NTAHO FPR IDASHIKIRA AMAFARANGA, “PARKINGS” UMUSHINGA WA ABDUL RASHID BAWURWANIYEMO

Spread the love

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Hakuzimana Abdul Rashid, umugabo w’imyaka 54, umugore umwe n’abana bane ni umunyapolitiki uzwi cyane muri politiki y’u Rwanda kuko mu myaka ya za 1991 yabaye ku ikubitiro mu bashinze ishyaka ryaharaniraga uburenganzira bw’Abayisilamu, Parti Démocratique Islamique (PDI) ariko nyuma y’uko y’uko FPR ifashe ubutegetsi irarishimuta, ndetse irihindurira izina rigumana impine PDI, ariko ibisobanuro bihinduka Parti Démocratique Idéaliste, bituma Hakuzimana arivamo, asigara nta shyaka afite kugeza ubwo mu 2003 yihuzaga n’umukandida wigenga, Faustin Twagiramungu, mu matora ya Perezida wa Repubulika yibwe na FPR.

Icyo gihe Abdul-Rashid yafatanyaga bya hafi na Me Evode Uwizeyimana waje guhunga, yumvikana anenga bikabije ubutegetsi bw’i Kigali, ariko kubera uruhare yagize mu guhindura Itegeko Nshinga ryagushimije Kagame ku butegetsi, ubu ni umutoni, aravuna umuheha akongeza undi.

Abafashije mu kwiyamamaza Faustin Twagiramungu benshi barafunzwe abandi barahunga, ariko Hakuzimana Abdul Rashid aguma aho, kuko yari azwi nk’inyangamugayo, yahishe abantu benshi bahigwaga muri jenoside, ubwo yakoraga muri ELECTROGAZ, bituma abona agahenge k’igihe gito.

Nk’umunyapolitiki uhora utekereza icyagirira akamaro Abanyarwanda, mu 2004, Hakuzimana yitegereje abazunguzayi birirwa barwana n’abapolisi mu Mujyi wa Kigali, maze abakorera umushinga wo kuzajya barinda imodoka muri parking, bakazihanagura ivumbi, nyir’imodoka akishyura amafaranga 200 FRW maze 50% by’amafaranga avuyemo agahemba abakoze ako kazi, andi 50% akizigamirwa, akazihinduka igishoro cy’aba bahoze ari abazunguzayi n’abana bo mu muhanda.

Hakuzimana Abdul Rashid yashyikirije umushinga we uwari Mayor wa Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, awakira neza cyane, nk’uko Rashid yagiye abyivugira, maze awushyikiriza Umujyo wa Kigali, ariko ugezeyo bihindura isura, kuko FPR yawubonyemo isooko y’amafaranga y’abakire bagenda n’abatuye Umujyi.

Umushinga wa Abdul Rashid wari uwo kurindira imodoka umutekano no kuzihanagura ngo utange akazi ku bana bo mu muhanda n’abazunguzayi wahinduwe uwo kwishyuza Parking maze uhabwa abasirikare basezerewe (Inkeragutabara) zabumbiwe mu cyitwa Kigali Veterans Cooperative Society, KVCS, mu 2004, yaje guhindurwa Millenium Savings &Investment Cooperative, MISIC, mu 2018.

Hakuzimana, amaze kwibwa umushinga ntiyicaye, yazengurutse inzego zose yerekana ko umushinga ari uwe, agatanga n’ibimenyetso, birimo inyandiko z’umushinga, mu gihe KVCS ntazo yari ifite, ariko akomeza gusiragizwa kugeza ubwo, mu 2006, yafashwe arafungwa, ahinjwa ibyaha byo kubangamira umutekano w’igihugu, ariko nyuma y’imyaka 8 y’akamama, mu 2014, afungurwa nta rubanza rubaye.

Akimara gufungurwa, Abdul Rashid ntiyahwemye kuvuga akarangane gakorerwa Abanyarwanda, kugeza ubwo RIB yamugeze amajanja inshuro nyinshi ariko birangira mu mpera z’ukwezi kwa cumi mu 2021 atawe muri yombi, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo rumukatira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, ajuririra mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, none nyuma y’umwaka urenga na none afungiye agatsi, ku itariki ya 10/10/2022, uru rukiko rwiyambuye ububasha, rwohereza urubanza rwe rwimurirwa mu Rukiriko Rukuru, Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambikiranya imipaka, mu gihe we avuga ko nta mupaka n’umwe azi. Arashinjwa ibyaha birimo guhakana no gupfobya jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza ibihuha ku rubuga rwa YouTube ye yise Rashid TV no ku zindi mbuga nkoranyambaga.

