NYAMVUMBA MURI DR CONGO : UBURYARYA BUKOMEYE “TWAJE GUKEZA NO GUSHIMIRA PEREZIDA FELIX TSHISEKEDI…”!

General Patrick Nyamvumba, Umugaba mukuru w’ingabo za Kagame (Dore ko iz’u Rwanda zitaraboneka), kuri uyu wa gatanu taliki ya 10 Gicurasi 2019, yakiriwe na Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo, amubwiza uburyarya bwinshi ngo yazanywe no “kumukeza”,” “kumushimira ubufatanye bwiza hagati y’ingabo zabo” ngo ndetse n’ “indamukanyo” za mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame!  Wumvise aya magambo, ukanareba ku ifoto urabona neza neza ko ari uburyarya nka bwabundi bwa “Bakame n’Icyiyoni” cyangwa “Le Renard et le Corbeau” (Jean de La Fontaine, Les fables de la fontaine)!!!

U Rwanda rwikinze mu kiza ubwo Abanyekongo bari bari mu ihururu ryo kumenya uwatsinze amatora hagati ya Martin Fayulu na Tshisekedi, maze rushikuzayo bujura uwari umuvugizi wa FDLR Laforge Fils Bazeye n’uwari ushinzwe iperereza ryayo Lt Col Abega; rwongeye kandi gufatirana Felix Tshisekedi atarashyiraho guverinoma ruramuramya bikomeye cyane, ruramuryoshyaryoshya abemerera gukomeza gufatanya n’ingabo za Congo FARDC ibikorwa byo guhiga abarwanyi ba FDLR, ku buryo hari amakuru yemeza ko mu mirwano yashyamiranyije ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’imitwe ya Mai-Mai yashinzwe na Kagame ndetse n’ingabo za Congo  bahanganye bikomeye n’ingabo za FDLR impande zombi zikahatakariza bikomeye! Iyo mirwano yabaye kuwa 30 Mata 2019 hari amakuru avuga ko haba hari abantu bashimuswe bakajyanwa mu Rwanda,ariko rukaba rwarabigize ibanga!

Mu gihe Abanyekongo bari bazi ko ubwo babonye umuyobozi mushya bagiye kuba baruhutse ibibazo bashorwamo n’u Rwanda rwa Kagame, none menya bagiye gusubiza amerwe mu isaho kuko Kagame n’abambari be nk’aba ba Nyamvumba bose, batangiye kwitoratoza kuri Tshisekedi ngo baramukeza ngo baragira bate…, nyamara bibagiwe uburyo ejobundi Kagame yariho ateranya inama z’ibitaraganya ngo bahagarike icyemezo cy’Urukiko rurinda iremezo ry’Itegeko nshinga rya Congo, ngo hato Felix Tshisekedi ataba Perezida…!

Amakuru dukesha ikinyamakuru “ACTUALITE.CD” cyandikirwa muri RD Congo, Abanyekongo ntibiyumvisha uburyo igihugu cyabo gihora giha imfungwa u Rwanda, yemwe harimo n’izikomeye , ariko u Rwanda rwo rukaba rutarabaha Laurent NKUNDA umaze imyaka n’imyaniko ashakishwa na DR Congo, kandi bizwi ko ari mu Rwanda!

Umugaba mukuru w’ingabo za Congo Lieutenant – Général , Célestin Mbala Munsense yavuze ko u Rwanda ari abaturanyi ko kubw’ibyo bagomba kongera kubyutsa umubano n’imikoranire mu bya gisirikare!!! “ Wonsa ingunzu ikaguca imoko”! Tshisekedi  na Munsese uyu bakagombye kubanza kureba aho bageranye n’abandi baturanyi ! Nyuma yo kwizingira mu izinga, ubu barashaka kureba uko bahwijarika abayobozi ba Congo ngo babone icyanzu!

Nta muntu ufite uburenganzira buruta ubw’undi, niba u Rwanda rwiha kwambuka imipaka rukagaba ibitero kubo ruvuga ko barurwanya, ko ari amaboko ku maboko, amaguru ku maguru, umutwe ku mutwe, uburenganzira ku bundi, mwe bibananiza iki?

Ari uvuga ko arwanira kurengera ubusugire bw’igihugu, n’uvuga ko arwanira gakondo, ni nde wakagombye gusanga undi iyo ari!?

NTAMUHANGA Cassien