NYUMA YAHO IBONEYE URUHARE RUKOME KILIZIYA GATORIKA YAGIZE MUGUFASHA ABATURAGE BA DR CONGO KWIKIZA UBUTEGETSI BW’IGITUGU, LETA YA KAGAME YAKUMIRIYE ABANYAMADINI IKORESHE ITEGEKO!

Cardinal Laurent Monsengwo afataniye n’inama y’Abepisikopi ba Congo (CENCO) baherekeje abaturage mu gikorwa cyo kwikiza ubutegetsi bubi, nanubu barakomeje… Leta ya Kagame na FPR ye babibonye bateka imitwe yo gukoresha amategeko nk’intwaro kugira ngo barebe ko bamara kabiri kandi banajijishe abanyamahanga! Ubu noneho bakumiriye abanyamadini ku kuvuga kuri politiki bakoresheje itegeko   n°72/2018 ryo ku wa 31/08/2018 rigenga imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere, ku ngingo yaryo ya 13!

Inkuru dukesha ikinyamakuru “Igihe”yasohotse kuri uyu wa 11 Kamena 2019,iravuga ko Leta y’u Rwanda binyuze ku muyobozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe ivugururwa ry’amategeko (RLRC), Havugiyaremye Aimable, yabwiye abayobozi b’amadini n’amatorero ko babujijwe kuvanga politiki n’iyobokamana! Yababwiye ko bemerewe kujya mu mitwe ya politike ariko babujijwe kuvugira imbere y’abayoboke babo ibijyanye n’amahame y’umutwe wa politike barimo, kuko kuvanga ibikorwa byayo n’iby’iyobokamana bihanwa n’amategeko! Ngo nubwo bemerewe kujya mu mitwe ya politike hari ibyo batemerewe gukora nk’abarwanashyaka.

Yakomeje ababwira ko abanyamadini ari abantu bumvwa cyane n’abaturage, bityo ko kubayobya mu nzira mbi byoroshye. Iyo ngingo y’itegeko ngo yagiyeho kugira ngo hatazagira uvanga iyobokamana na politiki!

Usibye ko ari n’agasuzuguro kumva ko Musenyeri,Padiri, Sheikh cyangwa Pasiteri basanzwe bayobora abantu ku nzira itunganye, ubu noneho baramutse bavuze kuri politiki bayobya abaturage, ibyo ubwabyo biragaragaza ubwoba no kwiyobagiza ku butegetsi bwa FPR-Inkotanyi bugeze ku ndunduro busigaye butinya abahisi n’abagenzi,bukikanga baringa n’igikomye cyose! Ikibabaje ni uko muriiyo nama abanyamadini bayitabiriye mu bwoba bwinshi nabo bavuze ko ntabyo basanzwe bakora rwose kandi ko ngo bidakwiye! Ni ishyano! Abanyarwanda basigaye bahinduka nk’ikirere! Ntawe ushobora guhama ku ijambo rye,igihe ari imbere y’ubutegetsi bwa FPR!

Iri tegeko rije nta kabuza gutera ubwoba abanyamadini no kuba inyundo yo kwikiza bamwe muri bo, nyuma y’aho buboneye uruhare Kiliziya gaturika ya Congo, binyuze mu nama y’Abepisikopi yayo (CENCO) yagize mu guherekeza abaturage mu nzira yo kuremerera ubutegetsi bwa Joseph Kabila wari wanangiye yanze kuva ku butegetsi.

Cardinal Monsengwo yafashije abanyekongo kwikiza Kabila wari wiziritse ku butegetsi!

Iyi nama y’Abapesikopi kandi, yagize uruhare rukomeye mu guhuza abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Kabila, haba hagati yabo ndetse no kubabera umuhuza hagati yabo n’ubutegetsi. CENCO, Yamaganye ibikorwa by’urugomo by’igipoli n’igisikare byahutazaga abaturage bari mu myigarambyo yo guharanira uburenganzira bwabo. Yari ifitiwe ikizere n’abaturage,abanyepolitiki n’umuryango mpuzamahanga muri rusane. Uwavuga ko Kabila yagamburujwe na Kiliziya Gatolika ya Congo ntiyaba abeshye!

