NI IKI ABANYARWANDA BAKURIKIZA RAPORO YA HUMAN RIGHT WATCH KU RWANDA?





Yanditswe na Nema Ange

Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu ku Isi, Human Right Watch (HRW) uherutse gusohora raporo inenga bikomeye uburyo u Rwanda ruhonyora uburenganzira bwa muntu, aho rurigisa, rugafunga cyangwa rukica abanyepolitiki, abanyamakuru, impirimbanyi n’abandi bose batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR. Gusa Leta ibinyujije mu muvugizi wayo, Yolande Makolo, yabihakanye yivuye inyuma ariko kugeza n’ubu ntabwo Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel, arasubiza ibaruwa yandikiwe n’uyu muryango imusaba gusobanura iby’imanza zidasobanutse ziburashirizwamo inzirakarengane nta kindi cyaha zakoze uretse kunenga ubutegetsi.

Buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo kwisanzura mu bitekerezo. Nyuma y’uko Human Right Watch isohoreye raporo itamaza u Rwanda mu guhohotera no gutsikamira abatanga ibitekerezo, aho yatanze urugero ku nkuru y’ihohoterwa ryakorewe abaturage bo muri Bannyahe, ubwo abasirikare biraraga mu bagore bakabasambanya ku gahato, maze umunyamakuru utangaje iyi nkuru agatangira guhigwa bukware ngo yicwe.

Ibi byo guhohotera abanyantege nke bikunze kugaragara mu Rwanda ariko ikibazo gikomeye ni uko abantu babona abandi barenganywa bakumva bitabareba. Umuhanga umwe yaravuze ngo “isi ntigirwa mbi n’abarenganya abandi, ahubwo igirwa mbi cyane n’ababona abandi barengana bakicecekera”.

None se ku mugani w’umuhanzi, mbibarize Banyarwanda Banyarwandakazi, kwibariza bibananiza iki ko bitagombera amashuri, ntibinagombe amafaranga, ko bitagombera diplôme na certificat, ntibigombe register de commerce na permis de conduire, kandi ntibinasuzuguze ubigize, koko rwose kwibariza bibariza iki?

Guhora twiteze ko abandi bazatuvugira byatugeza mu gihe dukomeje guhonyorwa umwe umwe, ugerageje kuvuga wese bakamufunga umunwa, tukumva ari ibyo tukamera nka wa wundi wabonye inzu ye ihiye abwira umugore ati “sasa niryamire wa mugore we!” Koko se badusasire twiryamire kandi tubibona neza ko iyi nzu yacu irimo gushya, cyangwa duhagurukire icya rimwe, twambarire itabaro, tujye kuyizimya?

Yolande Makolo yirengagiza ko amakuru atangwa na HRW atari iyo ihimba ahubwo iba yayabwiwe na bene yo biganjemo abakorewe akarengane. Byaba se bimaze iki niba tutabashije kwivugira tukazategereza kuvugirwa n’abanyamahanga, rimwe na rimwe usanga banavuga akarengane kacu nabi cyangwa bakakavuga igice?

Ibivugwa n’imiryango mpuzamahanga si ibihimbano kuko biba byavuye mu bandi Banyarwanda. Bityo rero nitwe ba mbere dufite umukoro (devoir) wo kubwira abatwumva bose akarengane tubamo. Ni ukuri nyakuri uburenganzira buraharanirwa ntibwizana ngo bwiture aho. Ubabaye niwe ukwiriye gutaka mbere abandi bose bakaza bikirikiriza, bakamuhumuriza, byaba na ngombwa bakamwomora, aho byanze bakitabaza muganga.

Ikikwiye gukurikira iyi raporo ku karengane se ni ikihe ? Mu gihe tutarumva ko ari twe dufite uruhare mu kuvuga akarengane dukorerwa, tugahitamo guceceka ntibikwiye. Birumvikana ko turi ku rugamba rugomba ubutwari, niyo mpamvu impande zose bireba zikwiye guhaguruka zikavuguta umuti urambye.

Ubutaha nitwe Abanyarwanda twakabaye twamagana aka karengane. Ariko se biterwa n’iki kuzinzika ukuri ahubwo ibinyoma bigasigirizwa? Ese ya mategeko bahora baririmba azashyirwa mu bikorwa igihe amazi azaba yararenze inkombe. Ni twe ba mbere bakwiriye guhaguruka tugaharanira uburenganzira bwacu. Ntabwo ari Yolande Makolo uzatubariza uburenganzira bwacu. Baca umugani ngo “umugabo arigira, yakwibura agapfa”! Tuzabanza twigire ariko nidushingira ubuzima bwacu ku gatsiko ntaho tuzagera ndabrahiye.

Kuba Yolande Makolo avuga ko Leta y’u Rwanda ari miseke igoroye ntibikwiye gufatwa nk’ukuri kuko ibikorwa bya FPR bizwi neza cyane. Gusa ikibabaje ni uko abo bitarageraho babirebera bakicecekera. Ubu se tuzarebera akarengane tugeze ryari?

Nema Ange