NARI NZIKO NTAZIBARIRA ARIKO NARIBABARIYE
Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice
Bavandimwe Baryankuna ndetse na Abanyarwanda dusangiye gukunda u Rwanda no kurushakira icyiza, Mbabajwe no kubamenyesha ko natinze kuvuka bwa kabiri, ngatinda kumenya inzira y’impinduramatwara gacanzigo, n’icyo igihango cy’igihugu bivuze. Ariko ndashima Imana ko nakangutse mu ntangiriro za 2021, nkangurwa n’umwe muri mwe kandi twari tuziranye imyaka itanu mbere yahoo, ariko nkamwima amatwi kubera kubaho ntatekereza.
Mu by’ukuri uru rwandiko ndubandikiye mfite agahinda kavanze n’ibyishimo kuko nabanje kumva ntazibabarira, ariko nibutse ko navuye mu mwijima numva ngaruye imbaraga zo gukosora ibyo ntakoreye ku gihe! Ubu nandika uru rwandiko ni saa munani n’iminota mirongo itanu n’umwe (02:51) z’igitondo ku isaha ya Kigali. Ariko mbabwije ukuri nashakishije ibitotsi ndabibura, mpitamo gusubiramo kenshi ikiganiro cyakozwe abana baririmbira Umuryankuna w’Umushumi Niyomugabo Nyamihirwa Gerald, ubwo yari kuba yujuje imyaka 40, ku wa 10/09/2021. Nagisubiyemo inshuro eshatu (3) nkumva nakomeza kandi mfite n’ibindi nakumva. Reka twongere kubasangiza ubutumwa bwa Niyomugabo :
Maze gusubira muri iki kiganiro izi nshuro nzose, nahise nigaya kubera igihe nabayeho ntatekereza ahubwo ntekererezwa n’abatanshakira ibyiza. Byabanje kungora kubyakira ariko nyuma ndibabarira mpitamo kwandika. Nanjye kimwe na Nyamihirwa mvuka mu Ntara y’Amajyepfo, murusha imyaka 11 yose. Ariko ibyahoze ari Perefegitura na Komini byari bitandukanye, n’uyu munsi Uturere ntiduhana imbibi. Ariko ubwo namaze guhumeka umwuka we ndabizi ko aho nigaragaguraga ngahita kubyuka nkandika yandebaga, kuko yasize yivugiye ko niyo bamwica hazaza abandi bavuga nkibye kandi nawe ubwe akigarukira.
Ndi umwana nabaye imunzi, kuko mu gihe amahano yari arimbanyije, Data na Mama banyuze iwabo wa Nyamihirwa baguruka, nyuma baza kwisanga bari i Burundi aho bavuye, batangishije inama kuko nari mfite imyaka 9, bagaruka mu Rwanda, aho bakomeje guhozwa ku nkenke bazira icyiswe ubwoko batihaye. Amahano ntaza rimwe, mu 1994, umuryango wacu warihishahishe twese turarokoka, ariko nyuma gato hamaze gushyirwaho guverinoma y’abicanyi ruharwa, bohereje abasirikare bane, bo kuza kumureba, ababwira amateka mabi yanyuzemo kuva yarangiza ishuri mu 1970 kugeza yarokoka Jenoside mu 1994. Byabakoze ku mutima bamubwira ko bazagaruka ku wa mbere, kuko bari baje ari ku wa gatandatu.
Ku wa mbere ukurikiyeho noneho bagaruka buzuye imodoka imbere n’inyuma, Afande wavugaga ikinyarwanda nabi, aramuganiriza amubwira ko yamenye amateka bakaba bumva nta wundi bagira Bourgmestre wa Komini, bamusaba kwambara neza maze yambara akajaketi ka kaki, barajyana, na n’ubu ntaragaruka!
Maman, umugore w’Intwari cyane, ntekereza ko ubu aturanye na Kizito Mihigo, kuko nawe yari yarakuriye mu Kiliziya, agahora atwigisha za Nzataha Yeluzalemu Nshya, yaririye arimara ariko turakura adusiga tutamwituye. Ntamuhanga na Nyamihirwa twabaye muri Kaminuza igihe kimwe ariko sinashoboraga kubegera kuko numvaga bene wabo barajyanye Data ntagaruke. Niberaho ngira inshuti imwe gusa yitwa Karasira Aimable, twatandukanye ahansize ariko nanjye umwaka ndagenda.
