NIYOMUGABO NYAMIHIRWA AHANURIRWA KO AZICWA, NAWE AHANURIRA ABAZAMWICA, KO AZAGARUKA KANDI NONEHO AKAZE KURUSHA MBERE!

Ubwo yari mu kiganiro yari yarise “Uruganda rw’Ubunyarwanda” kuri radiyo contact FM ku Cyumweru taliki ya 8 Ukuboza 2013 arikumwe n’umunyamakuru GAKWANDI Dickson,bageze mu mwanya wo guha abaturage umurongo ngo niba hari uwagize ikibazo ku kiganiro acyibaze cyangwa se ufite inyunganizi ayitange nk’uko bisanzwe ku muradiyo menshi mu Rwanda, hahamagaye umusaza witwa NTAMBARA, maze yatura amagambo asa n’uhanurira abo bombi!

Akimara kuvuga ayo magambo akomeye,NIYOMUGABO NYAMIHIRWA Gerald,nawe yuzuye umwuka wa gihanuzi yavuze andi magambo akomeye atayabwira uwo musaza ahubwo ayabwira abazasohoza ubwo buhanuzi!

Dore uko basubiranyije bombi buzuye umwuka wa gihanuzi:

 Dickson: “Allo!”

Muzehe Ntambara “Mwaramutse Dickson?”

Niyomugabo: “ Mwaramutse neza…!

Dickson: “ Muzehe Ntambara uraho?”

Muzehe Ntambara: “ Uraho neza…”

Niyomugabo: “Eh eh eh!…! uraho uraho Muze…(aseka)?”

Muzehe Ntambara : “Muraho neza?”

Niyomugabo: “Ndagusuhuje cyane…!”

Muzehe Ntambara: “yego yego yego !”

Niyomugabo: “Eee!”

Muzehe Ntambara: “Rero,icyo kintu rero tutaranagira koko, tubanze twumve harahantu abanyarwanda banakocama,nk’ejobundi ahangaha muri…bizihiza ngo ni isabukuru ya Kaminuza yacu,…”

Niyomugabo na Dickson:”Uh…” (bikiriza)

Muzehe Ntambara: “ Ntabwo yigeze ishyirwaho n’Ababirigi ahubwo yashyizweho ngo n’abapadiri ngo b’Abadominikani bo muri Canada!

Dickson: “OK!”

Muzehe Ntambara: “Baba barakwiriye kujya muri Canada akaba ariho byizihiriza!”

Niyomugabo na Dickson baraseka…!

Muzehe Ntambara: “Reka rero dusubire  kuri iri yobokamana, uziko hari umusaza ukiriho  wambwiye ngo bajya gushinga ruriya rusengero rw’i Gahini,

Niyomugabo na Gerald: “uh…!” Bamwikiriza!

Muzehe Ntambara:”Uwitwa Bwana Casi na Bwana Humuza batimbaguranye cyane cyane…ngo…ibipfunsi…!”

 Dickson: “Aha…!”

Muzehe Ntambara: “ Ngo barakubitana amakunzu… noneho bahuruza Rudahigwa araza aravuga  ati mwa bazungu mwe murapfa iki ?..’ ko…Umuporo aramubwira ati ariko, ati Nyagasani ati hari ubwo wigeze wumva mpemukira Musinga hari ikibazo twigeze tugirana?”

Dickson: “Ati reka da!”

Muzehe Ntambara: “ Ngo akubitaho agatima ngo yibuka ukuntu bamujyanye i Kamembe aravuga ati ariko ko ari iyobokamana, reka nawe, nasenge…! Urabizi ngo babanje gushinga ngo ikintu bitwa kuvura inzoka ,ivuri n’amashuri ariko iyobokamana ryaje nyuma kuko batinyaga cyane, kiriziya Gaturika urabizi   bari barabwiye Ababiligi bati ibagende imbere namwe mujye inyuma!”

Niyomugabo na Dickson: “…huuu!” (Bikiriza)

Muzehe Ntambara: “Ariko ikibabaje ni uko abize Seminari, Seminari yonyine, uru Rwanda nibo barutwitsemo umuriro wagurumanye!”

Dickson: “ Abize Seminari?”

Muzehe Ntambara: Eh Seminari hano mu Rwanda izwiho ubucurabwenge bwo guhindura abanyarwanda,kubashyiramo umutima wirabura !kuko sinavuga ko ari umutima ucyeye wera!”

Dickson: “ok,ok!”

Muzehe Ntambara:” “ Eh..cyane cyane aho hantu iyo uhageze ukabyumva…UBU RERO NIYOMUGABO NAWE ,..”

Niyomugabo: “Hu…” (asa nk’umwitabye.)

