Abarimu bagaragaje ko kimwe mu byishe uburezi ari uko bwashowemo abamamyi…iyo ukurikiranye usanga ari abambari ba FPR gusagusa ikaba itanga amasoko ititaye ku nyungu z’abana b’u Rwanda,ahubwo yo iba ishishikajwe no gukama abanyarwanda aho yabona agafaranga hose.
Nyuma yo kubwirwa n’abarimu ko bajya kubona bakabona ibitabo biraje bakayoberwa niba icyo gitabo kivuguruza ikindi cyangwa kicyunganira,twashatse ibyo bitabo tubimurikira abanyarwanda kugira ngo biyumvire uburyo igihugu kigaruriwe n’amabandi, ikiyaraje ishinga ari ukwiba no gusahura abaturage! Bikaba bitangaje uburyo Leta yirwa yiraza inyanza ngo irimo irateza imbere ireme ry’uburezi kandi ari ukujija gusa….
Nyuma y’aho ubutegetsi bwa FPR bubonye ko Radiyo Amazing Grace n’abanyamakuru bayo ari abakozi b’Abanyarwanda atari abakozi b’agatsiko k’amabandi, yarayihagurukiye yica Niyomugabo Nyamihirwa Gerald,ifunga Ntamuhanga Cassien,ntiyarekeraho yitoratoza no kuri Radiyo Amazing Grace kugeza ubwo iyifunze burundu! Mu gukurikirana ibi biganiro,nta kabuza ko muzamenya impamvu ibyo byose byabaye!
Kurikirana ibindi biganiro bivuga ku Baryankuna n’Uburyankuna kuri:
- Channel ya You tube: Ku mugaragaro Info .
- Website : www.Abaryankuna.com .
- Tweeter: @abaryankuna
- Cyangwa utwandikire kuri email kumugaragaroinfo@gmail.com ranpsg.abaryankuna@gmail.com