo guhana ubutegetsi mu mahoro. Utsinzwe akemera ko yatsinzwe ntiyinjire ishyamba ahubwo agafatanya n’abandi kubaka igihugu.
Ni isomo kuba perezida bagundira ubutegetsi bacyumvako igihugu ari akarima kabo bagomba guhinga icyo bishakiye.
Iyi ntsinzi y’u Burundi no gukunda igihugu byishimiwe n’ibihugu byinshi by’afurika ndetse bimwe bitangira koherereza Perezida Evariste Ndayishimiye ubutumwa bwo kumushyigikira. Nka Perezida Paul Biya wa Kameruni, umaze imyaka irenga 38 ku butegetsi. Tariki ya 27 Gicurasi 2020 yoherereje mugenzi we w’u Burundi ubutumwa bumwifuriza imirimo mishya no kumwizeza gukomeza gukorera hamwe ku ibihugu byabo byombi. Kagame kuri uyu munota ntacyo aratangaza kuri aya matora cyangwa ngo abe yanashimira mugenzi we, kubandi banyarwanda “kubaho ni ukubana”, kuri kagame we kubaho ni ukurwana no gusuzugura!
Umuntu yakwizera ko uku guhererekanya ubutegetsi no kubaha ibyavuye mu matora bikwiye kwigisha ibihugu byinshi. No kwibutsa Kagame ko akwiye kurekura ubutegetsi dore ko yakomeje no kugira isoni zo koherereza ubutumwa bwo gushyigikira mugenzi we watowe. Icyo kimwaro afite ni kimutere kurekura dore ko abanyarwanda bamuhaze n’amahanga akaba yarasesemwe n’ubutegetsi bwe.
Kalisa Christopher