NYANZA BITWA INDAYA KUBERA KWANGA GUSABA RUSWA ABATURAGE

Ubutabera mu Rwanda bukomeje kuba igikoresho cyo gushyira mu kato abavuze ibitekerezo byabo bidahuje n’iby’abategetsi. Ni mu gihe dukomeza kubagezaho ko hari Abanyarwanda bamwe b’abayobozi gito biyumvamo kuba hejuru y’amategeko, noneho inkuru dukesha TV1 iratubwira ko mu karere ka Nyanza umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’akarere,  witwa Edouard Bagambiki, aregwa n’abakozi be kubakubita yasinze, ab’igitsina-gore akabashinja icyaha cy’uburaya.

Nkuko abakozi ba Dasso bo mu karere ka Nyanza babivuze, uwo muhuzabikorwa abatoteza iyo banze gusarurira abayobozi babo, bisanzwe bizwi nka Ruswa, by’umwihariko ab’igitsina gore bo ngo iyo babyanze abashinja uburaya.

Mu majwi yabo baragira bati : “Hari igiye bohereza umuntu ahantu bazi ko hakorerwa ibyaha byinshi, harimo za kanyanga… ibintu nkibyo bashobora kubonamo inyungu. Bakubwira ngo ujye ufatanya nabo muri ibyo byaha ukanga, icyo gihe uba ubaye umwanzi wabo niba utari kumwe nabo mu nzira zabo, bagahora bashaka kugukoresha utuntu tw’ibyaha utamenya. Nko kujya agenda asebanya ngo nta muntu muzima w’umugore uri muri DASSO, ni ikibazo kitubangamiye kuba wavuga ngo abantu bose ni indaya”.

DASSO iri m’ubuyobozi buhohotera abaturage cyane

Uwo muyobozi iyo yasinze, akunze gutungura abakora akazi k’uburinzi bw’ikigo cya Dasso, agasimbuka urukuta atanyuze mu marembo, yarangiza agakubita abarinzi b’ikigo kuko batamubonye yinjira nubwo nta kibazo kiba cyabaye : « Yigeze kuza nanjye ubwanjye naraye uburinzi, nkiri umurinzi w’ijoro, aza saa munani z’ijoro, atugeraho, adusaba kuryama hasi mu byatsi hafi y’ibendera ngo adukubite. Icyo gihe kubera nta kibazo cyari cyabaye, narabyanze ariko abana nari nyoboye bose baryama hasi arakubita, biba ikibazo hagati yanjye nawe ngo kubera namusuzuguye, adukubita avuga ko yuriye ntitubone aho yanyuze, akaza akatugeraho, niyo umuhagaritse ntahagarara bitewe n’uko aba yasinze”.

Umwe mu bakozi ba Dasso yavuze ko abakozi baba mu matsinda (equipe) y’abayobozi, iya Admini, iy’ushinzwe amakuru, iy’umuhuzabikorwa noneho hakabaho n’abakozi batagira equipe babarizwamo. Gutyo bose bakabahuriraho babashyirira amananiza mu kazi kabo.

Uwo muhuzabikorwa yisobanuye avuga ko ababivuga, abamurega ibyo, ari abatanezezwa no kubwirwa amakosa yabo cyangwa no guhabwa amanota mabi.

Nk’Abaryankuna ntituzahwema kurwanya no kwamaganira igitugu nk’iki ndetse n’icya Kagame Paul wafashe igihugu akakigira akarima ke, none n’abayobozi bo hasi bakaba bumva ko bagomba gukoresha ububasha bahawe bigira akari aha kajya hehe. Nkuko bizwi, umwera uturutse i Bukuru ukwira hose. Iyo Kagame ubwe cyangwa na ba Ines Mpambara batuka cyangwa bagakubita ababungirije, baba batanga urugero rubi rwo kuyoboza abaturage igitugu no kubababuza amahwemo, nkuko byakunze kugaragazwa ko Kagame ubwe ahoza ku nkeke abo ayoboza inkoni y’icyuma n’inshyi n’imigeri umunsi ku munsi.

Gusuzugura, kunenga umuntu, gukubita undi muntu nk’ukubita inyamaswa (nubwo nazo zitagombye gukubitwa) ntago ari uburyo bwo guhana umuntu. Nkuko dusanzwe tubikora, turashishikariza buri wese gushyira imbere ibiganiro mu gukemura ibibazo kandi tunabibutsa ko ikintu cy’ingenzi mu buzima ari gukunda bagenzi bacu nkuko twikunda ubwacu. Niba bitadushimisha gukubitwa cyangwa kwitwa indaya, twirinde no kubikorera abandi.

Nema Ange