Inyandiko twabasomeye kuri Facebook , ku urukuta rwa Nsengiyumva Rugaba Patrick
Nanditse iyinyandiko nicaye hasi, umutima wanjye ufite agahinda kenshi ndetse amaso yange yuzuye amarira,ndarira kubera ibikomeje kubera mugihugu cyacu. ariko se Abanyarwanda tuzarira kugera ryari? Tuzataka tudafite gitabara kugera ryari?
Ijambo #gutabaza rimaze kuba rimwe mumagambo avugwa kenshi nabanyarwanda, arikose mubyukuri turatabaza nde? ubutegetsi se kandi aribwo butwica? Aribwo butwambura ibyacu? aribwo butumye tubayeho tubara ubukeye? Turatabaza ibihugu by’amahanga se kandi byinshi mubikomeye aribyo byashyizeho ubutegetsi bw’iwacu kandi bukaba bufasha ibyo bihugu, mugusahura Congo nokurengera inyungu zabyo muri Africa? Turatabaza se ibihugu byo mukarere nabyo byarabuze amahoro kubera FPR?
Harageze ko twitabara kandi tugatabarana nkabanyarwanda. Uyumunsi umunyarwanda yaba uri mu Rwanda yaba uri ahandi muri Africa kuva i Cairo muri Egypt kugera Cap town muri Africa yepfo ntaryama ngo asinzire ,abayikanga kwicwa kandi atishwe numunyamahanga ahubwo yishwe na Leta yakarengeye ubuzima bwe. Abari I burayi ni uko, America, Canada, Australia nuko, yewe mperutse kuvugana numunyarwanda uri mugihugu cyakure muri Asia ambwira ko ahorana ubwoba bwokwicwa numva ndumiwe.
Nyamara ikibabaje giteye agahinda ni uko iyo witegereje usanga ubwoba duhorana bwo kwicwa, akarengane tugirirwa aritwe tukazi twenyine. Yego u Rwanda ni igihugu kitazwi cyane ku isi kuburyo ibikiberamo byahita bimenyekana nyamara naho kizwi usanga bakizi uko kitari, ubutegetsi bwa FPR bwashoboye kubeshya isi yose ko ngo bwakoze ibitangaza mu Rwanda, bubeshyako ngo bwateje imbere igihugu bidasanzwe ibyo ugasanga byaremewe bityo hirengagijwe, ubukene, inzara Abanyarwanda bafite, aho umunyarwanda abyuka atazi icyo aragaburira abana be ,atazi niba azabasha kwishyurira abana be amashuri, nibindi byakenerwa mubuzima bwa burimunsi. Za miliyoni z’urubyiruko ziri mubushomeri ntakizere cyejo hazaza, nyamara President w’uRwanda agatumirwa munama ya G20 yibihugu bikize ku isi babeshyako ngo uRwanda rufite umuvuduko w’iterambere udasanzwe. Nyamara se byahe byokajya!
Nubwo bimeze bityo natwe ubwacu nkabanyarwanda dusa nkaho dusinziriye, FPR yaratwize iratumenya, yamenyeko turabantu bataka tukaririra kungoyi ariko tudashobora gutekereza uko twayivaho. ubugizi bwa nabi ubutegetsi bukora nitwe Abanyarwanda tubibufashamo, gukwiza ibyo binyoma ni twe tubibufashamo muburyo bumwe cyangwa ubundi nyamara tukirengagizako bagukoresha uyumunsi ejo bakakwica. Ingero ninyinshi.
Uyumunsi nandika maze kumva audios za Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan nyiri #IshemaTV ,nyuma yogukatirwa igifungo cy’imyaka 7 yakamama azira gusa kuba adatinya gukora inkuru zivuga akarengane kabanyarwanda bakorerwa n’ubutegetsi, ndetse nabamwe mubanyembaraga batsikamira abaturage badafite kivugira. Uyumusore yari Imboni ndetse n’ijwi ryumunyarwanda wohasi udafite kivugira.
Njye wandika ndi urungano rwa Niyonsenga Dieudonne kuko twavutse mumwaka umwe, ndumva neza icyo bisobanuye kuba yarakunze Abanyarwanda akemera kubaha ubuto bwe, akabavugira atarobanuye, akigomwa byinshi bijyanye no kwishimira ubusore bwe. Ariko se twe urungano rwe, barumuna be, bakuru be, abamubyaye uyumunsi turakora iki kugirango duhe agaciro ibyo yaharaniye? kugwa kurugamba birasanzwe ariko akaga nukugwa kurugamba abandi ntibarukomeze ndetse ngo baharanire kurutsinda vuba.
Birashoboka ko wasoma iyinyandiko wicaye utuje, ukomeje imirimo yawe nkibisanzwe ariko ndakumenyeshako Cyuma, umwanya uwari wowose ashobora kwicwa nkuko yabitangaje mbere yuko afatwa. Urakora iki? Ndakora iki kugirango ayamaraso y’inzirakarengane yogukomeza kumeneka mugihugu cyacu? Buriwese yibaze kandi yisubize nusanga ntacyo ukora cyangwa udakora ibihagije umenyeko uri gufasha FPR kwica Abanyarwanda kandi amateka azabikubaza.
