NTA NTERAHAMWE NTA NKOTANYI ! (Igice cya mbere).

(Iki cyegeranyo ushobora no kugikurikirana ku Abaryankuna TV)

N’ubwo “Interahamwe” war’umutwe w’urubyiruko w’ishyaka ryari ku butegetsi mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994,MRND, kuri ubu iyo uvuze interahamwe umuntu yumva abantu bose bagize uruhare muri jenoside utiriwe ushakisha kumenya amashyaka barimo cyangwa se yemwe niyo baba ari abanyarwanda cyangwa abanyamahanga. Ugendeye ku ishyaka zakomokagamo, MRND (Muvoma revolisiyoneri iharanira amajyambere) yavugaga ko intego zayo ari ubumwe, amahoro n’amajyambere.

Kubera ko kuva igihe umukoroni yinjiriye mu Rwanda agacamo abanyarwanda ibice akabateza umwiryane wabagejeje ku  nzigo itarigeze icibwa, abanyarwanda bakomeje kubana ku murenzaho umwe bavuga ko wera ibijumba cyangwa amashaza maze wababona batuje ukaba wagira ngo ni amahoro wababona basuhuzanya ukavuga ko ari ubumwe kandi byahe biragatabwa! Ni nkuko biri ubu, FPR ivuga ko abanyarwanda biyunze ubu ntakibazo gihari!

MRND yakoze ibishoboka byose maze yubaka igihugu kuburyo abenshi bemeza ko kugeza muri 90 ubwo Inkotanyi zateraga, u Rwanda rwari ruhagaze neza mu karere mubirebana n’amajyambere, n’ubwo FPR yirirwa yihimbaza ko ariyo atumye u Rwanda rubaho!

Dr Leon Mugesera ari kurutonde rw’abategetsi benshi bari muri MRND bashoye abanyarwanda mu ntambara yo kurimbura bene wabo!

Ubwo abanyarwanda bari barahejejwe hanze bafataga icyemezo cyo kugaruka mu gihugu cyabo bakoresheje uburyo ubwaribwo bwose harimo n’intambara bibumbiraga muri FPR bakiyemeza gutera u Rwanda, mu kanya nkako guhumbya bwa bumwe MRND n’Interahamwe zayo baririmbaga barabusandaje busa ntaho butigeze bubaho birara mu banyarwanda bagenzi babo babicira kubamara ku manywa y’ihangu. Amahoro baririmbaga yaburijwemo habudika umwijima w’icuraburindi wuzuye imiborogo naya majyambere bari baragezeho bayiraramo barayasenya igihugu bagihindura umusaka!

Kurundi ruhande “Inkotanyi” zateye igihugu mu 1990 zigamije guharanira uburenganzira bw’abanyarwanda ibihumbi n’ibihumbi bari barahejejwe hanze n’ubutegetsi bwa MRND ya Habyarimana, zivuga ko ziharanira gucyura izo mpunzi no kugarura demokarasi mu Rwanda. Inkotanyi zapfuye gukandagira ku butaka bw’u Rwanda aho kugira ngo zihangane n’abo zari zije guhangana nabo zirara mu baturage zitangira kubica maze mugihe umugambi wazo w’ibanze wari ugucyura impunzi aho zikandagiye bakazihunga mu gihe gito u Rwanda rugwiza impunzi haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yarwo,kuva icyo gihe kugeza na n’ubu abanyarwanda baracyahunga inkotanyi!

Abana b’u Rwanda benshi batanze amaraso yabo barwana mu nkotanyi,ariko birangira icyo barwaniye kitagezweho kubera Kagame n’agatsiko ke gatoya!

Inkotanyi zafashe igihugu naka demokarasi zagayaga kaburirwa irengero. Igitugu, iterabwoba, ubusahuzi,intambara, ubushotoranyi n’urwikekwe byaragiye byuzura igihugu birenga n’imipaka, ubu ibihugu bituranye n’u Rwanda birabogoza kubera ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi!

