NYIRANKUNDINEZA YOZEFA YAMBUWE INKA NA GITIFU ATEGEREZA KO KIZACYEMURWA NA PEREZIDA KAGAME





Yanditswe na Nema Ange

Nyirankundineza Yozefa ni umuturage wo mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Gatare, Akagari ka Bakopfu, Umudugudu wa Muhingo. Mu myaka 12 ishize yabanaga n’umugabo batasezeranye witwa Ndagije, ariko aza kumuta yishakira undi mugore ndetse uwo wa kabiri we basezerana imbere y’amategeko.

Amaze gutandukana n’umugabo imiryango y’iwabo yamuteranyirije inka 4 ngo zijye zimuha amata yo gutunga abana be, abone n’ifumbire kuko muri Nyamagabe hafi ya yose utafumbije ishwagara n’ifumbire y’imborera ntacyo wasarura. Izo nka yakomeje kuzorora ziramuhira kuko mu myaka 6 zari zimaze kugwira zarabaye 14.

Umugabo babanaga mbere yabonye ko Yozefa amurusha ubukire maze aragenda agambana na Gitifu w’Akagari ka Bakopfu, Pascal Ntibandetse, za nka baraza barazishorera barazitwara zose ntibamusigira n’imwe.Yozefa yumvaga azifiteho uburenganzira busesuye kuko zari zarakomotse iwabo kandi umugabo bazibahanye yaramutaye, batarasezeranye ndetse ajya gusezerana n’undi ku buryo ntaho bari bagihuriye.

Nyirankundineza Yozefa yahise yitabaza inkiko z’abunzi ariko birananirana kuko Gitifu Ntibandetse yari abifitemo uruhare kandi akaba ariwe utumiza inteko y’abunzi. Bahimbye amayeri bavuga ko izo nka zose ari izo Ndagije yaguze n’abahoze ari baramu be, ni ukuvuga basaza b’umugore we wa mbere ari we Yozefa.

Urubanza rw’ikinamico rwarabaye Yozefa aratsindwa, yitabaza Umurenge n’Akarere ariko biba iby’ubusa. Akarere kamugiriye inama yo kujya mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamagabe, baraburana Yozefa arabatsinda ndetse urukiko rutegeka ko asubizwa inka ze n’amasambu yari yarambuwe.

Yozefa yategereje kurangirizwa urubanza araheba, yitabaza Umurenge n’Akarere biba iby’ubusa. Arasiragira kuva urubanza rusomwa muri 2016, ariko kugeza uyu munsi yategereje ko Perezida Kagame asura Nyamagabe, kuri uyu wa 26/08/2022, kugira ngo amukemurire ikibazo ariko ikibabaje ni uko uwo yari atezeho kurenganurwa yahise amwoherereza Mayor wa Nyamagabe ngo amukemurire icyo kibazo.

Ikibazo rero gihita kivuka bundi bushya: aba bategetsi baba bazanywe na FPR ya Kagame, ariko baza bakaba bafite gahunda yo gukenesha abaturage, ariko aba bo ntibamenye ko imigambi yo kubakenesha iba yaracuriwe i Rusororo, ariko ugasanga bo barata igihe batakira Perezida Kagame ngo abakemurire ibibazo by’akarengane. Ibi rero ni ukwibeshya cyane kuko abagize amahirwe yo kumugezaho ibibazo baba baciye mu nzira nyinshi, barasiragijwe imyaka n’imyaniko, ariko bikarangira n’ubundi Perezida Kagame abumviye ubusa ibibazo nta kimwe ajya acyemura, ahubwo abishanga abakozi be barimo ba Mayors, ba Guverineri cyangwa akabishinga Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), JMV Gatabazi, ariko aba baragize uruhare mu gusiragiza abaturage. Nta kindi rero babafasha, ahubwo bategereza indi myaka bakazongera kubwira umwicanyi ruharwa, ngo abo yari yagishinze ngo batange igisubizo mu minsi itatu bimaze imyaka 7 ntacyo barakora, abaturage bakazategereza ko Perezida Kagame agaruka kwiyamamaza.

Ikindi giteye agahinda ni ukuntu aba bafite ibibazo by’akarengane baba barataye umwanya n’amafaranga bazenguruka inzego z’ibanze, ntibasubizwe, bakajya mu nzego nkuru z’igihugu bagahera muri za minisiteri, bakagera mu Rwego rw’Umuvunyi Mukuru bikanga, bakagana iya Présidence bakareregwa, bikazarangira bategereje aho Kagame azasura bakajya kumutura ibibazo kandi ari we n’ubundi wabibateye.