Muzehe Ntambara: “…URAZA KUJYA I KAMEMBE MU KANYA GATOYA!!!…”

Niyomugabo na Dickson baraseka…

Mzehe ntambara: “ BARAGUSHYIRA I KAMEMBE NIHO URIBUSAZIRE…! WENDA UZAJYE N’I MOBA!”

Dickson araseka!…

Niyomugabo: “…hari hari….(umusaza amuca mu ijambo arakomeza)

Muzehe Ntambara: “DICKSON WE ARANTEYE…! DICKSON BASHOBORA  KUMU…KUMUSIGIRIRIZA AKABA  AHO,ARIKO NIYOMUGABO WE URAJYA I KAMEMBE !!!”

Dickson na Niyomugabo baraseka…

n’abandi…”

Niyomugabo: “Urakoze cyane,urakoze cyane!….umuntu umwe,umuntu umwe yanyoherereje message nshaka kugusomera nabonye nziza…”

Dickson yikiriza anaseka…

Niyomugabo: “Hari ikintu navuze, mbyibutse kubera ibyo Muzehe Ntambara avuze,… Ehhh…

BISHOBORA  KUGORA ABANTU MBABWIYE Y’UKO, AHANTU NAJYA HOSE NTAKIBAZO, NIYO HABA MU RUPFU! KUKO NAZAGARUKA NONEHO MEZE NABI! NONEHO…NI UKUVUGA IBYO NAVUGA NGARUTSE; URUMVA BYABA ARI IBINTU BIKOMEYE …

(Dickson yikiriza agacishamo akanaseka)

KANDI IBYO BINTU NKUBWIRA NI IBINTU NJYE NKOMEYEHO… NI UKUVUGA NTABWO BYABA BIRANGIYE ! MBESE URUGERO NK’UBU… HAGIZE  NK’UMUNTU WUMVA…(NI URUGERO BIRAMUTSE ARI NK’IBINTU BYABAHO) AKUMVA NK’IBINTU MVUGA, AKUMVA RWOSE KUGIRA NGO YUMVE AMEZE NEZA NI UKO MFA!!! NZIKO YABA, YABA … MBESE AKANAKORA IBISHOBOKA BYOSE, IBYO BINTU WENDA BIKABAHO !( NI IKINTU MVUZE WENDA KIRAMUTSE GISHOBOKA). NDAGIRA NGO NKUBWIRE YUKO KURI NJYEWE NTAKIBAZO NA GITOYA  IBYO BINTWAYE! NA GITO ARIKO IBI NABIVUGA UKAGIRA NGO NDIKWIVUGIRA!… KUKO IBYO NAVUGA NGARUTSE….”

Dickson: aseka..”Byaba birenze!”

Niyomugabo: “ …EHE…KANDI NONEHO HARI NABASIGARA BAVUGA IBINDI BINTU…

Dickson: “…birenze..!”

Niyomugabo: “ BIRENZE, ARIKO NONEHO IBYO NJYEWE UBWANJYE NAVUGA,KUKO NJYE SIMVUGA KO IYO UMUNTU APFUYE BIBA BIRANGIYE BURYA!  …HOYA!”

(Niba ushaka kubyumva mu majwi yabo bwite, jya ku rubuga rwacu rwa You Tube: “Ku mugaragaro Info”).

UMWUKA WA NIYOMUGABO NYAMIHIRWA WARAGARUTSE!

Nkuko mwabyisomeye cyangwa se mukanabyiyumvira, Niyomugabo Nyamihirwa ntiyigeze afata minenegwe (wa mugani w’abaturanyi b’Abarundi) ikibazo cy’uko ashobora kuba yakwicwa. Icyakora yaburiye uwahirahira akabikora. Asezerana ko azagaruka agakora kandi akavuga ibirenze ibyo yavuze! Yagaragaje nta gushidikanya kurimo ko hazagira n’abasigara bavuga kandi bakora ibintu bikome!

Mu myizerere ye atihariye,yavuze ko iyo umuntu apfuye biba bitarangiye! Ati : “Nzagaruka…noneho meze nabi!”. Kubazi Niyomugabo kandi yakundaga kwigisha ku gukunda igihugu nk’Ishyanga ry’iteka,ry’ibihe byose. Agahora yamaganira kure ba ruzahuzi biyicaza ku butegetsi bakayobora igihugu nk’ishyanga ry’aha n’ubu!

Yakunze kwigisha cyane cyane urubyiruko ko mu bintu byubatse u Rwanda kugeza rubaye igihugu nkuko tukizi ubu ari “ingabo n’ abatabazi”. Umutabazi yari umuntu wemeraga gutanga amaraso ye ku bushake akameneka ku butaka bw’umwanzi bigatuma umwishe cyangwa uwo amenekeye mu gihugu atsindwa uruhenu. Ayo maraso yateraga umwaku uyamennye agatera ishaba abo amenekeye.

