Yanditswe na Karemera
Ubwo perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yasuraga u Rwanda mu kwezi kwa Gicurasi, yatangiye ijambo rye ku Rwibutso rwa Gisozi agira ati “Seuls ceux qui ont traversé la nuit peuvent peut-être nous pardonner”, mu kinyarwanda bikaba bishatse kuvuga ngo ” Ijoro ribara uwariraye” kandi koko n’ibyo amateka y’abantu nibo bagomba kuyivugira.
Gusa n’ubwo ibyo yavugaga ari ukuri, iryo jambo ntiryari rigikoreshwa kenshi mu mvugo cyangwa mu binyamakuru kubera ko hari urubyiruko rwishyizehamwe rw’abaharanira ikiremwa cya muntu rukunze kwibuka abarokotse ubwicanyi bwose bwabereye mu Rwanda bwaba ubwabaye ku ngoma ya MRND cyangwa ku ngoma ya FPR, rukaba rukunze gutegura ibiganiro byitwa “RIBARA UWARIRAYE”
None nyuma y’ibyumweru bicye bishize, ambassadeur mushya uhagarariye Ubufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, araje, igifaransa tugiye kongera kukiga no kukivuga, équipe de France nayo ubu tuzajya tuyifana tutikanga ko batubwira ko turi gufana abicanyi, Convention Center tuyambike amabara y’Abafaransa, cyane cyane ko nanone dore na Ribara uwariraye igarutse ahagaragara aho televisiyo y’u Rwanda yayikoresheje u mutwe w’inkuru yayo 😊
Narangiza nisabira Macron kuzareba uburyo yazagaruka kudusura cyagwa se agakora Twit agira ati : “Bamaze kunkubita urushyi, nanyweye amazi numva ngaruye ubuyanja” Nta kabuza iryo jambo ubuyanja ryahita ryongera gukoreshwa🏾 .
Karemera
Ntabwo nsobanukiwe n’inkuru yanyu!!!!
Ni byenda gusetsa