Buri gihe mu Rwanda humvikana abantu batandukanye baba bakekwaho ibyaha, ariko ntibakurikiranwe kimwe, bitewe n’abo FPR ikingira ikibaba kubera inyungu iba ibafitemo. Nibwo uzasanga abantu babiri bakora ibyaha, ariko bamwe bagakurikiranwa, abandi ntibakubitwe bitewe n’urwego rwo gukundwakazwa bagezeho.
Ni muri urwo rwego uzasanga Dr Isaac Munyakazi akurikiranwa adafunzwe, ariko uwariye imbaho agafungirwa mu mazi, rimwe na rimwe anarengana, ariko ibifi binini byaketsweho ibyaha ntibibiryozwe. Niko byagiye bigendekera ibikomerezwa byinshi, aho byaketsweho ibyaha ariko bikimurirwa ahandi.
Kuwa Gatanu, tariki ya 25/02/2022, inkuru zabyutse zicicikana mu bitangazamakuru bitandukanye, zivuga ko Umuyobozi wa “Rwanda Housing Authority (RHA)”, witwa Nshimyumuremyi Félix, yafunzwe azira ruswa ya miliyoni 200 FRW. Iki cyaha akurikiranyweho ngo ni amafaranga ya ruswa yakwaga abashoramari kugira ngo abahe serivisi bemerewe n’amategeko mu bijyanye n’imyubakire.
Nshimyumuremyi wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Housing Authority mu Ukuboza 2020; yafunzwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Gashyantare 2022. Uyu mugabo n’undi witwa Mugisha Alexis Emile bafatiwe mu Mujyi wa Kigali. Amakuru yizewe neza avuga ko aba bombi bakurikiranyweho kwakira amadorali y’Amerika 15, 000 (asaga 15, 000, 000 FRW), mu madolari y’Amerika 200,000 (asaga 200, 000,000FRW) bari basabye umushoramari. Ayo mafaranga bari basabye angana na 3% mu isoko abo bashoramari bari bafite kuko ryose rifite agaciro ka 8,000,000,000 FRW.
Uko ari babiri bakurikiranywe bafunzwe. Umwe ari kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura undi ari ku ya Kicukiro. Ifungwa ryabo rije rikurikira iry’abandi bayobozi batatu bafatanywe ruswa mu gihe kigera ku byumweru bitatu gusa, barimo Karake Afrique ukora mu Rukiko rw’Ikirenga; Nsengimana Silas uyobora Urukiko rw’Ibanze rwa Kibeho na Turikumwenimana Appollinaire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubavu.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko abantu bakwiriye kugendera kure inzira zose ziganisha ku cyaha cya ruswa. Ati “Igihe cyose bagize umutima wo kwishora mu byaha nk’ibi bya ruswa, bajye bibuka ko ijisho ry’ubutabera riba ribareba kandi ko iki cyaha kitajya gisaza. Gutekereza ko wagikora ntikimenyekane biri kure.”
Yakomeje yibutsa ko umuntu watanze cyangwa wakiriye indonke, mu rwego rwo gufasha ubutabera kubona ibimenyetso ku cyaha cya ruswa adafatwa nk’uwakoze icyaha iyo yabimenyesheje inzego z’ubutabera mbere y’uko icyo cyaha gikorwa. Ibi rero ni icyuho gikomeye mu mategeko, kuko bamwe bafatirwa mu byaha, FPR ikabakingira ikibaba, yitwaje inyungu ikibafiteho cyangwa izo izabagiraho mu gihe kizaza.
Nshimyumuremyi Félix watawe muri yombi yemejwe nk’Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority ku wa 23 Ukuboza 2020 mu gihe Inama y’Abaminisitiri yari yamuhaye uwo mwanya ku wa 15 Ukuboza 2020. Yatangiye imirimo ye ku wa 29 Ukuboza 2020. None nyuma y’amezi 14 gusa, FPR ihise imuhaga imucirirye nka shikarete yashizemo uburyohe, ku buryo utamenya impamvu ari we biguyeho, kuko aya mafaranga baka abashoramari, asubira inyuma akajya muri FPR, akajya kubyimbisha amakonti yayo hirya no hino. Ibi rero bimaze gufata intera ndende ku buryo abaturage batagishoboye gucuzwa utwabo, ku maherere gusa. Ni ahacu twese rero bakunda ukuri ngo duhaguruke dushyire hanze aka karengane kimitswe mu Rwanda.
Ndabaga TV