Mu gihe Hakuzimana Abdul Rashid agikomeje kuborera muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, umushinga we ukomeje kwinjiriza akayabo FPR ari nako abashumba bawo bakomeza kuwurwaniramo buri wese ashaka kuvanamo aye. Ibi rero byateje ikibazo gikomeye, kugeza ubwo kuri uyu munsi Sena y’u Rwanda yamaze kukinjiramo, ari nako abaturage bakomeza gutakamba bagaragaza ko bibwa amafaranga atagira ingano, kandi hakaba nta rwego na rumwe rushyira ubushake mu kubarenganura, ahubwo bo bagasanga uwo batakira niwe ubasonga, kuko amafaranga ava muri uyu mushinga ashakwa ba benshi cyane. Iyi ni nayo mpamvu nyamukuru yatumye dusesengura iki kibazo kugira ngo dukubitire ikinyoma ahakubuye.

Bijya gutangira guturika, KVCS, mu kwezi kwa cumi 2017, yatangaje ko 90% z’imodoka zigendana imyenda y’amahoro ya parking, aho ku modoka 71,455 zaparikaga mu Mujyi wa Kigali icyo gihe, izigera ku 60,729 zari zifite ibirarane by’amahoro n’ihazabu by’uko zitishyuriwe amafaranga ya parking.

Abatwara imodoka binubiraga imikorere mibi ya KVCS kuko bapfaga guparika umukozi wayo akaza agashyira agapapuro kanditseho amafaranga y’u Rwanda 100, kagahita kigurukira, umushoferi yaza ntamenye ko bamwandikiye ideni, yazajya kubona akabona abapolisi baramuhagaritse, imodoka ye igapakirwa ikajyanwa ku biro bya Polisi ku Kacyiru, atarigeze amenyeshwa ko arimo ideni iryo ari ryo ryose.

Kugeza muri Nzeri 2017, KVCS yishyuzaga ideni rirenze miliyoni 602 FRW, nk’uko Murara Kazora Fred, wari umushumba wa FPR muri KVCS yabitangaje. Icyo gihe FPR yatangiye kurakarira KVCS ivuga ko amafaranga ava muri parking atakiza nka mbere, ndetse itangiza uburyo bwo kwishyuza hakoreshejwe ikoranabuhanga, maze Abanyarwanda baribwa karahava, benshi barataka ariko biranga bifata ubusa.

Uko ubujura bwakorwaga ni uko imodoka yishyuraga 100 FRW ku gihe kitarenze isaha, ariko yarenza isaha akishyura 500 FRW. Imodoka rero yashoboraga guparika ahantu harenze 15 mu isaha, hose yandikirwa 100 FRW, maze hamwe na hamwe ntabone aho ayishyura cyangwa ntanamenye ko afite ideni. Ikindi cyari kibi ni uko uwamaraga icyumweru atishyuye yahitaga acibwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi 10 FRW. Byarashobokaga rero ko umushoferi aparika ahantu 10 hatandukanye, akagenda atishyuye, yaba yaragiye ahamara igihe kiri munsi y’isaha, maze icyumweru cyashira akishyuzwa 10,000 FRW ya parking ariko akishyura ihazabu y’ibihumbi 100 FRW. Ukwezi kwashoboraga gushira hari abishyuzwa 500,000 FRW.

Ikindi cyababaje abashoferi ni uko hari abandikirwaga amafaranga ya parking kandi batarigeze bakandagira aho hantu. Innocent Muhire, umwe mu bashoferi batwara FUSO, yabwiye Kigali Today ko yandikiwe muri Nzeri 2017, amafaranga 300 FRW, bavuga ko yaparitse kuri UTC kandi FUSO ntizemerewe kugera mu mujyi, gusa ayo 300 FRW yarayishyuye kugira ngo atazagirana ikibazo na Polisi. Hari n’abibwe arenga ayo kure cyane.