Nazengurutse ibigo bine bya Secondaire nigisha kubara amaguru y’igitangurirwa n’amababi y’ibishyimbo, umubare wa za Pétales na Flores, gufata mu mutwe amazina y’ibiti (noms scientifiques), kuko nanjye nibyo nari narigishijwe, sinari kwigisha uko batera imboga bakarwanya imirire mibi cyangwa bakazigurisha, kuko ireme ry’uburezi rya FPR ryari ryararwaye rirembye ryenda gupfa kandi nkabona ari umugambi bafite, ariko kuko aba bicanyi bantekererezaga, sinabashaga kurambura amaso ngo ndebe muri cm imwe imbere yanjye. Mu by’ukuri ibitekerezo byanjye byiberaga ku mazuru ariko ntibiharenge, ubundi bikaba byisangiye Papa. Ubu iyo ntekereje buriya buzima nibwo mbona neza ubugome bwa FPR n’ingando zayo. Nari narayikoreye i Busogo, kuva ku wa 11/03/2001 kugeza 11/05/2001, batubujije kwitekerereza kuko nyine “Afande anapanga” niko bavugaga. Kwicara ni ukwicara, kuryama ni ukuryama, kwica umuntu ni ukumwica,….mu mvugo mbi cyane imaze abakarengeye igihugu ivuga ngo “kitendo kwanza complain baadae”!
Nyuma naje kwisumbura mbona akazi nitaga keza ariko noneho bakantekerereza kurushaho. Saa tatu z’ijoro nabaga naryamye ngo mbone uko saa moya za mugitondo nza gusinya, ba Boss batandeba nabi.
Aho “Ndi Umunyarwanda” iziye bafashe abakozi bakuriye amashami y’aho nakoraga, birumvikana sinari gusigara nkuriye ishami, twurira imodoka ya Camel tugenda nibwira ko noneho ngira gukira ibikomere. Buri mu directeurs w’ishami yagiye ahabwa umwanya anyura imbere ya Sénateur Mukasine Marie Claire, buri wese avuga ibye, uko nari mfitiye ikizere muri Ndi Umunyarwanda, navuze ko na amateka ya abantu bishwe na FPR agomba kuvugwa, mbona Sénateur arijimye, ariko kuko ntitekererezaga, numvise ari ibisanzwe! Ndakomeza nikorera akazi numva nkomeye mu Karere na Mayor ajya gufata umwanzuro akangisha inama.
Natangiye kwanga “Ndi Umunyarwanda” aho abandi bayobozi b’amashami batumirwaga mu nama sintumirwe kandi iyo twakoraga inama ari njye wabaga umwanditsi ndetse nkagira icyo ndusha abandi twahembwaga kimwe kitwaga “communication fees”, kuva icyo gihe kivaho, sinabirengaho ngo mbashe kwitekerereza kugeza igihe navuye ku kazi ngiye kubaza kuri bank impamvu ntabonye message ivuga ko nahembwe kandi abandi abandi bayibonye, ngezeyo bambwira ko ntari ku rutonde, ngaruka kubaza ushinzwe abakozi anyishongoraho ngo ninjye kubaza Directeur mugenzi wanjye, ngezeyo nsanga banyirukanye, impamvu ari “ugukererwa no gusiba kenshi akazi”! Ndabiseka kuko numvaga banyibeshyeho kuko mu ibaruwa amazina yanjye bari bayanditse nabi, amasaha yo gutaha aragera, ariko nkumva akoba, sinaheraho ngo nige kwitekerereza.
Natekerezaga ukuntu umugore n’abana batatu bose biga nkumva ndasubiwe. Mpera ku nzego zinkuriye ndinda ngera kwa Perezida Kagame, mburana ngo nirukanywe nta baruwa insaba ibisobanuro, ibaruwa ingaya, ibaruwa inyihanangiriza nk’uko ku bandi bakozi bananiranye bigenda nabwo sinabasha kwitekerereza. Nahereye ku Ntara njya kurega Akarere ko kandenganyije, bambwira ko inama yo kunyirukana yatanzwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, icyo gihe yari Anastase Murekezi, ariko ntinda kujya kumureba, aho ngiriye kumureba, aho kumbaza ibyo kwirukanwa ambaza ibyo nzi kuri “Ndi Umunyarwanda”, musubiriramo ibyo navugiye mu nama ya Sénateur Marie Claire Mukasine, mbona ntabwo atunguwe, ambwira ko nandika ngategereza igisubizo.
