NYABIHU : ABATURAGE BO MURI SITE Y’UBUHINZI YA KIRA BATEGETSWE GUHINGA IBIRETI,UTABIHINZE AKAMBURWA UBUTAKA BWE!

Mayor MUKANDAYISENGA Antoinette uyubora Akarere ka Nyabihu,yashimangiriye imbere y’abaturage ko uzabirengaho agahingamo ibirayi azamburwa ubwo butaka!

 Kuri uyu wambere  taliki  ya 18  Werurwe 2019, mu Mudugudu wa Kora, Akagali ka Mulinga, Umurenge wa Mulinga ho mu  Karere ka  Nyabihu kuri Site y’Ubuhinzi ya Kira,   abaturage bafite ubutaka  bungana na hegitari 6 bazindutse bashishikarizwa kureka kuhahinga ibirayi ahubwo bakajya bahahinga ibireti kuri ubwo butaka utabikoze akabwamburwa!

Iki gikorwa cyayobowe na Mayor w’Akarere ka Nyabihu Madame Antoinette MUKANDAYISENGA arikumwe n’umushyitsi wari wavuye mu kigo cy’igihu gishinzwe ubuhinzi RAB( Rwanda Agriculture Board)  wo muri Station ya Gishwati Bwana Samson NTEGEYIZINA baherekejwe n’abashinzwe umutekano bo mu rwego rwa DASSO.

Mayor wa Nyabihu Antoinette Mukandayisenga na Ntegeyizina wa RAB (mu mupira w’umuhondo) batera ibireti.

Mu kiganiro Mayor yahaye abo baturage yababwiye ko ubwo butaka bagomba kubuhingaho icyo gihingwa cy’ibireti ko ari itegeko,ko uzabirengaho ubwo butaka azahita abwamburwa nta mpaka! Abaturage bo ntibabikozwa kuko bavuga ko ibireti bitinda kwera kandi kugira ngo ubone umusaruro uhagije wagira icyo ufasha umuryango biba bitoroshye.

Ubusanzwe igihingwa cy’ibireti gitangira gutanga umusaruro nyuma y’umwaka,bakaba basarura indabo zabyo. Ikiro kigura amafaranga 300 y’u Rwanda kandi kugira ngo ukibone uba usaruye ibitebo 4. Uwo musaruro bawugurisha na Leta ikajya kumisha ikazishorera ku masoko yo hanze aho bo bahabwa agatubutse,abaturage bagabwa iyanga kandi baba batakaje igihe kinini cyane!

Kugira ngo ubone ikiro 1 k’ibireti,wuzuza ibitebo 4. Kugeza ubu ikiro gihagaze kuri 300 Rwf

Abaturage bavuga ko batanze guhinga ibireti ariko ko ibireti atari ibihingwa byo guhingwa n’abashonji. Baravuga ko utasarura ngo uhe umwana igihe agiye kuburara, ibi barabifata nko kubicisha inzara no kubatindahaza aho kubavana mu bukene,kuko n’ayo mafaranga usibye ko anatinda kuboneka,ni namake! Umusaruro w’ibirayi wari usanzwe uva aho hantu ntaho uhuriye n’uwava mu bireti. Kubw’aba baturage,ibireti byakagombye kujya bihingwa n’ubishaka cyangwa Leta ikabihinga mu mirima yayo. Abaturage barinubira ko Leta yagiye ikomeza kubambura ubutaka ibabuza kubuhingaho ngo biteza inkangu,none n’aho bari basigaranye,ikaba ije kubategeka guhingamo izo ndabo!

Ku batazi ibireti ni ibi. Basarura izi ndabyo.

Abaturage mu mpande zose z’igihugu kugeza ubu ntibiyumvisha impamvu abategetsi bategetse u Rwanda muri iki gihe,ibintu byose babakoresheje bashyiramo agahato no kubakangisha ibihano binyuranye n’amategeko. Bakaba batumva ukuntu umuntu yakwambura ubutaka bwe ngo ni uko gusa wahinzemo icyo umutegetsi adashaka nk’aho ubutaka ari ubwe. Baribaza impamvu abategetsi bari hejuru y’itegekonshinga n’andi mategeko! Ntagushidikanya bategereje umutabazi!

CYUBAHIRO Amani

Gisenyi-Intara y’Uburengerazuba.