Yanditswe na Honoré Murenzi
Kuri uyu wa gatanu tariki 14 Kanama inama y’aba minisitiri yagaruye Bwana Olivier Nduhungirehe muri Diplomacy aho yagizwe ambassadeur uhagarariye u Rwanda mu gihugu cy’Ubuholandi, ndetse na Bwana Theoneste Mutsindashyaka akaba yongeye kwibukwa.
Bwana Olivier Nduhungirehe uzwi cyane muri politiki aho yigaragaza ku mbuga nkoranyambaga cyane kurusha ibyo ashinzwe, ndetse bamwe bakaba bataratinye kumwita Minisitiri wa social media, abandi ministre w’ubushwanyi n’amahanga, yongeye kugirirwa ikizere.
Akaba yari amaze amezi atari makeya yaricajwe biturutse kucyo bise Gushyira imbere imyumvire ye bwite aho gushingira ku mahame ya Leta nkuko babyanditse mu itangazo rimukura muri gouvernement ryasinyweho na Ministre w’intebe ku itariki ya 09 Mata 2020, abasesengura politiki ya FPR bemeza ko Bwana Nduhungirehe yaba yarazize amagambo yanditse kuri twitter avuga ko buri munyarwanda wese afite uburenganzira bwo kwibuka abe, bikaba binyuranye na gahunda ya FPR inkotanyi yo ivangura abagomba kwibukwa.
Akaba yari amaze amezi 4 nta kazi kazwi afite. Hari ababona Nduhungirehe agaruwe ku gatebe kugirango ashobore guhangana n’urubyiruko rwa banyarwanda ruba hanze cyane cyane mu Bubiligi rumaze iminsi rwerekana ibikorwa bihangayikishije agatsiko ka FPR. Abanyarwanda babiteze amaso!
Uyu mugabo urangwa no guhakirizwa ndetse no gusimbuza ubwenge bwe igifu, yagiye yibasira abantu benshi abatuka yaba Abanyarwanda batavuga rumwe na leta cyangwa abanyamahanga bagaragaje ibitagenda mu Rwanda ndetse akaba yaragiye yishimira imfu z’abantu, ibintu bitabaho mu muco wa kimuntu nu wa Kinyarwanda.
Undi Leta ya Kagame yibutse ni Bwana Theoneste Mutsindashyaka wigeze kuyobora umugi wa Kigali akaba n’umunyamabanga wa Leta muri ministere y’Uburezi, akaba yari yaranashakanye na Mukantaganzwa Domithille wigeze kuyobora Urwego rw’igihugu rw’inkiko Gacaca FPR yakoresheje kugira ngo irenganye benshi mu Banyarwanda.
Uyu Mutsindashyaka yakoranye imbaraga mu gushyira mu bikorwa amabwiriza ya FPR aho yibukwa cyane ni ugusenyera abatuye i Kigali akaba ataratinyaga no gusuzugura abantu ababwira ko batuye mu mazu ameze nk’Ibyari by’inyoni. Yoherejwe guhagararira u Rwanda mu gihugu cya Sénégal aho asimbuye Dr HAREBAMUNGU Mathias wigeze nawe kuba Ministre w’Uburezi ubu akaba nta kazi kazwi yahawe.
Honoré Murenzi