Inkoni ikubise mukeba ngo uyirenza urugo, Kagame abinyujije mu bambari be basa nk’abadafite ubwonko kuko byigaragaza ko ahari kujya ubwenge hagiye inda, yabakoresheje mu gushaka itegeko rimurinda abo banyamadini cyane ko baba biganjemo ab’inshabwenge wa mugani w’abaturanyi b’Abarundi. Nko mu gika cya 4 cy’ingingo ya 13 y’itegeko twavuze haruguru, kigira kiti : Icyakora, umuryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa minisiteriya ntibyemerewe kugira ibikorwa byo guharanira kugera ku butegetsi, gukoresha ibiganiro bigamije gushyigikira imitwe ya politiki cyangwa umukandida wa politiki, kwandikisha cyangwa gukoresha ubundi buryo bushyigikira abakandida bashaka kujya mu buyobozi bw’Igihugu.”

Pasitor Rick Warren yabaye umujyanama wa Paul Kagame. (Aha ntawamenya ibyo ari kumwaturiraho,kuko si umuco wa gikirisitu gusenga wicaye)!

Igisekeje kandi gitangaje ni ukuntu Kagame yakunze kwitwaza abanyamadini ngo akwirakwize ibinyoma bye cyangwa yigarurire imitima ya bamwe cyangwa se n’iy’abayoboke babo. Yakunze gushyira abanyamadini mu itsinda ry’abajyanama be. Aha navuga nka Musenyeri w’Abangirikani John RUCYAHANA, Pasiteri Rick WARREN wo mu itorero rya Saddleback Church, ryo muri California ho muri Leta z’unze ubumwe z’America . (Njye wandika iyi nkuru muwa 2012 njye na mugenzi wanjye twakoze ikiganiro kuri Rick Warren uyu, ariko Perezidance ya Kagame yari iturabye ivu!) None niba umunyapolitiki nka Perezida wa Repuburika agira Pasiteri cyangwa Musenyeri umujyanama we, kuki batagira inama abayoboke babo bareberera umunsi k’uwundi? None se Kaga,nkwibarize ntuzongera kwikoza aba banyamadini?

 Muri Kanama 2017 uyu Musenyeri John Rucyahana wari  umuyobozi uhagarariye Ihuriro ry’Amadini n’amatorero mu Rwanda, yavuze ko atabona impamvu amadini atajya muri politiki kandi ari bumwe mu butumwa bahamagarirwa.

Musenyeri John Rucyahana yoheje abanyamadini gusinyira Paul Kagame ngo ahindure itegekonshinga akomeze ategeke…None abituye kubakumira ku kuvuga kuri politiki!

Ubwo abanyarwanda basabaga Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura Itegeko Nshinga ryazitiraga Perezida Kagame kongera kwiyamamaza amadini n’amatorero na yo yabigizemo uruhare kuko ku wa 4 Gicurasi 2015 arenga 40 yasinye ibaruwa y’ubu busabe.

Mu matora kandi iryo huriro na ryo ryiyemeje kohereza indorerezi zigera kuri 94 hirya no hino mu turere ngo zikurikirane imigendekere y’amatora! None Kagame abonye baramukoreye icyo yashakaga none atangiye kubahigika! Ngo “guca ku nda n’indyarya ni ugusigira abana Impyisi ugasinzira!”