Kuri ibi hiyongeraho ko umuturage warenganiye mu Karere ka Kirehe cyangwa i Musanze n’ahandi bakoresha amafaranga menshi bumvise ngo Kagame yagiye i Nyamagabe cyangwa i Nyamasheke bagatega imodoka bakoresheje amafaranga cyane, hakabaho n’ubwo bahageze ba Gitifu bakabakumira, bagataha batabajije.

Ubu noneho haje ubundi bwo gutera ubwoba abaturage ngo bataza kubaza ibibazo, aho uwo bakeka ko azabarega bamufunga bakazamufungura uruzinduko rwa Perezida rurangiye. Hakaba n’abandi bamara kubaza RIB igahita ibahimbira icyaha gishya mu Rwanda cyiswe “Kubeshya Perezida”. Iki cyaha kirakomeye cyane kuko kitagira itegeko rigihana. Ubwo bivuze ko ufunzwe agishinjwa ahora yimurwa mu magereza atandukanye, ejo ukazamwumva muri Gereza ya Miyove, i Gicumbi, abe bamusura bagasanga yaraye yimuriwe mu ya Nyakiriba i Rubavu, uhamusuye bakamubwira ko bimuriwe muri Gereza ya Nsinda, i Rwamagana, yamara kuzizenguruka zose agatangira kuzengurutswa muri za Transit Centers, ahafungirwa inzererezi.

Bano baba bafunzwe muri ubu buryo budakurikije itegeko na rimwe baragenda bakaba iyooo, bakazarekurwa abo bashakanye barishakiye abandi kuko baba barabwiwe ko ababo bapfuye. Abandi bakazabura burundu bikarangira bityo, imiryango yabo ikarira ikagera aho ikihanagura.

Mu kwanzura iyi nkuru twabwira Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ko nta kibazo cyo gukenesha abaturage na kimwe kibaho Paul Kagame atakizi. Kwirebera mu mazi ngo uramusaba kukigukemurira ni uguta igihe. Aba bose barenganya abaturage ni abambari ba FPR. Ntabwo bashobora kujya ku ruhande imigambi yayo.

Iyo abarenganya abandi babasenyeye cyangwa bakabatwarira indi mitungo ntabwo aba ari gahunda nshya. Kagame aba ababizi cyangwa bikaba byakozwe n’abo mu muryango w’umugore we Jeannette Nyiramongi. Amasambu y’abaturage atwarwa n’abasirikare cyangwa abapolisi bakuru, ubundi agatwarwa n’ibikomerezwa byo muri FPR. Ubu noneho haravugwa mwene nyina bwite wa Kagame mu gutwara imitungo y’abaturage.

Abishuka ko inkiko za Kagame zabakemurira ibibazo baba nabo bibeshya cyane kuko, nk’uko twakomeje kubivuga, mu nkiko zo mu Rwanda, ntihakurikizwa amategeko ahubwo hakurikizwa amabwiriza baba bavuga ko yaturutse hejuru, ariko ntihamenyekane uwayatanze nyirizina, akenshi agatangwa kuri téléphone.

Hari abandi bishuka bakirukira ku Rwego rw’Umuvunyi cyangwa muri Transparence International Rwanda nyamara ntibaba bazi ko izi nzego zombi nazo zishyirwaho zikanagendera ku mabwiriza ya Kagame, ku buryo kwibwira ko ari zo zizakemura ibibazo by’akarengane na ruswa ni ukwirebera mu mazi.

Ibi byose rero nta kundi byarangira uretse gushishikariza buri muturage kwitabira Impinduramatwara Gacanzigo kugira ngo buri Munyarwanda ature mu gihugu kizira inzangano, munyangire, imyiryane, amacakubiri, kwigabiza ibyabandi, akarengane, gutotezwa, iyicarubozo, gufungirwa ubusa, kuburirwa irengero no kwicwa. Atari ibyo tuzahora twizengurukaho abambari ba FPR baducunda ay’ikoba, batubuza uburyo.

FPR, UKOMEJE UMUGAMBI WO GUKENESHA ABATURAGE, IGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA !

Nema Ange