Umunsi wari guhuza n’Itegeko ryo gusubizwa ugeze bari baraye bamugize Minisitiri w’Intebe, ngiye kubaza igisubizo bambwira ko njya kukibaza uwo twavuganye, iminsi yanjye yose ihinduka Primature-Mifotra, ndambiwe nandikira Perezida, bambwira ko bazansubiza, birangira bityo ntarabasha kwitekerereza. Abapfaga, Abanyerezwaga bakaburirwa irengero cyangwa bagafungirwa ubusa numvaga ari ibisanzwe barizize. Ngahangayikishwa gusa ni uko ntakibona ayo gutanga muri FPR, umutekano n’andi menshi basabaga. Igihe cyarageze agatekerezo karaza njya mu nama y’Ishyaka ryabeshyaga ko ritavuga rumwe na FPR mpahurira n’umunyamakuru, Frank Habineza amubwira ko batatumiye abanyamakuru, nk’umuntu tuziranye anyandikira message ngo nze kumubwira ibyavugiwemo. Ubwo noneho nari ndetse gutekererezwa na FPR ngiye gutekererezwa na Green Party. Nkiri aho nahise mpamagarwa na NISS mva mu nama itarangiye njya guhatwa ibibazo, menya ko wa munyamakuru ari we wantanze. Kuva icyo gihe urugo ndaruta ntangira kuzenguruka mu nshuti zanjye, banshakira i Musanze bagasanga ngeze i Rubavu bagera i Rubavu nkaba ndi i Gicumbi, najyaga kubo twiganye cyangwa twakoranye, ariko bakiri abaseribateri mbaho gutyo ntarisobanukirwa. Bwari ubuzima buteye ubwoba ntinya gupfa.
Baryankuna Bavandimwe,
Naje gutangira urugendo rwo kuvuka bwa Kabiri ubwo umwe muri mwe twari dusanzwe tubana yatangiye kumbwira iby’Abaryankuna, mubwira ko nababajwe bikomeye n’urupfu rwa Kizito Mihigo nk’umuhanzi nakundaga, ariko Nyamihirwa na Ntamuhanga, dufitanye inzigo, aranyumva, ananyereka uko nabona amakuru y’ukuri kuri YouTube Channel. Ntagira kubaho noneho nigaya bikomeye! Ubwo nari mvutse bwa Kabiri, ariko ngakomeza kwigaya kuba ntarabashije kwegera Niyomugabo Nyamihirwa ngo mwigireho gutekereza. Imana ishimwe ubu ndataguza nk’igitambambuga ariko ntera ikirenge njya imbere. Aho kumutega amatwi nabayeho ncungana n’isaha ya 05:00 ngo nsohoke mu biro ninjire mu birori by’akabari njye kwiyibagiza Data wambyaye! Numvaga iyo mba naregereye Niyomugabo Nyamihirwa hakiri kare byari kuba hari itafari rindi ryagiye ku nyubako y’uru Rwanda! Mu ijoro ryakeye rero, nibwo nongeye gutekereza ko Niyomugabo Nyamihirwa yahisemo “gupfa atekereza” jyewe w’ikigoryi mpitamo “kubaho ntatekereza”! Nanongeye gutekereza ku ireme ry’uburezi nabonaga ripfa nkicecekera, nyamara Nyamihirwa na Ntamuhanga bakoze ibiganiro byinshi kuri Amazing Grace Radio, tubima amatwi, ririnda rirunduka turireba ubu risigaje izuba rimwe, ryarapfuye byararangiye.