Murara Kazora Fred yabwiye abijujuta bavuga ko bibwa, bakandikirwa amafaranga batarigeze bagera ho hantu ko bagomba kwiyandikisha muri système ya KVCS kugira ngo nibazajya babona ubutumwa bubishyuza, bazajye bahita bahamagara kuri KVCS, ariko n’abiyandikishije ntacyo byatanze, kuko hatanzwe umurongo umwe wa telephone, maze abibwe bose bakawuhuriraho ntuboneke, aho ubonekeye hakaba hashize amasaha, umushoferi yavuga ko bamwandikiye ko yaparitse mu mujyi atahageze, bakamubwira ngo ubwo yahavuye.

Byakomeje kuzurungutana gutyo, kugeza ubwo FPR yirukanye Murara Kazora Fred, izana Willy Rukundo, mu 2018, akimara kuhagera KVCS ihindurirwa izina yitwa Millenium Savings and Investment Cooperative, MISIC, ari nako irushaho gukaza ingamba zo kunyunyuza abatunze imodoka bagenda mu mijyi itandukanye yo mu Rwanda. Uyu Willy Rukundo kuva mu 2000 kugeza mu 2013 yayoboye ORINFOR by’agateganyo, hategerejwe ko azarangiza kwiga Masters akayobora ikigo cyari gusimbura ORINFOR, biramunanira.

Ku itariki ya 24/03/2013, nyuma y’imyaka hafi 14 Willy Rukundo ari umuyobozi w’agateganyo wa ORINFOR, inama y’abaminisitiri yayisimbuje RBA, Rwanda Broadcasting Agency, ishyiraho Arthur Asiimwe nk’Umuyobozi Mukuru, yungirizwa na Uwanyiligira Claudine DeLucco, bakiriho kugeza uyu munsi wa none.

Willy Rukundo, nyuma yo kugoragozwa iyi myaka yose bategereje ko arangiza kwiga ngo ayobore RBA, ariko bikamunanira yashinjwe inshuro ebyiri kunyereza amafaranga ariko FPR ikamukingira ikibaba kuko yibaga ayishyira. Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta ya 2009/2010 yagaragaje ko ORINFOR itabashije kugaragaza inyandiko zisobanura uko miliyari 2 FRW zakoreshejwe. Indi raporo ya 2010/2011 nayo yashinje Willy Rukundo, andi miliyari 2 FRW. Bigaragara ko mu myaka 14 yamaze muri ORINFOR yafashwe kabiri gusa, FPR iba imushyize ku ruhande ngo ubwo bujura bube bwibagirana, imugarura mu 2018, noneho aje kwiba aho abagenzuzi batazigera bagera na rimwe muri MISIC yishyuza parking z’imodoka.

Akandi kazi gakomeye MISIC yahawe ni ukuneka buri modoka yose yashyizwe muri gahunda yo kunekwa kubera impamvu zitandukanye kandi amakuru agatangwa ku gihe. Ubundi ntibyemewe ariko birakorwa.

Abambari ba FPR bakoze uko bashoboye kugira ngo ahantu hose hacaracara ifaranga ibe ihagenzura. Ni muri ubwo buryo batangatanze ahantu hose kugeza ko kuri parking z’inyubako za Leta, kandi abaturage baba bishyuye imisoro yo kubaka izo parkings.

Muri Kamena 2020, Rwiyemezamirimo Bizimungu Hamada yatangije parking, nk’uko tubikesha inkuru yanditswe na Impamba.com, ku wa 18/09/2020, iba ibaye igisubizo ku modoka nyinshi zari zandagaye mu Mujyi wa Kigali, cyane cyane amakamyo atari yemewe guhirahira ngo aparikwe mu mujyi rwagati.

Bizimungu yubatse parking mu Kagali k’Iriba, Umurenge wa Kicukiro, mu Karere ka Kicukiro, iritabirwa cyane cyane abashoferi b’abamakamyo bari barambiwe guhozwa ku nkeke na MISIC bandikirwa amafaranga ngo baparitse mu mujyi rwagati kandi batemerewe kuhageza imodoka. Nawe ubwe yishimiraga iki gikorwa.nYagize ati: «Njya gutangiza iyi parking, nari ngamije gukemura ikibazo cy’imodoka zaburaga aho zihagarara zigateza akajagari nyuma y’uko ibikorwa byakorerwaga mu bishanga byari bimaze kuvanwamo, gusa ndacyiyubaka, ndagira ngo menyereze neza, nyuma nziyambaza Leta na banki kugira ngo umuhigo wanjye ugerweho».

