Mu gihe bimenyerewe ko inzego z’umutekano zikoreshwa mu kurigisa abasiviri,ubu noneho mu Rwanda ibintu bimaze gufata indi ntera aho n’abashinzwe umutekano basigaye baburirwa irengero! Eliezer Nyandwi wari Mwalimu mu mashuri abanza ya APACOPE i Kigali ku Muhima, Sr Sgt Didace Nizeyimana wari umupolisi mu ishami rishinzwe umutekano mu muhanda (Traffic) na mushiki we Sr Sgt Mujawamariya Drothea wari umwalimu (Instructor of Police) mu ishuri rya Polisi riri i Musanze (National Police College). Bose baburiwe irengero, kugeza na n’ubu imiryango yabo nta gakuru!
Amakuru agera ku “Ijisho ry’Abaryankuna aravuga ko Mwalimu Eliezer Nyandwi (mureba aho ku ifoto) aheruka mu rugo kuwa 18 Mutarama 2019 aho yari yaherekeje inshuti mu ntara y’Uburasirazuba. Bagarutse i Kigali mu masaha y’ijoro amugeza hafi ku kayira kajya iwe kuko yari afite imodoka. Nyandwi yafashe umutwaro we w’ibintu bari bahashye anyura mu kayira kajya iwe aho bita “Lafresheri” ku Muhima haruguru y’ahahoze isoko,ariko ntiyagera mu rugo! Abo mu rugo barategereje baraheba, bakoze kuri telephone basanga ntiriho, mugihe yari amaze kubabwira ko ageze haruguru y’urugo…! Bashakishije hose baraheba! Kugeza magingo aya! ntawe ufungiye ahantu aho ariho hose,nta murambo, nta mahaho ye yagaragaye mu nzira, nta polisi yakurikiranye ngo itange imyanzuro y’iperereza!
Sr Sgt Didace Nizeyimana yaburiwe irengero kuwa 04 Gashyantare 2019 ubwo yari yagiye mu kazi ke gasanzwe ntiyagaruka ukundi. Yari asanzwe atuye i Kigali ku Kagugu. Yaramaze igihe gito akubutse mu butumwa bw’akazi mu gihugu cya Haiti. Yasize umugore utwite yaramaze igihe gito arongoye.
Mushiki we Sr Sgt Drothea Mujawamariya yari atuye i Musanze hafi y’akazi ke, nawe akaba yaraburiwe irengero mu bihe bimwe na musaza we. Yasize mu rugo abana babiri agahungu n’agakobwa, (Umwe yiga mu mashuri yisumbuye undi mu mashuri abanza), bakaba badafite ubitaho kuko yari yaratandukanye n’umugabo.
Biratangaje kubona imiryango yirwa yirikunka ishakisha abapolisi mu gihe byari bimenyerewe ko abapolisi aribo basabwa gushakisha ababa bazimiye. Amakuru twabashije kumenya ni uko aba bapolisi bombi bashimuswe n’inzego z’ubutasi z’u Rwanda, zikaba zitarigeze zibwira abo mu muryango wabo impamvu zabafashe, ngo zibereke aho bafungiye cyangwa ngo bagezwe imbere y’ubucamanza.
Mu gihugu nk’u Rwanda kirwa kivuga ko gifite umutekano, ko kigendera ku mategeko kandi ngo cyakataje mu guhanahana amakuru, ntibyumvikana ukuntu umuntu aburirwa irengero,kugeza ubwo amara amezi ane yose atarahingutswa imbere y’urukiko urwo ari rwo rwose!
Kuva urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwajyaho, ibintu byarushijeho kuba bibi, mugihe rwavugaga ko rugiye kujya rukora kinyamwuga! Gukoresha ishimuta byariyongereye,gufungira abantu ahantu hatazwi kandi igihe kirekire byariyongereye, guhimbira abantu ibyaha byariyongereye no gukanga ugerageje gushakisha uwe watwawe n’izo nzego!
Ubwo bagira batya abantu basobanutse kandi babasobanukiwe, bimereye bite abaturage ba rubanda rugufi! Mbese ubu butegetsi bwabitaye bukiruka ko bwamaze kunanirwa ko ntawe utabibona!
RUBIBI Jean Luc
Umujyi wa Kigali