NTA NTERAHAMWE NTA NKOTANYI : YAFUNZWE IMYAKA 8 AZIRA GUSHAKA GUCA INZIGO HAGATI YA BIZIMUNGU NA KAGAME

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Mu nkuru dukesha Ukwezi TV, ku wa 13/07/2021, Hakuzimana Abdul Rachid avuga ko ari umunyarwanda wavukiye mu Rwanda, akaba atarigeze ahunga igihugu na rimwe, mu gihe yari abishoboye, ariko akemeza ko akarengane yakorewe na Kagame na FPR ye gateye agahinda gakabije, kuko yishwe ahagaze. Hakuzimana w’imyaka 53, afite abana 4 n’umugore umwe. Avuka mu Karere ka Musanze, mu cyahoze ari Ruhengeri, akaba yarageze i Kigali aje kuhatura mu myaka y’1980, aho akibarizwa kugeza n’ubu.

Mu mateka ye ya Politiki, yahanganye bikomeye na Perezida Habyarimana, mu gihe cy’amashyaka menshi, nyuma y’1991, ubwo yabaga umwe mu bashinze Ishyaka riharanira Demokari ya Kisilamu (Parti Démocrate Islamiste-PDI), ryaje guhindurirwa izina, biturutse ku bushake bwa FPR mu mugambi wayo wo kurimbura amashyaka yagiyeho yose mu mwaka wi 1991, ubwo ku ubusabe bwa Abafaransa, urubuga rwa politiki rwafungurwaga mu Rwanda. Iryo shyaka ryiswe Parti Démocrate Idéaliste, ariko mu mpine bikomeza kuba PDI, idafite aho ihuriye n’iya mbere ya Jenoside.

Uku guhindurirwa izina ntikwashimishije bamwe mu bashinze iri shyaka, barimo na Hakuzimana, kuko babonaga neza intego zatumye barishinga zari zihindutse, kuko barwanyije igitugu cya MRND, bakaba bari bashyizwe mu kwaha kwa FPR, bakabona ko n’ubwo amazina ahindutse ariko igitugu cyo gihinduye isura. Aba babibonaga gutya bahise barivamo, maze Hakuzimana yisanga nta shyaka akibarizwamo.

Ntabwo yabyicujije kuko avuga ko mu 1992, guhangana na MRND ya Habyarimana byari bikomeye cyane, ndetse bamwe muri bagenzi be bahasiga ubuzima, akababazwa gusa n’uko icyo barwaniye FPR itagihaye agaciro.

Nyuma yo guhangana na Habyarimana, yashatse kunga Kagame na Bizimungu, birangira Kagame amwishe ahagaze

Hakuzimana agereranya igihe yanyuzemo muri iyo myaka nk’icyo ba Madame Victoire Ingabire na Me Bernard Ntaganda, ndetse n’abandi benshi banenga ubutegetsi barimo gucamo uyu munsi, agashingiraho yemeza ko nta tandukaniro na rimwe abona hagati ya FPR ya Kagame na MRND ya Habyarimana. Ibi abyemeza iyo arebye ukuntu abatavuga rumwe na FPR banyerezwa abandi bakicwa, abandi bagafungirwa ubusa, neza neza nk’uko byari bimeze ku ngoma ya MRND, ndetse ubu bikaba byararushijeho kuba bibi. Nta nterahamwe nta nkotanyi koko.

Mu 2003, Hakuzimana yabaye Umusangiza w’amagambo (MC) wa Faustin Twagiramungu, ubwo yahataniraga intebe isumba izindi mu Rwanda, nyuma baza gutsindwa mu matora ataravuzweho rumwe, cyane cyane mu ibarura ry’amajwi. Icyo gihe Twagiramungu yamusabye ko bahungana, arabyanga ahitamo kuguma mu Rwanda, agatanga ibitekerezo bye uko abyumva, yashaka akazabizira ariko atarebereye akarengane.

Kuva icyo gihe Hakuzimana yahise gukomeza gutanga ibitekerezo bye nk’undi munyarwanda wese, aho yabinyuzaga mu binyamakuru UMUCO n’UMUSESO, byaje kugeraho bicibwa mu Rwanda.

Byaje kuba bibi cyane ubwo Pasteur Bizimungu wari warafunzwe azira gushinga Ishyaka ritavuga rumwe na FPR, ryitwaga PDR-UBUYANJA, yandikiye Kagame, mu 2006, asaba kurekurwa akabyangirwa, Kagame akavuga ko atamusabye imbabazi, agahitamo gukomeza kumukanda kugeza yumvise.

