NGWINO UREBE U RWANDA; UPFA KUBA URI UMUNYAMAHANGA

Spread the love

Ku i tariko ya  6 Werurwe 2020, inama y’abaminisitiri yafashe umwanzuro wo kuvanaho ikiguzi cya viza ku baturage bo mu bihugu by’amahanga. Ibyo bikaba bije nyuma yaho hatangajwe ko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubukerarugendo gikurura abanyamahanga mu Rwanda muri gahunda yo kubatwarira utwabo ariko ngo  bikaba bigamije korohereza abanyamahanga kuza mu Rwanda.

Mu gihe Leta ya Kagame ikomeje kureshya amahanga, Abanyarwanda bo barakomeza guhura n’akarengane k’ibihekane. Aha ntawakwibagirwa uko Leta  agatsiko ka FPR kishe Kizito Mihigo, aho mu buhamya Kizito Mihigo yatanze ari muri Gereza bwashyizwe hanze ku i Tariki ya 10 Werurwe 2020 bamwe mu bamuhohoteye bamenyekanye. Mu cyo Kizito Mihigo yise inzira y’umusaraba we, yivugiye ko Mitali Protais, Theos Badege, Nyilimanzi Gérard , Ines Mpambara, Makuza Bernard, Athanase Rugarintwali, Aphrodis, Dan Munyuza, Jean de Dieu Mucyo, Kabarebe James, Karenzi Karake, Nziza Jack , Fred Ibingira, Gasana Rurayi, Jean Pierre Dusingizemungu na Gatera Egide bari mu bamutoteje. 

Ishusho dukesha The Rwandan

Ntitwakwibagirwa kandi, nk’urugero rw’ akarengane gakorerwa Abanyarwanda, Bwana Barafinda Sekikubo Fred ubu ufungiwe muri CARAES i Ndera, na Bwana Kayumba Christopher, umunyamakuru wa “The Chronicles” umaze igihe afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, uburenganzira bwa muntu agatsiko ka FPR gakomeje guhonyora n’andi makosa menshi ubutegetsi bwa Kagame bukorera Abanyarwanda buri munsi.

Akarengane k’ibihekane

Abanyamahanga bakuriweho Viza yo kuza mu Rwanda ni abo mu bihugu byose bya Commonwealth, abatuye mu bihugu byose bigize Umuryango w’Ubumwe bwa Afrika (African Union); Abatuye ibihugu byose byibumbiye mu muryango w’Abavuga ururimi rw’igifaransa (Francophonie), Ijisho ry’Abaryankuna ryegereye umwe mubayobozi b’urwego rushinzwe ububanyi n’amahanga mu Rugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu (RANP-Abaryankuna), atubwira ko “Gufungura amarembo y’igihugu ubwabyo atari ikintu kibi. Icyo Abanyarwanda bagomba kwibazaho ni uburyo n’impamvu bikorwa. Kuri we nta yindi mpamvu ibitera itari igitugu kitavangiye cya Paul Kagame aho aba yirebera inyungu ze agafata ibyemezo agamije kureshya abanyamahanga ngo batamubaza amabi yakoze kandi akomeje gukorera Abanyarwanda”. Ibibazo yagarutseho, Umunyarwanda wese yagombye kuzirikana n’ibi :

  • Kuki Leta ya Kagame yahisemo gukuraho ayo mafaranga, aho kurushaho gutanga no koroshya serivisi zo gusaba visa. Umuntu yakwibaza niba  mbere yo gufata umwanzuro haba hatekerejwe ahazaturuka amafaranga y’umurengera ahemba abatanga izo serivisi n’uburyo bukoreshwamo? Ese kagame ugurisha Abanyarwanda kugeza no kumutekano azi umugani uvuga ngo ijya kurisha ihera ku rugo?
  •  Kuki inyungu z’Abanyarwanda zitashyizwe imbere? Kubera iki muri ibyo bihugu hafi ya byose, Umunyarwanda atapfa kubona visa yo kubijyamo. Ubundi iyo ibintu biba byakozwe neza, u Rwanda ruba rwarasabye ko n’Abanyarwanda boroherezwa kubona visa yo kujya muri ibyo bihugu, ariko inyungu z’Abanyarwanda ntabwo ari intego z’abaminisitiri b’u Rwanda.
  • Ikindi umuntu atabura kwibaza ni amategeko nk’aya aba areba urujya n’uruza rw’abantu mu gihugu aba afashweho ibyemezo imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko itagize icyo ibivugaho nk’urwego ruba ruhagarariye abaturage.
  • Ahubwo se kuki Kagame akomeje kujijisha Abanyarwanda muri ubu buryo abeshya ko ahaye abanyamahanga uburyo bwo kuza mu Rwanda, ariko agakomeza gufunga imipaka ubu Abanyarwanda bakaba barabaye imfungwa imbere mu gihugu, n’ugerageje kubivugana akicwa? Iyi niyo demokarasi Kagame yaboneye Abanyarwanda?

Kayinamura Lambert / Nema Ange