Muri iki gice cya 7,muriyumvira uburyo abarimu bagorwa no gusobanura politiki y’ubutore yadukanywe na FPR-Inkotanyi…
Ntibyaboroheye kubasha gusobanura impamvu abana bakomeza kuba ibyigomeke,ntibanabashije kugaragaza niba ubwo buryo bushya Leta yabategetse gukoresha butanga umusaruro.
Ngo urinda umwana inkoni aba ashaka kurimbura ubugingo bwe! Abarimu mu kiganiro bahishuye ko ikibazo kindi gihari ari “Itekinika”! Aho ibibazo bafite bitajya bishakirwa umuti ahubwo haba abantu bahimba imibare, bagahimba amaraporo bakavuga ko ibintu byose bimeze neza nta kibazo!
Iki ni igitangaza kuko nta kintu kiba mu butegetsi bwa FPR kidatekinitse: Igihe umukuru w’igihugu yageze ku butegetsi atekinitse amatora bosa babireba, agahindura itegeko nshinga bose batekinitse abantu bakikorera ibiseke ibikarito n’inkangara bose babireba, ntawundi ushora kubuza abari munsi ye gutekinika,kuko umwera uturutse ibukuru,ukwira hose!
Komeza ukurikirane ibiganiro byacu kuri:
- Channel yacu ya You Tube: Ku mugaragaro Info
- Website yacu : www.abaryankuna.com
- Tweeter yacu: @abaryankuna
- Twandikire kuri email: kumugaragaroinfo@gmail.com
- Umunyamabanga w’Abaryankuna ni kuri ranpsg.abaryankuna@gmail.com