Bizimungu Hamada yahawe icyangombwa n’Umujyi wa Kigali cyo gukorera muri icyo kibanza cyaparikagamo imodoka z’ubwoko bwose, cyane cyane amakamyo ajya mu mahanga maze maneko za MISIC zibura aho zikura amakuru, zitanga raporo muri FPR ko abahaparika batabasha kubaneka, umuriro utangira kwaka. Yasabwe gukorana na MISIC akaba ishami ryayo, arabyanga atangira guhigwa bukware.

Bizimingu Hamada yageze aho asabwa gusubiza icyangombwa cyo gukora yahawe n’Umujyi wa Kigali. Arabyanga. Nyuma aza gufungirwa parking ngo kuko atari yujuje amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, ariko naho iki cyorezo kigenjereje make yategereje ko yafungurirwa araheba. Ntaho atageze!

Umushinga wa Hakuzimana Abdul Rashid yibwe ugahabwa KVCS yaje guhinduka MISIC wakomeje gukura no kunyunyuza Abanyarwanda, kunyuza aho ibigo by’itumanaho byawinjiyemo kugira ngo nabyo birye ku mutungo w’abatunze imodoka. Ni muri urwo nyuma ya MTN Rwanda, Airtel Rwanda nayo yinjiyemo, maze ku wa Gatatu, tariki ya 02 Ugushyingo 2022, itangiza ku mugaragaro gahunda yo kwishyura parking, umushinga ivuga ko ifatanyije na MISIC isanzwe yishyuza za parkings mu duce dutandukanye tw’imijyi.

Ni umuhango wagaragayemo, ku ruhande rwa Airtel, Jean Claude Gaga uhagarariye Airtel money na Hussein Kirabirwa ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi, naho ku ruhande rwa MISIC yari ihagarariwe n’umushumba wa FPR, Willy Rukundo, ukomeje kugaragaza ko ataracogora mu busahuzi kuko ibyo yakoraga muri ORINFOR, ayiyoboye by’agateganyo, noneho abikora mu kwishyuza parking nta bagenzuzi bamutesha umutwe, bamubaza ibya rubanda. Bigaragara rero ko MISIC ifitiye akamaro FPR kurenza uko yakagirira Inkeragutabara, kuko akenshi usanga itanazitayeho, nta n’izishyuza parking, ni icyitiriro gusa.

Mu rwego rwo kunyunyuza bya nyabyo abafite imodoka, mu kwezi gushize Umujyi wa Kigali ufatanyije na MISIC, hatangijwe uburyo bwo kwishyura parking hakoreshejwe uburyo bwa “E-Parking”, ahamaze gutegurwa parking zirenga 400, zinashyirwamo utwuma twitwa sensors, tuzajya tugenzura imodoka yose iparitse, hisunzwe Umuryango w’Ikoranabuhanga, Digital Cooperation Organisation, DCO.

Ibi rero byatumye ibiciro bya parking bihita bitumbagira, abaturage bakomeje kwijujuta Sena ibyinjiramo, ariko ikigaragara ni uko ari uko ari ukwikiza, kuko abarira muri uyu mushinga wambuwe Abdul Rashid ntibagira ingano. Abafite imodoka bahisemo kutazongera kuziparika muri za parking rusange kuko hahenda cyane kandi hakaba haba hacararacara uruhuri rwa za maneko.

Abasenateri bagaragaje impungege ku kibazo cya parking mu Mujyi wa Kigali, aho usanga imyubakire ya zimwe mu nyubako idateganya ahantu ho guparika ibinyabiziga by’abahakorera n’abahagenda. Ni ibitekerezo byatanze kuri uyu wa 1 Ukuboza 2022, ubwo Inteko Rusange ya Sena yagezwagaho raporo ya Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ku gikorwa cyo kumenya ibikorwa mu kwihutisha iterambere ry’imijyi. Mu byagarutsweho harimo ikibazo cy’uburyo abantu bubaka ariko bakirengagiza ibintu by’ibanze birimo ubwiherero rusange na za parkings z’ibinyabiziga, kandi ahanini bikirengagizwa ku nyungu za bamwe.

Senateri Uwizeyimana Evode, ukunze kwishyira imbere mu bintu byose, yavuze ko usanga ari ikibazo gikomeye kuba inyubako ndende ishobora kuba ikorerwamo n’abantu barenga 600 ariko idafite aho bazaparika imodoka zabo. Yatanze urugero rw’inyubako y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe iherereye ku Kimihurura. Ni yo ikoreramo kandi ibiro bya Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri (MINICAAF); Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’iy’Ubutabera.