Kuba #Cyuma yakwicwa umwanya uwariwowose, wenda umunyamahanga ntiyabyumva ariko twe Abanyarwanda tuzi neza ko ariko bimeze, cyane ko atariwe wambere. twese tuzi ibyabaye kuri Kizito Mihigo azira gusa kuririmba indirimbo zibanisha Abanyarwanda, Nabibutsako Cyuma ariwe muntu wenyine watinyutse kuvugako umurambo wa #Kizito warufite ibikomere mumaso, bihamyako yishwe nyuma yogukorerwa iyicwa rubozo, tuzi uburyo abantu nka Boniface Twagirimana yabuze kandi yarari muri gereza, uwavugako yishwe ntiyaba abeshye, abantu nka #Karasira Aimable bari muri gereza bazira kuvugira Abanyarwanda, #hakuzimanarashid #DukuzumuremyiJeanPaul n’abandi benshi ntarondoye. Abayoboke bishyaka rya Victoire Ingabire Umuhoza bagiye bicwa bamwe imirambo ikaboneka abandi ntiboneke tuzi uko bangana, abayoboke ba #PSImberakuri bishwe nabafunzwe ntibagira ingano. Abanyarwanda baraswa burimunsi biswe abajura cyangwa andimazina yogushaka gusobanura impamvu bishwe tuzi uko bangana. urubyiruko rwicirwa muri byabigo bitako bijyamo inzererezi tuzi uko rungana, Abanyarwanda bashimutwa burimunsi bakazimira burundu nibenshi cyane, ariko se tuzarira kugera ryari? Harageze ko Abanyarwanda aho turihose mubushobozi bwacu bwose dukwiye kureba icyakorwa haba mukugirango isi yose imenye ko Abanyarwanda bakomeje kwicwa irebera ndetse haba nogushaka uko ibibintu byahagarara burundu.
Ndabizi ko dutinya ngo tuticwa ariko se koko niba umubyeyi nka Madame wa #SHYAKAGilbert ashyirwa imashini yumuriro mugitsina ukumva ntacyo bikubwiye gupfa kutaruko ni ukuhe ko nubundi aribimwe Abanyarwanda bita gupfa uhagaze.
Niba umubyeyi nka #Idamange avuga ati ngiye kuvuga ukuri ndabiziko barahita banjyana kandi nokunyica birashoboka ukumva ntacyo bikubwiye we ataratinye gusiga abana be 4 ubwo gupfa kutaruko ni ukuhe? Niba umugabo nka Mitsindo Viateur wigishaga abana babanyarwanda imikino ngorora mubiri ashimutwa akaba arigukorerwa iyicwa rubozo umwaka ukaba ushize ataburanishwa adasurwa ukumva ntacyo bikubwiye ubundi ubwo uracyari muzima? Niba abaturage ba Kangondo bamburwa imitungo yabo, abagore babo bagafatwa kungufu nabasirikare ba #RDF ukumva ntacyo bikubwiye ubundi uraramira iki ko utakiriho? Niba umusore wumusizi nka Bahati Innocent umwanditsi w’umunyabwenge nka Niyomugabo Nyamihirwa Gerard baburirwa irengero ukumva ntacyo bikubwiye ubwo wumva umutima wawe utagucira urubanza? niba umuhanzi wakunzwe nabenshi Tuyishime Joshua aka #Jaypolly apfa urupfu nkaruriya ukumva ntacyo bikubwiye ubwo wumva koko utekereza ahazaza hawe nahabazagukomokaho, yubonye Abanyarwanda barengana hirya no hino, abicwa, abashimutwa ubona koko ukwiye gukomeza kwipfumbata nokwigira ntibindeba? Reba abanyarwanda bicirwa aho bahungiye nabashimutwa bakagarurwa mu Rwanda kungufu uko bangana, maze wibaze niba ukwiye gukomeza kurebera.
Ese iyo ugumye gushyigikira ubutegetsi bwica ngo kugirango ukunde ugure inzu muri Kigali wibuka iza #Rwigara basenye nizo banyaze umuryango we nyuma yo kumwica uko zingana? Iyo wirirwa urwanira ishyaka ubutegetsi nkaburiya bwigitugu ngo ukunde ukore business mu Rwanda wibuka umuryango wa #Mirimo Gaspard business zawo zahombejwe ukonzingana? Ese bariya bakene bashakishaga ubuzima bazwi nkabazunguzayi #FPR itagiriye impuhwe wumva ariwowe izazigirira? Abanyarwanda bitangirira imishinga yabo batangira kunguka ibikomerezwa byo muri #FPR bikayibaka uzi uko bangana? None urafasha Leta irenganya abaturage bayo wishukako izaguha amahoro?
Banyarwanda banyarwandakazi mureke duharanire #uRwandaRwiza rugendera kumategeko kandi rutica abana barwo ibindi tuzabyongererwa.
Mureke turenge amatiku, inzangano munyangire nibindi duharanire uko ububugizi bwanabi bwamenyekana ku isi hose kandi bugahagarara ndetse abakomeje kubukora bakajyanwa mubutabera.