Ntamuhanga, Niyomugabo Nyamihirwa n’Abarimu: business mu burezi no kudahana abana…(igice cya 6)

Politike y’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi muri uru rwunge rw’ibiganiro twakoze muri Nyakanga na Kanama 2013,byagaragariye buri wese ko ko ariyo iri inyuma y’ibibazo byose biri mu burezi!

Ikibazo cy’abamamyi ba FPR bagenda bashakisha aho bakama abaturage ntiyatinye no kujya mu burezi maze buri mwaka igatanga amasoko yo gukora ibitabo kenshi na kenshi ititaye no ku ireme ry’amasomo ari muri ibyo bitabo…

Ikibazo cyo kudahana abana bitwaje kubahiriza uburenganzira bwe nabyo byabereye abantu bose agashobero.Mu gihe bizwi ko Ubutegetsi bwa FPR ari ubutegetsi butubahiriza uburenganzira bwa muntu,ntibwanasize abana…kereka abatabasha kureba ubugome ibyo bintu byakoranywe.

Mu kinyarwanda bavuga ko urinda umwana guhanwa aba amwanze,naho Bibiliya yo ikavuga ko ubupfa bwiziritse ku mutima w’umwana ariko ko inkoni ihana ariyo ibukuraho.

Kurinda umwana guhanwa agakura ari igihararumbo niko kumuhungabanyiriza uburenganzira. Niba bavuga guca umuco wo kudahana,ibyo ntibireba abana…Igiti kigororwa kikiri gito!