Usibye kuba Interahamwe n’Inkotanyi zihuriye ku cyita rusange cy’ubwicanyi bwarimbuye imbaga mu myaka yashize, Inkotanyi zo zikaba zinakomeje kwica abanyarwanda uruhongohongo na magingo aya, Interahamwe n’Inkotanyi zinari ku isonga mu kwenyegeza intambara umunyarwanda arwana n’undi munyarwanda, icyo akaba aricyo cyahagurukije Abaryankuna kugira ngo bakangure Abanyarwanda bikebuke barebe uko bashyiraho iherezo iyo ntambara idafite impamvu yatijwe umurindi n’abakoroni kandi kugeze na n’ubu abayungukiramo akaba ari abazungura babo aribo ba mpatsibihugu.

N’ubwo Interahamwe zitakibaho ngo zibe zifite ubuyobozi cyangwa aho zikorera hazwi,imbuto zabibye y’ivanguramoko cyane cyane  iyo kwibasira abanyarwanda bo kiswe ubwoko bw’Abatutsi na n’ubu iracyahari kandi abafite iyo ngengabitekerezo n’ubundi babonye uburyo bakongera bagacura inkumbi.

Mu buryo busa n’ubwo Abanyarwanda biboneye n’amaso yabo uko Inkotanyi zibasiye abanyarwanda bo mukiswe ubwoko bw’Abahutu zibicamo abatagira ingano haba ku mugaragaro cyangwa mu buryo bwa rwihishwa kandi buteguye neza. Kugeza ubu Inkotanyi zikomeza kubiba urwangano zifatira mu kivunga abanyarwanda bose bahunze ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi cyane cyane abari mu mashyamba ya kongo yemwe n’abana bato bayavukiramo bakitwa Interahamwe kandi zigasaba bagenzi babo bari mu Rwanda kubarwanya kuko ari abanzi.

NTA NTERAHAMWE NTA NKOTANYI, BOSE BAGERERANYA UBUTEGETSI N’IGIHUGU KANDI UTAVUZE RUMWE NABWO BAKAMWITA UMWANZI W’IGIHUGU!

Interahamwe kimwe n’Inkotanyi zireshyeshyeje n’igihugu kutavuga rumwe uhita uba umwanzi w’igihugu.

Kuva 90, Inkotanyi zitera u Rwanda, aho kugira ngo ubutegetsi, itangazamakuru, abahanzi n’abanyabugeni bamenyeshe abanyarwanda ko bene wabo b’abanyarwanda nkabo babujijwe uburenganzira bwabo bikaba byabaye ngombwa ko babuharanira binyuze ku ruhembe rw’umuheto, ubutegetsi bwa Habyarimana bwakoze uko bushoboye bwumvisha abanyarwanda bari imbere mu gihugu ko batewe n’ UMWANZI, ko bagomba guhaguruka bakamurwanya bivuye inyuma. Abategetsi mu mbwirwaruhame zabo bemeje abanyarwanda ko bagomba kwitandukanya nabo ko nta cyiza na mba bashakira u Rwanda, kugira ngo babimeze neza babahimba amazina ubwoko bwose, usibye “Inyenzi” byavugwaga ko arizo ziyise zityo, bongeyeho ko ari “Imburagasani,Inyenzi,Inyangarwanda”. Byagiye guhumira ku mirari aho abategetsi bahagurukiye n’abandi banyarwanda bari imbere mu gihugu babashinja gukorana n’umwanzi no kuba ibyitso bye. Ibitangazamakuru n’abahanzi bahagurukira gukwiza urwo rwango rurakura rurakururumba birangira bitugejeje kuri jenoside yakorewe Abatutsi!

Mu gihe inkoni ikubise mucyeba uyirenza urugo, FPR-Inkotanyi igeze ku butegetsi yiyambuye umwambaro wo kuba inyangarwanda ihita iwambika abo yari ihiritse ku butegetsi maze mu kwerekana ko ari insirimu ikomotse hanze yadukana ijambo ritari ikinyarwanda, “Hadui” bivuga n’ubundi umwanzi maze abanyarwanda bose batavuga rumwe nayo ibita Hadui na magingo aya iryo jambo ryaramamaye. Inkotanyi zahoze ari “imburagasani inyangarwanda” zahise ziyambika umwenda w’ubutore ziyita “Intore” n’andi mazina azivuga ibigwi. Kimwe na MRND n’interahamwe zayo, FPR nayo yakoze uko ishoboye yumvisha abanyarwanda ko bene wabo batavuga rumwe nayo kabone niyo yaba ari umuvandimwe muvukana mu nda uwo ari umwanzi ugomba kurwanya wivuye inyuma.

