Niyomugabo na Rwakagara: Ubwiyongere bw’abaturage “Kuki abayoyoye u Rwanda bisumbukuruza?” (1)

Radio Amazing Grace yari Radiyo ikorera abaturage kuburyo bwuzuye. Abanyamakuru bayo bari abanyamakuru bakunda kandi bafite igihugu ku mutima. Usibye nibyo kandi kugira ngo akazi kabo kagende neza babikeshaga ubwisanzure bakoreragamo.

Kuri Radiyo Amazing Grace,nka Radiyo ya gikiristo,”Ukuri “niko kwari ikintu kibanze. Nyuma yo gusesengura ikibazo cy’Uburezi,twasesenguye ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage,twasobanuye bikomeye cyane ikibazo cy’amadini y’ibinyoma…(Akaba ari ikintu FPR yabanje gukoresha ngo icemo amadini ibice…nyuma yaje guca ruhinga nyuma irongera irayafunga)…Abagize amahirwe yo gukurikirana Radiyo Amazing Grace (Ubuntu butangaje), nizera ko bungutse kandi bahita bumva impamvu ubutegetsi butinya ukuri bwayifunze! Muri iki kiganiro murabasha kumva uburyo Niyomugabo Nyamihirwa Gerald afatanyije na Rwakagara Ishimwe David,basesenguranye ubuhanga ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage…bakagenda banenga bacybura banatanga inama… Aho kumva,abategetsi babi bishe Nyamihirwa, bafunga Ntamuhanga, batatanya abanyamakuru, banafunga Radio Amazing Grace!

Komeza ukurikirane ibiganiro byacu:

  • kuri Channel yacu ya YouTube Ku mugaragaro Info
  • kuri www.abaryankuna.com