NGOMA : MUNYEMANA W’IMYAKA 72 ARI KURARA KU GASOZI NYUMA YO GUSENYERWA N’UBUYOBOZI

Spread the love




Yanditswe na Kalisa Christopher

Umusaza Munyemana Yuliyani w’imyaka 72 uri mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe akaba atuye mu Mudugudu wa Kinihira mu Kagali ka Akabungo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, ubu aratabaza nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi inzu yubakiwe n’abaturage mu kwezi kwa kabiri.  Umuyobozi w’Umudugudu  yarangiza akagurisha amatafari. Ijisho ry’Abaryankuna ryashoboye gutohoza iyi nkuru yatangajwe bwa mbere n’Umuseke.

Iyi inzu yubatswe n’abaturage mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, mu bikorwa by’umuganda kuko uriya musaza atari afite aho kwegeka umusaya. Gusa iriya nzu yari itaruzura kuko yari isigaje gusakarwa no gukingwa.

Munyemana Yuliyani yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru,  ko umukuru w’uriya mudugudu bwana

Sikubwabo Léonidas      yamubwiye ko umushinga wari kumwubakira wahagaze, nyamara aho iyo nzu yari igeze byari ukwitanga kw’abaturage bo muri uriya mudugudu, babumbye amatafarari bakanayubakisha, kugera aho gusakarwa.

Ati “Mubajije impamvu ansenyera inzu nafashijwemo n’abaturage ambwira ko abari kunyubakira babihagaritse bityo iyo nzu ntikirangiye, natunguwe no kubona bari gutwara amatafari bayagurisha nari nzi ko ngiye kuzabona aho mba.”

Uwanyirigira Joselyne umwe mu baturanyi ba Munyemana, avuga ko bari biyemeje kumwubakira kuko babona atishoboye ariko ko batunguwe no kubona Umuyobozi w’Umudugudu yigabiza iriya nzu akayisenya ubundi amatafari akayagurisha. Ndetse akibazo aho ayo mafaranga yagiye.

Uyu muturage avuga ko bari bizeye ko Leta izaha amabati uriya musaza kugira ngo asakarirwe na we akabona aho kuba.

Ati “Twari twarayizamuye dutegereje ko amabati aboneka inzu igasakarwa, tubona abantu bayobowe na mudugudu batangiye kuyatwara bayagurisha.”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kinihira, Sikubwabo Léonidas uvugwaho ibi bikorwa, yemera ko yagurishije amwe mu matafari gusa akavuga ko haje kuba ikibazo mu buryo yari yabonyemo kiriya kibanza.

Uyu muyobozi avuga ko uriya musaza yari yabonye ikibanza aguranye n’undi muturage waje kwisubira agasaba gusubizwa ikibanza cye. Uyu muyobozi avuga ko we yahise abona ko iriya nzu itakirangiye. Kandi ubu bugurane bwarabaye ubuyobozi bubigizemo uruhare.

Ati “Nibwo nafashe umwanzuro wo kuyagurisha kugira ngo tuzakoremo undi mushinga wo kumwubakira kuko nyirikibanza yadusabye ko tudakomeza kubaka mu kibanza cye, ubwo rero twazamwubakira inzu y’ibiti ahandi.”

Uyu mukuru w’umudugudu yongeraho ko ibi byose  ngo yabikoze ntawundi muyobozi agishije inama. Amakuru agera ku ijisho ry’Abaryankuna yemeza ko uyu muyobozi w’umudugudu ibyo yabikoze atanabibwiye uyu musaza, ndetse ari ku murenge no ku karere ka Ngoma bose bararebereye ndetse ntibanakurikirana icyi kibazo.

Abaturanyi b’uriya musaza bo bahakana ibitangazwa n’Umuyobozi w’Umudugudu, bavuga ko iby’uko uwaguranye n’uriya musaza ikibanza, yashatse kukimwaka nyuma yo kubona asenyewe inzu yubakiwe ndetse n’amatafari ari kugurishwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugesera, Niyigena Alexis  yavuze ko icyi kibazo atari akizi gusa yizeza ko agiye kugikurikirana. Nyamara amakuru yaramugeragaho nk’uko byemezwa n’ababihamirije ijisho ry’Abaryankuna, batatangazwa amazina kubwo umutekano wabo.

Aya makuru yageze ku ijisho ry’Abaryankuna akomeza yemeza ko n’ubuyobuzi mu nzego zose ntacyo zitaye kuri icyi kibazo cy’uyu musaza w’imyaka 72 kandi utishoboye. Ndetse hari n’umwe muri abo bayobozi  wavuzeko nta gihe cyo kwiruka kuri uwo nyagupfa utifite utagira n’umuryango. Ngo afite byinshi byo gukora.

Usibye kurenganya uyu mubyeyi utakigira umuryango, umuntu yakwibaza niba ariwe wigize incike. Amakuru ijisho ry’Abaryankuna yatohoje yemezako uyu musaza umuryango we watikiriye mu bwicanyi FPR yakoze mu buryo butandukanye muri aka karere ka Ngoma.

Niba uyu musaza Munyemana Yuliyani  ukwiriye gusajishwa neza ari kurara urwantambyi, u Rwanda ni urwande ? Ingirwa bayobozi ba FPR bazubaha nde ? Barengera nde ? Abaryankuna bakomeje gusaba abanyarwanda bose guhaguruka bakarwanya Leta y’agafuni ya FPR. Uburenganzira buraharanirwa.

Kalisa Christopher

Kigali