Cyekoze mu gihe namaze ntafite akazi nabonaga akanya gato ngashakisha ireme ry’uburezi mu bana banjye, ariko bakaroga, ndogora, none ubu aho navukiye bwa Kabiri, nsigaye nitekerereza, nkabatekerereza nkanatekerereza u Rwanda, ureke Bamporiki na bagenzi batekerereza inda yabo! Aherutse kujya ku maradiyo avuga ko muri 2000 yageze i Kigali afite ibiceri 3 by’ijana none atunze miliyari n’amazu hirya no hino! Jye sinekereza ntyo. Ubu iyo nza kuba narigiye ku birenge bya Nyamihiwa mba narashinze mpamye, nyamara igihe ababisha bamwirenzaga numvise ari ibisanzwe sinagirira byibuze ko twasangiriye muri restaurants, tunararana mu macumbi ya Kaminuza. Sinibutse ko twahuriraga muri Auditorium, muri Bibliothèque, muri Bâtiment Central, muri Gymnase, muri Arboretum,…ariko ubu namaze kwibabarira kandi ndabizi ko aho ari we andebana impuhwe, ntiyanyirengagiza nk’uko nabikoze muri Kaminuza, imitsi yacu iratemba amaraso y’ubunyarwanda, ureke “Ndi Umunyarwanda” yatumye mpinduka impunzi mu gihugu cyanjye imyaka 6 yose. Inkotanyi “zatubujije gutekereza” zitwereka ko ari “abana b’Imana” kandi ari “amadayimoni”! Ubu se kuki natinze kubibona? Ariko Imana ishimwe navutse bwa Kabiri, kandi ndahagaze ndi ku rugamba rwo kunamura u Rwanda. Harakabaho “Umuryankuna” wamumumpuye, nimbona akanya nzamuhimbira igisigo nyabari gikwiye Umunyarwanda ubereye uru Rwanda.
Kugira ngo numve ko nibabariye by’ukuri iminsi yose nabayeho “ntatekereza”, niyemeje “gutera ikirenge mu cy’ Abaryankuna”, kuko aho mvuriye mu mwijima namenye ko nta wundi ufite “imitekerereze yakubura uru Rwanda”! Ntawe kuko “Igihango cy’igihugu” ni ikintu, n’ubwo ntagitekereje kera, ariko ubu kindi ku mutima. Igihe Abanyaruhengeri basenyerwa utuzu twabo biyubakiye ngo ntidukwiye kubonwa n’Abakerarugendo basura ingagi, twese twumvaga nta kibazo, ndetse n’abatuye Bannyahe nta wabonaga ko ari ikibazo ngo avuge ati “wenda mubahe ingurane”! Bataye utwabo bomongana igihugu cyose aba Bannyahe batumva agahinda kabo! Uyu munsi ba Rushenyi bageze Bannyahe nibwo abatuye Kangondo na Kibiraro bumvise ko iyo ibyago bigeze kuri mugenzi wawe udaceceka! Nanjye sinshaka kuba gutyo, ndabyanze, ndabyanze!
Muryankuna watumye mpumuka amaso y’umutima, nongeye kugushimira mbikuye ku mutima, ubu noneho mbasha gutekereza! Ubishimirwe inshuro zitabarika!
Iyo nabaga niswe ngo “nteye agatambwe ko gutekereza” numvaga ntacyo napfa n’abo mu gice cyiswe Abahutu” kuko atari bo “bishe Papa w’Umututsi”, kandi nabo “bapfushije ababo bakundaga cyane”! Nkumva twabana mu “mahoro gusa”, ariko “sinarengaga aho”! Ntacyo nakoze ngo “mbiharanire, nizishaka zizanyice abasigaye bakomeze”! Abaryankuna mwarakoze kunkangura mukamvana ibuzimu mukanshyira ibuntu! Sinzabatetereza kuko mwampaye gutekereza no kwitekerezaho! Ubu nduzuye! Naraje ngo dufatanye kubura uru Rwanda!
Nyamihirwa n’abo muri kumwe mwese ijabiro kwa Jambo, ndabasabiye nanjye nisabira nsabira n’ Abaryankuna bakiri ku rugerero ngo umuhate wanyu ntutume dukura mu ruge! Nizeye ko tuzabonana uko byagenda kose! Nyamihirwa by’umwihariko, ntacyo nakuvuzeho ku isabukuru yawe y’imyaka 40, ariko si uko cyari kidahari: Ruhukira mu mahoro, ikivi cyawe tuzacyusa, ubu nsigaye ntekereza neza noneho, humura tuzaraga abana bacu u Rwanda washakaga! Abo muri kumwe bansuhurize nanjye ndasuhuza abo turi kumwe ku rugerero.
Niyomugabo Nyamihirwa Gerard, tuzahora tukwibuka iteka!
Manzi Uwayo Fabrice