Musenyeri John Rucyahana yabaye Umujyanama wa Paul Kagame, yigeze no kuyobora Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Kagame kandi yakunze gukoresha abanyamadini, abaha imirimo ya politiki. Aha twavuga nka Pasiteri Rutayisire Antoine wigeze kuyobora Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’ubwiyunge, Sheikh Musa Fazir Harerimana wabaye Minisitiri w’Umutekano, ubu akaba ari umudepite mu nteko ishinga amategeko…! Niba Pasiteri , Padiri cyangwa Sheikh ashobora gukora umurimo wa Politiki ni gute adashobora kuvugira politiki imbere y’abayoboke be? None se Kaga, ntuzongera kubashinga bene iyo mirimo? Abayirimo se ubu bo urayibakuramo? None nka Sheikh Musa Fazir ko ishyaka rye abarigize ari abayoboke b’idini rye, natavugira imbere y’abayoboke be azavugira imbere ya bande? Ubwo se PDI (Ishyaka riharanira Demokarasi ya Kisiramu) ibyaryo bizamera bite! Ariko Kagame n’abatekinisiye bawe muri urwenya kweri!

Reka tureke ibya PDI da!  Mu bushishozi buke, uyu muyobozi wa Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko yavuze ko bitemewe kuvugira imbere y’abayoke b’idini cyangwa itorero ibijyanye na Politiki! Mbega ishyano!!! Nyamara yibagiwe ko bashyizeho umunsi bise uwo “Gusengera igihugu”(Niba baba basenga imana yahe…! Byaranyobeye!), muri aya masengesho abafata amagambo bose bivugira politiki gusa gusa! Abanyarwanda ntibazibagirwa ubwo Kagame yagiye muri aya masengesho  2014, maze akigamba kwica Col Patrick Karegeya, maze abanyamadini bari aho kuva ku bayoboke kugera ku bayobozi bayo bagakoma amashyi! None se Kaga, ariya masengesho ntazongera kubaho? Cyangwa uzajya ujyayo witwaje Bibliya,Ishapure,Ipendo cyangwa igitabo cy’indirimbo musenge,muririmbe mutahe? Ariko mwagiye mutekinika mwabanje gutekereza ra?

Sheikh Musa Fazir Harerimana yabaye Minisitiri,ubu ni Depite…niba nta munyedini ugomba kuvugira ibya Politike imbere y’abayoboke b’idini rye,azabigenza ate? PDI hari icyo ikimaze?

Usibye ko FPR ishaka gusiribanga abanyarwanda no guhindura u Rwanda akarima kayo cyangwa kurufata nk’ikirwa, ahandi hose abanyamadini bagira uruhare muri politiki y’igihugu cyabo kandi ntibibabuze no gukomeza gukora umurimo wabo! Muri biriya bihugu by’Abarabu,aho abaturage bamaze kugera aho bagera muri demokarasi no mu gusobanukirwa uburenganzira bwabo, igikorwa gikomeye bagikora kuwa gatanu nyuma y’amasengesho bita ayo ku Ijuma. Imamu cyangwa Sheikh nyuma yo kuyobora amasengesho,anayobora abaturage mu guharanira uburenganzira bwabo.

Si muri Islam gusa, nubwo twavuze urugero rwa Kiliziya ya Congo, ariko nanone na Kiliziya Gatolika y’u Rwanda ntiyasibaga kwandika amabaruwa yasomeraga mu ma kiriziya yose, igira icyo ivuga ku mirongo imwe n’imwe ya politiki y’igihugu. Aha navuga nk’ibaruwa y’inama y’Abepisikopi ivuga kucyo Kiliziya ivuga ku kibazo cyo gukuramo inda, ikibazo cyo gukoresha agakingirizo nk’uburyo bwo kuringaniza imbyaro, ikibazo cy’ubumwe n’ubwiyunge, gusaba imbabazi ku cyaha cya jenoside n’ibindi! None se, Kaga,urashaka kuvuga ko ba Musenyeri batazongera kwandikira abakirisitu ibaruwa runaka ivuga kuri politiki zawe zicuramye wadukana buri munsi!  

Si amadini cyangwa amatorero kandi agira uruhare mu mirimo ya politiki gusa, hari n’imiryango ishamikiye kuri kiliziya cyangwa ku yandi matorero agira bene urwo ruhare . Aha twavuga nk’umuryango ushamikiye kuri Kiliziya Gatolika  Sant’Egidio ufite icyicaro i Roma mu Butariyani, watangiye ibikorwa by’ubuhuza hagati y’abafitanye amakimbirane ashingiye kuri politiki mu 1990, ubwo wagiraga uruhare mu guhosha amakimbirane muri Mozambique hagati ya FRELIMO na RENAMO mu 1992, bikaba byararangiye impande zombi zishyize umukono ku masezerano y’amahoro yasoje intambara yari imaze hafi imyaka 10.