Kimwe na MRND, FPR nayo yigereranya n’igihugu, kuburyo ubaye umwanzi wayo aba abaye n’umwanzi w’igihugu. Iyo myumvire icuramye ikora uko ishoboye ikayicengeza mu bana b’u Rwanda n’abitwaga ko bakandagiye mu ishuri bakaminuza yemwe n’abize amategeko, bakagendera muri iyo ntero nk’abafite impamyabushobozi y’ikiburamwaka. Kugeza ubu amagereza y’u Rwanda yuzuyemo abantu agahishyi baregwa kugambanira igihugu kandi barengana!

Kugira ngo ikuze urwango rwayo, FPR yiyemeje gukoresha iterabwoba, ubuhemu n’ubunyamusozi bw’ubwoko bwose bukurikirwa n’agahimano gakabije kuri uwo wese wanze kwifatanya nayo. Kugira ngo ibyo ibigereho ikoresha imbaraga mu guhindura abantu abayoboke bayo ku ngufu batabanje kubitekerezaho cyangwa nayo ngo ibanze ibigishe maze bihitiremo nyuma yo kunyurwa. Ibyo byagaragaye henshi, nk’aho ubutegetsi bwakoreshaga amahugurwa maze mugihe cyo kuyasoza, ukajya kubona haje abantu ba FPR bati tuje kubarahiza. Kubera ko abanyarwanda bose Inkotanyi zabaziritse ku murunga w’ubwoba, iyo bigenze bityo n’ubundi baremera bakarahira ariko bitabari ku mutima kabone n’ubwo indahiro ya FPR-Inkotanyi irimo amagambo akomeye arimo no kwikururira umuvumo!

Ng’uko mu minsi ishize isi yose yatangajwe n’amashusho ya video y’abanyarwanda baba mu Bwongereza bari bateraniye muri ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, barahirira kugandukira FPR ndetse no kurwanya abanzi bayo bizwi neza ko ari abanyarwanda bene wabo. Ijisho ry’Abaryankuna ryabonye iyo video rirayibagezaho ku Baryankuna TV.

Gen James Kabarebe ari mu bambere bakongeza intambara umunyarwanda arwana n’undi munyarwanda!

Kimwe n’Interahamwe na MRND yazo, Inkotanyi nazo na FPR yazo, zikomeza guhamagarira abanyarwanda kwitabira intambara umunyarwanda arwana n’undi munyarwanda kugeza ubwo banabishyira mu ndahiro umuntu ubaye umuyoboke wayo agomba kurahira! Ibi birerekana ko FPR igumye ku butegetsi intambara umunyarwanda arwana n’undi munyarwanda itazigera irangira. Umwe mu miti yo guhagarika iyo ntambara ni ukuvana ku butegetsi FPR vuba na bwangu, abijanditse mu mabi yayo bagakubitwa icyuhagiro, bakava ibuzimu bakajy’ibuntu.

Hari abavuga ko ababaye muri MRND, muri FPR, mu nterahamwe no mu nkotanyi atariko bose bagize uruhare mu mabi yakozwe n’iyo mitwe! Ariko kuba barabaye muri iyo mitwe igakora ishyano barebera ntibitandukanye nayo, kubagira abere byagorana.

Mugihe Interahamwe n’Inkotanyi zivuga ko abanyarwanda batari ku ruhande rw’abo ari abanzi b’u Rwanda, Abaryankuna bo si uko babibona, kuko baba abanyarwanda bari muri FPR  abari muri FDLR, ababaye muri MRND, CDR,MDR Parmehutu, RNC, P5, RANP-Abaryankuna n’abandi, bose nta mwanzi w’u Rwanda urimo. Abanyamakosa babarimo ni abanyarwanda batatiye ubunyarwanda bakaba bagomba gukubitwa icyuhagiro. Ibiri amambo Abaryankuna basanga abanzi b’u Rwanda ari abakoroni kuko aribo bateranyije abanyarwanda ku kigero cyo kunanirwa kwiyunga kandi kugeza na nubu abazungura babo bakaba bakomeje kubundikira benshi mu banyarwanda babajya mu matwi kandi ku mpande zombi.

Ntamuhanga Cassien