Ni inyubako yatashywe ku wa 22 Mata 2019, itwaye miliyoni 27$ yatanzwe n’Ubushinwa. Nta mafaranga na make u Rwanda rwigeze rutanga ku iyubakwa ryayo kuko ni impano y’iki gihugu 100%. Niyo mpamvu rero n’ubwo iyi nzu ihuriramo abantu bari hagati ya 500 na 600, itahawe parking kandi ntacyo Leta ya Kigali yari kubaza kuko nta mafaranga na make yashoyeho.

Aha rero niho hibazwa impamvu Leta itashyize muri gahunda kubaka parking, maze bikaba uruhare rwayo, ariko igisubizo kiroroshye ni uko abazajya bagana iyi nyubako batari abo mu gatsiko ka FPR, bazajya basiga imodoka muri parking ya Kimihurura, icungwa na MISIC, bishyure, ubundi bagende n’amaguru.

Inkuru dukesha umuzindaro wa Leta, Igihe.com yanditswe ku wa 02/12/2022, yavugaga uburyo parking yihagazeho muri Kigali. Iyi nkuru ikomeza ivuga ko ikibazo cya parking mu Mujyi wa Kigali ari kimwe bikomeye ndetse bikeneye kubonerwa ibisubizo mu buryo burambye kuko kibangamiye benshi mu batunze ibinyabiziga baba abagenda muri uyu mujyi cyangwa abahakorera buri munsi.

Ni ikibazo gishingiye ku kuba aho guparika ari hake ndetse n’ahahari ugasanga abahakoresha bishyuzwa amafaranga y’umurengera cyane ko ibiciro bigiye bitandukanye bigendanye n’aho wagiye guparika imodoka yawe. Ibi kandi bigaragara ku nyubako za Leta n’iz’abikorera ku giti cyabo.

Ku rundi ruhande, hari zimwe mu nyubako zikorerwamo ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali, usanga zifite parking ariko zishyurwa bitewe n’igihe umuntu amazemo aparitse. Ku bakoreramo, bisaba ko nibura umuntu yishyura ku kwezi aho usanga ibiciro bitandukanye bitewe n’inyubako ariko ari hagati ya 15,000 FRW na 25,000 FRW. Dufashe nk’urugero mu nyubako ya MIC, ibiciro bihera kuri 200 FRW ku isaha, bikagenda bizamuka ku buryo imodoka ihaparitse amasaha atanu ishobora kwishura agera ku 7,000 FRW.

Indi nyubako ikoreramo abantu benshi ni iya CHIC kandi iri no mu zifite parking nini. Ibiciro byayo bihera kuri 300 FRW ku isaha, bikagenda bizamuka ku buryo bijya kugera kugera ku masaha hishyurwa 8,000 FRW, uyarengeje akajya yishyura 1,500 FRW ku isaha. Ni bako bimeze kuri T2000, Centenary House n’ahandi.

Twavuga ko nta kindi gituma parkings zihenda uretse kuba, muri uyu mushinga wahimbwe na Hakuzimana Abdul Rashid, agamije ineza y’Abanyarwanda no kwiteza imbere we n’umuryango we, akawamburwa ngo ukize bamwe, ni uko buri wese aba ashaka kuvanamo aye. Uwubatse parking aba ashaka amafaranga y’umuturage, MISIC ishakamo ayayo n’aya FPR, ikabivanga n’ubumaneko, byose bakabirwaniramo, bigahinduka agatogo, umuturage akabihomberamo, kandi ntaho kubariza afite.

Uko imyaka igenda ishira niko FPR irushaho kugira inyota y’amafaranga y’abaturage, kuko ku bigenga bitagize icyo bimariye umuturage, noneho yagiye yongeraho imisanzu, imisoro n’amasoro bidafite ikindi bigamije, uretse gukenesha abaturage no kuzuza ama comptes yayo mu Rwanda no mu mahanga. Nta kundi rero aka karengane kahagarara uretse kuba buri munyarwanda yakanguka akamenya gutahura ikinyoma cya FPR kuko nta keza na kamwe yazaniye Abanyarwanda uretse gukomeza kubakenesha no kubicira ku rwara nk’inda.

Remezo Rodriguez