Nyuma y’aho Niyomugabo asohoreye Igitabo “umusogongero ku ijambo ry’Imana y’i Rwanda” n’ikindi kitwa “Inzira y’Abanyarwanda kuva bahiga kugeza bahigana”,akagaruko kuri uwo muhango w’Ubutabazi wakorwaga n’abakurambere igihe cyo kurwanirira no kurinda ubusugire bw’igihugu,abantu benshi bamwise amazina atandukanye:

Bamwe bamwise “Umutabazi Kibogo”,abandi bamwita “Kibogo”,abandi bamwita “Mwene Kibogo”,abandi bamwita “Umutambyi w’Imana y’i Rwanda)! Nabibutsa ko Kibogo yabaye umwe mu batabazi bakomeye babaye mu Rwanda.

Usibye rero no kuba umwuka wa Niyomugabo Nyamihirwa tudashidikanya ko wagarutse ukaba warahanze ku rubyiruko rwinshi n’abandi bantu bakuze b’Abaryankuna bumvaga inyigisho ze kandi banahuje umutima ku myumvire ireba igihugu n’uburyo cyayoborwa, turanizera kuburyo budashidikanywaho ko amaraso ye yamenetse nk’ay’Umutabazi, akaba agomba gutera umwaku abayamennye ari bo ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi,agatera ishaba abo yamenewe aribo banyarwanda bigaruriwe n’ “Abanyabungo n’Abanyabyinshi bo muri iki gihe!”

NIBANDE BAMENNYE AMARASO YA NIYOMUGABO NYAMIHIRWA GERALD?

Nubwo urupfu rwe rushinjwa ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi irangajwe imbere na Paul Kagame,zikaba zitukwamo nkuru, kubw’ibyo akaba ari ku isonga ry’abaryozwa amaraso ye, hari abagize uruhare rwuzuye mu kumwambura ubuzima,akaba aribo bayoboye ibikorwa byo kumushimuta,kumunyaga ibye,kumufunga,kumukorera iyicarubozo no kumumaramo umwuka!

Abo ni abagabo batatu (3)

Rukara Juste ni we wayoboye ibikorwa byo Gushimuta Niyomugabo Nyamihirwa, Ntamuhanga n’abandi! Niba warabuze umuntu mu Mujyi wa Kigali…Ntubaze! Va ku giti dore umuntu!
  1. RUKARA Justin

Uyu ni we wayoboye ibikorwa byo gushimuta Niyomugabo Nyamihirwa. We ni itsinda yari ayoboye bigabije urugo rwa Niyomugabo bararusakiza batwara mudasobwa,ibitabo n’izindi nyandiko. Barangije bamujyana mu rya Marira na Maganya!

2. KAGIRANEZA Aphrodice.

Uyu mugabo ubu ni Superitendent. Ni we washyikirijwe telephone na mudasobwa bya Niyomugabo Nyamihirwa. Yari afite kandi telephone ya Ntamuhanga n’iya Kizito Mihigo. (Niba warigeze uhamagara,wandika ubutumwa cyangwa se ubwandikirwa,hakoreshejwe imwe muri telephone zabo,hagati y’itariki ya 6 n’iya 13 Mata 2014,…umenye ko uwakwandikiye cg uwakiriye ubutumwa bwawe ari Aphrodice KAGIRANEZA!) Yari nk’Umuhuzabikorwa wungirije!

Rwanyindo uyu ni we wari umuhuzabikorwa w’amarorerwa yose yakorewe kwa Gacinya mu wa 2014…by’umwihariko kuri Niyomugabo Nyamihirwa na bagenzi be!

3 . RWANYINDO Hodali

Niwe wari ukuriye abo bose. Ni we wayoboye anahuza ibikorwa kuva Niyomugabo, Ntamuhanga na Kizito bafatwa kugeza babiri binjiye gereza naho Niyomugabo akabura burundu!

Nk’uko ari ihame ku isi hose,Abanyarwanda bose muri rusange n’Abaryankuna by’umwihariko,bazashimishwa no kubona Intwari NIYOMUGABO NYAMIHIRWA ibonye ubutabera,abagize uruhare mu rupfu rwe bakabiryozwa kandi bikamenyekana ko byakozwe!

Igihe ubonye umwe muri abo bagabo, ntukajye ubura kumwereka no kubwira mugenzi wawe uti: “Dore umwe muri ba bagabo bishe Nyamihirwa!”

Byegeranyijwe kandi byandikwa na

NTAMUHANGA Cassien,