Muri uwo mwaka wa 2006 nibwo Hakuzimana yanditse ibaruwa avuga ko ashaka kubunga, bimuviramo gufungwa imyaka 8 ku maherere. Kuri we ntiyigeze yemera ko Pasteur Bizimungu yafunzwe bikurikije amategeko, ahubwo yabonaga yarazize impamvu za Politiki, ni uko yiyemeza kuba ikiraro gihuza aba bagabo bari barabanye igihe kinini, nyamara bagatandukanywa n’inyota y’ubutegetsi Kagame yari afite.

Iyi baruwa Hakuzimana avuga ko yayandikiye Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), ayandikira na Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu (CNDH) na LDGL (Ligue des Droits de l’Homme dans la région des Grands Lacs). Yumvaga ko, we nk’umunyarwanda kandi ukiri urubyiruko, ari umusanzu ukomeye.

Ibinyamukuru UMUSESO cyari icya Charles Kabonero n’UMUCYO cyari icya Bonaventure, byanditse kuri iyo baruwa, ariko kuko byari byamenyeshejwe BBC n’Ijwi ry’Amerika, Kagame n’abambari be bayisamiye hejuru, batangira kumuhiga bukware. Yarafashwe arafungwa ndetse mu gihe gito ashyikirizwa Urukiko.

Uwari akuriye Ubushinjacyaha witwa Sudi Hirwa, yamushinje guhungabanya umudendezo w’igihugu. Ibi Sudi yarabigororewe kuko uyu munsi akaba ari Umukuru w’Inkiko mu Rukiko rw’Ikirenga (Cour Suprême).

Amaze mo umwaka umwe Perezida Kagame yategetse ko Bizimungu afungurwa, bikaba byarabereye Rachid nko kugera ku cyo yaharaniye, n’ubwo we yari akiborera muri Gereza ya Kigali 1930, agahinda ke agatura Stade “Agahinda”, kuko atahwemaga gukorerwa iyicarubozo yaba iribabaza umubiri ndetse no mu bwonko.

Hakuzimana Rachid avuga ko yashakaga kubunga kuko Pasteur Bizimungu yari yandikiye ibaruwa Paul Kagame amusaba kumurekura, akajya gufatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu, ariko Kagame akoresha inama n’abanyamakuru, ababwira ko Bizimungu atasabye imbabazi, ahitamo kumugumisha muri gereza.

Kuri Hakuzimana yabonaga ari yo nzira yonyine yo gukemura ikibazo hagati ya Bizimungu na Kagame, kuko buri wese yari afite abayoboke bamuri inyuma, bikaba byarashoboraga kubashyamiranya, hakaba imyiryane hagati yabo. Akumva rero akirigiswe no guhaguruka agaharanira ko byakumirwa bitaraba ngo byice abantu.

Urubanza rwa Hakuzimana rwabaye ku itariki ya 04/04/2007, haciye umunsi umwe, ku itariki ya 06/04/2007, Kagame ategeka ko Bizimungu afungurwa. Umugore wari urufite urwo rubanza yabuze uko arukata, maze Hakuzimana atangira inzira y’umusaraba, uko abajije iby’urubanza rwe, akimurirwa mu yindi gereza.

Kugeza uyu munsi Hakuzimana aheruka aburana, ntiyigeze akatirwa ngo amenyeshwe igihano yahawe, ariko ntibyamubujije gukubita imyaka 8 yose afungiye ubusa, nyuma banamurekura atongeye kuburana.

Hakuzimana avuga ko atigeze abyicuza, ndetse iyo asomye iyo baruwa yumva imushimishije kuko icyo yaharaniye cyagezweho, n’ubwo yaharenganiye bikomeye, agakomezwa n’uko yafungiwe ubusa, ibintu agereanya no gufungwa kwa Yozefu wo muri Bibiliya ubwo Muka Potifari yamufungishaga amubeshyera.

Inkuru yo gufungurwa kwa Pasteur Bizimungu yamusanze muri Gereza ya Kigali, maze abanyururu birabashimisha cyane. Icyo gihe abari aho bose bumvise Bizimungu atashye, baraza baterura Hakuzimana nk’uko baterura umukinnyi utsinze igitego. Bamuzengurukanye Gereza yose bamujyana kuri Stade “Agahinda”, bavugira hamwe isengesho ryo gushima Imana, bakurikizaho kubyina no kwishima.

