NIKI KIHISHE INYUMA YABANTU BABA BAMAZE KWIJANDIKA MUBYAHA BYA GATSIKO BAKOHEREZWA MUMAHANGA ?

Yanditswe na Mugenzi Emmanuel

Nyuma yuko  Rose Kabuye yoherezwaga mu Budage kugirango bamenye ikibazo cya report ya Jean-Louis Bruguière kuko yari ibateye ikibazo, nyuma yaho bakoresheje Karenzi kalake muri dossier ya Espagne abo bose FPR byarangiye ibajugunye nkuko bacira shikarete kuko nyuma yo kugukoresha ibyawe biba bishize. Nyuma ya Nduhungirehe bohereje mu Buholandi, Diane Gashumba muri Suède na Shyaka muri Pologne ubu ni Johnston Busingye woherejwe mu Bwongereza.

Ikintu umuntu yazirikana nuko amahanga atita kubantu yakira mubihugu byayo cyane cyane mu rwego rwa Diplomasi. Twabaha urugero nku uwuhagarariye u Rwanda muri Interpol akaba yarahoze ari umuvugizi wa polisi ya Kagame izobereye mu kwica Abanyarwanda, Aloys Badege, muzi amakosa yose yagiye akora ariko amahanga yafunze amaso! Mu gihugu cyu Ubufaransa na none hari uhagarariye OIF, Louise Mushikiwabo, washyigikiye ubwicanyi ndetse akanatukana kumugaragaro… Urutonde ni rurerure.

Johnston Busingye yakoze amakosa yingutu kugera naho yemeye kumugaragaro ko Guverinoma yu u Rwanda yakoze igikorwa cyi iterabwoba igihe  yemeyeraga ko Leta y u Rwanda yishyuye indege yashimuse Rusesabagina. Ntagushidikanya Busingye bari barangije kumujundika mumakosa akomeye none nawe bamutumye mu mahaga kureba ikihishe inyuma yibyo baba bashaka kumenya nkuko babigenjeje kuri madamu Kabuye na Karenzi Karake. Umuntu yasanga ikihishe inyuma yo kohereza Busingye mu Bwongereza ari ugupima ingufu amahanga ashyize kuri case ya Rusesabagina.

Ikindi gituma FPR yohereza abambari bayo mu mahanga ni ukubikiza cyane cyane iyo bemeye ibyaha cyangwa bakaba barigaragaje uko bari ntakwihishira, muri icyo gihe iba ibizi neza ko amahitamo yabo ari ukuyikorera! Harimo no kubahemba kuko imiryango yabo iba igiye gutura mu mahanga ntankomyi. Abanyarwanda bakwibaza iyo igihugu nku Ubwongereza u Rwanda rugihaye umuntu ushobora kuzashakwa nu Ubutabera bwo muri Leta Zunze Ubumwe za America,  umuntu umeze kuriya uba waravuze ibintu nkuwuhagaririye Leta, nyuma bukavuga ko bubajwe nuko Rusesabagina yashimuswe, ikibyihishe inyuma ? Muri make ibikorwa byose bibera mu Rwanda byose birazwi (ubwicanyi,akarengane ,gusenyerwa ….) ariko imfashanyo zose ziratangwa, amadeni aratangwa nibindi….

Abaryankuna tutakangurira Abanyarwanda kutizera abanyamahanga kuko bo bareba inyungu zabo, Abanyarwanda duhaguruke twirwaneho kandi tubike ibimenyetso byaba bantu kuko igihe kizagera tubashyikirize ubutabera kuko nayo mahanga ntazabahishira. Abaryankuna turakangurira abantu bakomeza gukoreshwa amakosa ko igihe nikigera ntibazagirengo ntitwababwiye agapfa kaburiwe ni impongo .

Mugenzi Emmanuel

One Reply to “NIKI KIHISHE INYUMA YABANTU BABA BAMAZE KWIJANDIKA MUBYAHA BYA GATSIKO BAKOHEREZWA MUMAHANGA ?”

Comments are closed.