NYUMA Y’AMASAHA MAKE GUSA, MUSEVENI YATEYE UTWATSI BIMWE MU BYIFUZO BYA KAGAME.

Spread the love

Umusaza Museveni yeretse Kagame ko yatambye uw’imegeri ubwo yabwiraga abaturage b’Umujyi wa Kabare ko, abarwanya ubutegetsi bwa Kagame ashinja Uganda, ko atariho baba ko baba muri Afurika y’Epfo, yongeraho ko abibwira ko azafungura inkozi z’ibibi zifite ibyaha bikomeye bakwiye gusubiza amerwe mu isaho.

Ibyo Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yabitangaje nyuma y’amasaha make cyane amaze gutandukana na Kagame akubutse i Gatuna, ubwo abaturage b’umujyi wa Kabare bamutangiriraga mu nzira n’urugwiro rwinshi bashaka kumusuhuza!

Mugihe hari hateganyijwe umwanya wo kuvugana n’itangazamakuru, ariko ba Rusisibiranya ba Kagame bagahitamo ko Abanyangola barimo Minisitiri w’ububanyinamahanga Manuel Domingos Augusto, babasomera ahubwo imyanzuro, Museveni nk’umusaza yabihoreye maze ageze hirya gato, ahita abwira abanyakabare , isi n’abandi bagande bumviraho!

Museveni yavuze ko ikibazo cyakuruye umwuka mubi Kagame agerageza guhirikira kuri Uganda ko ahubwo ari icyo muri FPR mo imbere no mu gisirikare cy’igihugu cyabo. Museveni yavuze ko ibyo kuvuga ko abarwanya Kagame baba muri Uganda ari ikinyoma. Yagize ati abasirikare babo bo kurwego rwo hejuru bagize ibyo batumvikanaho na guverinoma yabo maze abenshi bahungira muri Afurika y’Epfo. Yabwiye abaturage ko ibyo kuvuga ngo baba kandi bakorera muri Uganda ari ikinyoma, akomeza avuga ko abarwanya u Rwanda bayobeye ku butaka bwa Uganda ko yabafashe ikabashyikiriza u Rwanda.

Ageze ku kibazo cy’abanyarwanda bafungiye muri Uganda, Museveni yakuriye Kagame inzira ku murima avuga ko abashinjwa ibyaha bikomeye nk’ubwicanyi no gufata ku ngufu ko abo ntabo Uganda izarekura cyangwa ngo ishyikirize u Rwanda. Yavuze ko abo bazahanwa hakurikijwe amategeko ya Uganda.

Museveni yavuze ko  mu rwego rwo kugerageza gucubya icyuka kibi hagati y’ibihugu byombi, yatanze amabwiriza yo kubabarira no kurekura bamwe mu bafungwa baregwaga ubutasi no gushimuta impunzi z’abanyarwanda bakaba barashyikirijwe igihugu cyabo.

Ageze i Kabare Museveni yabwiye Abanya-Uganda ko Kagame yayobye:Ikibazo kiri iwe kandi abamurwanya ntababa muri Uganda.

Ibi Museveni abitangaje mugihe Kagame n’abo yari ayoboye basubiye i Kigali bakubita agatwenge nk’ak’impyisi  aho bavugaga ko ikintu cy’ingenzi cyavuye mu mubonano wo kuri uyu wa 21 Gashyantare ari amasezerano yo guhanahana abanyabyaha bashobora kuba bari ku butaka bwa kimwe muri ibi bihugu byombi.

Ni nyuma y’inama ya kane yahuje  Kagame na Museveni, hari n’abahuza muri iki kibazo aribo Perezida Tshisekedi wa Congo na Joao Lourenço wa Angola, aho ngo bahaye Uganda kujya kugenzura ibikorwa byabarwanya ubutegetsi bwa Kagame bibera ku butaka bwa Uganda byaba ar ukuri Uganda igafata ingamba zo kubihagarika no kwirinda ko byakongera kubaho!

Umusaza Museveni akirenga ibikingi by’amarembo y’u Rwanda, yahise atangariza abanyakabare ko abo bantu ntabari Uganda!

Cassien Ntamuhanga.