Yanditswe na Remezo Rodriguez
Inkuru ibabaje dukesha Umuryango.rw, yo ku wa 21/05/2022, itubwira ko umugabo witwa Ndahayo Jean wakekwagaho kwica umugore we ku wa 18/05/2022 agatabwa muri yombi, kuri uyu Gatandatu nawe yishwe arashwe ubwo yageragezaga gutoroka inzego z’Umutekano.
Byari byavuzwe iminsi itatu mbere ko aya mahano Ndahayo yayakoreye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Ntyazo, Akagari ka Katarara, mu Mudugudu wa Rukoma, umurambo w’uyu mugore uboneka waciwe ijosi.
Ndahayo yatawe muri yombi akurikiranweho kwica umugore we, ubwo Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga wigenga witwa Runyambo Christian yari amaze kurangiza urubanza, agabanya imitungo Ndahayo Jean na Niyonsaba Hilarie bari barashakanye byemewe n’amategeko ariko bakaba batari bakibana kuko bari baratandukanijwe n’inkiko.
Mu gitondo cy’umunsi wakurikiyeho uyu mugore yasanzwe iwe yishwe aciwe ijosi, nta wundi wahise akekwa uretse uwahoze ari umugabo we bari baragiranye amakimbirane, bakanatandukana.
Gusa iki ntabwo cyari ikimenyetso gihagije ko ari Ndahayo wishe uwahoze ari umugore we, kuko n’undi yashoboraga kumwica, kugira ngo byitirirwe uwo bafitanye ikibazo. Icyo gihe Ntazinda Erasme, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yahamirije Igihe.com amakuru y’ubu bwicanyi, avuga ko Ndahayo yagerageje guhunga akimara kwica umugore we afatwa n’inzego z’Umutekano afungirwa kuri Station ya RIB ya Ntyazo.
Nta wabura kwibaza ukuntu umuntu wafashwe wambaye amapingu ashaka gucika abapolisi, ntibamwirukankane ngo bamufate cyangwa bamurase amaguru, ahubwo akaraswa mu cyico. Nta kabuza rero izi ni imfu ziba zateguwe, abazikatiwe bakaraswa cyangwa bakanigwa bambaye amapingu, uwo batabeshyeye ko yatorokaga, bikavugwa ko yiyahuye, kandi ntaho bihuriye n’ukuri, ari ibinyoma bihibwa n’abambari ba FPR.
Ubu Ndahayo na Niyonsaba barapfuye, basize abana batatu bari barabyaranye, bagiye kuba umuzigo kuri société, n’ubutabera ntibutanzwe. Ubwo se inyungu ku bicanyi ibaye iyihe? Ni nde mu by’ukuri wungukiye mu rupfu rw’uyu mugabo n’umugore? Kuki Ndahayo akimara kuraswa n’abapolisi bahise bamushyingura batabajije umuryango we cyangwa ajyanwe kwa muganga nk’uko bijya bigenda? Ukuri ninde wagutangaza?
Gusa umuntu wese uzi imikorere y’inzego z’umutekano wa Kagame yahita abyisobanurira. Kuba Niyonsaba Hilarie yarapfuye hagakekwa umugabo we nta kibazo kibirimo kuko byanashobokaga cyane, ariko ubutabera buboneye si ukumukubita mpaka apfuye, ugahita umushyingura mu ibanga. Icyari gikenewe ni ugukora iperereza ryimbitse kuko wanasanga hari undi ubyihishe inyuma washakaga iyi mitungo bapfaga, maze akumva ko umugore apfuye, umugabo agafungwa, yasigarana imitungo yose 100% nta nkomyi. Gusa ibyo ntibyatekerejweho mu iperereza ry’inzego za Kagame, ahubwo Ndahayo yarakubiswe kugeza ashizemo umwuka maze bahengera mu mpera z’icyumweru bati: «Yashatse gutoroka ahita araswa yambaye amapingu, arangije ashyingurwa ako kanya nta mwene wabo uhageze». Ubu se umwana w’igitambambuga we yananirwa kwisobanurira utu tunyanga tutarimo ubwenge? Barangiza ngo bakora kinyamwuga? Ariko yeee!!!
Kuva FPR yafata ubutegetsi, mu myaka 28 ishize, yakomeje kubeshya abaturage ko abarengana baba babyiteye kuko baba batabashije kugendera ku mategeko. Bigera n’aho abaturage babwirwa ko uwishwe na FPR aba yizize kuko aba ari umwanzi w’igihugu.
Gusa uko imyaka igenda ishira abaturage bagiye bahumuka, babona neza ko icyo FPR itegekesha ari ikinyoma, ndetse nta n’urukundo ibafitiye, bitewe n’akarengane kagiye gakomeza kugaragara hirya no hino ku misozi. Ibyo kubeshya ko utavuga rumwe na FPR ari umwanzi w’igihugu ntibyari bigihawe intebe kuko abaturage benshi bari bamaze gusobanukirwa itandukaniro hagati ya système ya FPR iri ku butegetsi n’igihugu cy’u Rwanda ubwacyo ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.
Igishimishije kurushaho ni intambwe yatewe aho abaturage bamariye kumenya no gusobanukirwa akarengane bakorerwa noneho biyemeje kukarwanya, bigeza naho bahuza imbaraga ngo bakarwanye bashyize hamwe.
N’ubwo nta nduru ihangana n’ingoma, ariko kwishyira hamwe kw’aba barwanya akarengane byagiye bitanga umusaruro, bitandukanye n’inzirakarengane zicwaga izindi zigafungirwa ubusa, abasigaye bagakoma amashyi ngo niko byagombaga kugenda, bagendeye gusa ku kinyoma cya FPR none cyakubitiwe ahakubuye.
Mu kwanzura iyi nkuru, dusanga rero aka karengane gakwiye guhagarara, kandi abaturage bagafatanyiriza hamwe kukarwanya, kuko hari umuhanga w’umunyamerika witwa Martin Luther King wavuze ngo “Nitwanga kurwanyiriza akarengane hamwe nk’abagabo, tuzapfira hamwe nk’imbwa”.
Nta kundi kashira hatabayeho guhagarika izi ntozo za FPR ziba zaratorejwe kwimakaza akarengane, maze rubanda ikagoka, igapfa igapfukera, abandi bo barimo kwishimisha mu mutungo w’igihugu. Ni agahinda kageretse ku kandi kumva abapolisi bakubita umuntu kugeza apfuye barangiza bagapfusha ubusa amasasu yaguzwe mu mafaranga y’abaturage, bakarasa mu kirere ngo berekane ko barashe uwashakaga gucika yambaye amapingu.
Remezo Rodriguez