Pasteur Bizimungu

Nyamara ibyo byishimo ntibyamaze igihe kinini kuko byakurikiwe no kubabazwa bikomeye n’abagiye basimburana kuyobora iyi gereza barimo Karara, Uwera, Innocent Mbabazi, Alexis Sano n’abandi. Iminsi yamaze muri gereza yaranzwe no gukubitwa, gufungirwa aha wenyine no kwicishwa inzara.

Uyu munsi yishimira ko aho afunguriwe yahuriye na Pasteur Bizimungu mu nzu ye ku Kacyiru, aho yabanaga n’umugore we Séraphine, barahoberana, barishima, amushimira ubutwari yagize bwo gushaka kumuvana mu rupfu. Baraganiriye bihagije, ariko ababazwa ko n’ubwo Bizimungu yari yarakuwe muri Gereza ya Kigali, ariko n’ubundi yari afungiye iwe mu rugo, akaba ari nako bimeze kugeza uyu munsi, ku buryo no kwinjirayo byagoranye cyane. Nyuma mu gusohoka abashinzwe kumurinda byarababaje ndetse bahita basimburwa kuko akazi ko kurinda abinjira kwa Bizimungu akazi bashinzwe kari kabananiye.

Yishimira kandi ko abantu yahishe mu kigega cya ELECTROGAZ, mu gihe cya Jenoside, babizirikanye bakamusura kuri gereza ndetse bagafatanya n’izindi nshuti kubungabunga umuryango we, ntiwicwe n’inzara. Kuva yafungurwa izo nshuti ze zahise zimufasha kubona ibikoresho no kubasha kubona ibitunga umuryango, zinamufasha kwivuza, ariko ntibyagira icyo bitanga kuko yahavanye ubumuga bwa burundu.

Mu 2016, ubwo hari umuzunguzayi wiciriwe muri Nyabugogo, na none Hakuzimana yongeye kwandikira Perezida Paul Kagame, amugaragariza uko yakemura ikibazo. Mu ibaruwa y’amapaji arindwi (7) yasabaga ko bamureka akababumbira muri Kampani, ifite ibyangombwa, isora, maze akabaha ibibaranga, bityo bakabasha gukurikiranwa, n’ugize ikibazo agakorerwa ubuvugizi. Yumvaga ikibazo cy’abicwa cyaba gikemutse burundu. Nanone, Icyo gihe ntibyamuhiriye kuko ajyanye ibaruwa ye kwa Perezida, yafashwe n’abantu bambaye gisivili, ariko bafite imbunda, baramushimuta, afungirwa ahantu hatazwi, aho yakubitwaga gatatu (3) ku munsi, hafi kumwica.

Aho bamurekuriye za ncuti ze zakomeje kumushyigikira ziramuvuza, amaze gusa n’aho yoroherwa, ashinga Kampani yo guhuriza hamwe abahoze ari abazunguzayi ngo bakore ubucuruzi bwemewe. Umujyi wa Kigali wamugiriye inama yo kwegera Akarere ka Nyarugenge, arabikora ariko Umuyobozi wako, Emmy Ngabonziza, amubwira ko amufata nka “haduyi”, ndetse ibyo ashaka atazigera abigeraho na rimwe, agerekaho kumubwira ko nakomeza kwiha kuba umuvugizi w’abataramutumye, ashobora no kuhasiga ubuzima. Abireka atyo.

Mu gusoza Hakuzimana avuga ko abana n’ingaruka zakomotse ku karengane n’ihohoterwa yagiriwe, ubu akaba yarabaye ikimuga, kandi ntaho afite ho kubariza impozamarira. Agashengurwa cyane n’uko hari benshi bababajwe kandi bakibabazwa n’ingoma y’ubwicanyi ya FPR, akumva ko ivuyeho yakwishima abikuye ku mutima.

Munyarwanda haguruka, utere ikirenge mu cya Hakuzimana Abdul Rachid, mucya Niyomugabo Nyamihirwa, mucya Kizito Mihigo, uharanire impinduramatwara Gacanzigo.

Guca inzigo harimo gahunda yo kunga Abanyarwanda ndetse na abantu hose hashingiye ku bikorwa bya kimuntu. Aho uri gerageza kubera urugero abagukikije, nturebere akarengane, uhaguruke ukamagane.

Ahirwe Karoli