Pasiteri Antoine Rutayisire akunda kugaragara mu bikorwa by a Politiki ya FPR! Mbese nawe ntazongera?

Bigiye kuba akamenyero ko ubutegetsi bwa Kagame buhimba amategeko yo gucinyiza abaturage, guheza abandi, cyangwa kwikingira ikibaba. Aha nakwibutsa itegeko ryo kwigarurira imitungo y’abanyarwanda yitwaje ko ari imitungo yasizwe na banyirayo. (Ni uko inyubako UTC ya Rujugiro bayibye bakayiteza cyamunara). Itegeko ry’iterabwoba, rikumira abagaba ibitero bya gisirikare ku butegetsi bwa Kagame…! (Major Callixte sankara ari gukurikiranwa barishingiyeho cyane)… None hadutse n’iribuza abanyamadini kuvugira imbere y’abayoboke babo ibya Politiki!

Ibi byose ni ingaruka yo kutagira inteko ishingamategeko, kuko izo dufite ari imirimbo Kagame yashyize hariya idafite icyo imariye umuturage na mba usibye gukora icyo ashaka gusa, no kuvuga ko ari abambere mu kugira abagore benshi mu nteko ku isi! Ariko se mwa badepite mwe namwe mwa basenateri mwe, ubwo iyo bavuze intumwa za rubanda ziba ku isi,mwumva namwe murimo? Mwibaze mwisubize!

Sinarangiza ntibukije abanyamadini n’abo banyamatorero ba nyabo  ibi bikurikira:

Bibiliya iravuga iti:

  1. Ibyakozwe n’Intumwa 5:29: “Petero n’izindi ntumwa barabasubiza bati “Ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu.”
  2. 2 Timoteyo 2:7: “Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda.”
  • Luka 12:4 “Kandi ndababwira mwebwe ncuti zanjye nti ‘Ntimugatinye abica umubiri, hanyuma ntibagire ikindi babatwara.”
  • 2 Timoteyo 4:2 :“Ubwirize abantu ijambo ry’Imana ugire umwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye, uhane, uteshe, uhugure ufite kwihangana kose no kwigisha,”

Ubutegetsi bwa FPR bwamarishije abanyarwanda ubwoba, bukoresheje inzego z’umutekano n’iz’ubucamanza. Ubwo bugeze no ku madini n’amatorero, ubwo hasigaye nde! Nyamara ubu butegetsi nimwe mwabworoye,mwaburekura bwagwa!!!

Niba wumva hari icyo wakorera Kagame cyaruta icyo aba bagabo bamukoreye komeza ugerageze! Impyisi yabwiye bagabobarabona iti”Ujye ucyenga ikintu abantu benshi bavuze!”

Kwibeshya ko uri kuruhande rwa Kagame na FPR ye ugahemukira bagenzi bawe, ni nko konsa ingunzu,birangira iguciye imoko! Uwamufashije (Gen Kayumba, Col Karegeya, Sendashonga…), Uwamurinze ( Col Byabagamba…) Uwamuhagarariye (Rudasingwa, Gen Rusagara…), Uwamuvuye ( Dr Gasakure) n’abandi batabarika, bose nturora uko byabagendekeye! Nta muturage,nta munyepolitiki, nta musirikare, nta n’uwihaye Imana yubaha! Umuntu nk’uyu akwiye iki?

Hari ikibazo cyangwa igitekerezo wakandikira Abaryankuna kuri Email ikurikira: abaryankuna.info@gmail.com . Ushobora kandi kudukurikira kuri Facebook: RANP-Abaryankuna; kuri Tweeter ni @abaryankuna; no kuri You Tube: Ku mugaragaro.info.

NTAMUHANGA Cassien

Ijisho ry’Abaryankuna.