NYUMA Y’IMYAKA 28, FPR YIYEMEREYE KU MUGARAGARO KO NTACYO YAMARIYE U RWANDA





Yanditswe na Nema Ange

Mu ijoro ryo ku wa 23 Ukwakira 2022, ni bwo FPR-Inkotanyi yasohoye imyanzuro y’inama ya Biro Politike yaguye yateranye kuva ku Gatanu, tariki 21 Ukwakira 2022 kugeza ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Ukwakira 2022. Iyi nama yateraniye i Rusororo, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali iyobowe na Perezida Paul Kagame akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, havugirwamo ikitari kitezwe kuri benshi.

Muri iyi nama yari yatumiwemo indi mitwe ya politike ikorera mu kwaha kwa FPR ndetse n’abahagarariye amadini akorera mu Rwanda, hari hateganyijwe ijambo rya Perezida Kagame ryagarutse cyane ku myitwarire mibi y’abanyamuryango, imikorere n’imikoranire no kuzuza inshingano, agaruka cyane ku cyo yise “conspiracy in silence”, aho yavugaga ko izi ngirwabayobozi zirangwa no guhishirana ku byaha ziba zakoze.

Muri iyi nama yafatiwemo imyanzuro 13, igasozwa no kongera kurahira bundi bushya, yagaragaje ikindi kinyoma cya FPR, ariko iranerura yiyemerera ku mugaragaro ko ntacyo yagejeje ku Rwanda. Kuri FPR ibihuza n’ubuswa bwagiye buranga abambari bayo, ku buryo mu myanzuro bafashe, harimo uwa 12 wavugaga ibyo gusubira mu ishuri, rizigishirizwamo amahame ya FPR, ryiswe “RPF Leadership Academy”. Aha rero niho hatumye abasesenguzi benshi bibaza icyo iri shuri rije nyuma y’imyaka 28 rije kuramira, na cyane ko Abanyarwanda bagize bati: «Ubwenge buziye mu busaza buramira bike», barongera bati: «Ubwenge wibutse washonje ntabwo».

Mu rwego rwo gukubitira ikinyoma ahakubuye twahisemo kubasesengurira iyi myanzuro yose uko ari 13, umwe kuri umwe, noneho tunasesengure impamvu FPR ivuga ko guhishirana ku byaha bikorwa n’abambari ba FPR, ari byo byatumye ibyo yari yarabeshye Abanyarwanda bitagerwaho, none imyaka ikaba 28 irenga. Nyuma y’inama yaranzwe n’umwuka utari mwiza no guhengetwa ku bategetsi bato nk’uko bisanzwe, FPR yafashe imyanzuro ikurikira:

  • Gukemura ibibazo u Rwanda rwanyuzemo n’ubu rukinyuramo hagamijwe kwigira no gukomera ku budasa bw’u Rwanda.

Gukora mu buryo budasanzwe kugira ngo bigerweho mu buryo burambye: Ni agahinda gakomeye cyane kumva ko nyuma y’imyaka irenga 28 aribwo FPR yibutse ko ko ikwiye gukora mu buryo budasanzwe. Ikarenga ikaniyemerera ko ibyo yakomeje kubeshya isi yose ko byagezweho mu buryo butarambye. Ubu se iyo bavuze gusigasira ibyagezweho, biyemerera ko bitagezweho mu buryo burambye, baba bumva babeshya abana b’imyaka ibiri?

  • Guhindura imyitwarire idahitswe hagamijwe kugira umuco mbonezamurimo, kubahiriza igihe, ubwangamugayo, indangagaciro n’imyitwarire mbonezabupfura, guhwiturana, kudahishira imico mibi muri byose, ingamba zo kubikurikirana zikanozwa bityo ababirenzeho bakabibazwa.

FPR yiyemereye ku mugaragaro ko abambari bayo bayifasha gukandamiza Abanyarwanda barangwa n’imyitwarire idahwitse, kugeza aho mu nama y’i Rusororo, Perezida Kagame yibajije ngo “ikibazo cya Bamporiki cyasize Minisitiri Gatabazi JMV gute? ” Barangiza ngo noneho barashaka kwimika ubunyangamugayo bakibana n’abajura mu butegetsi bwose kuva hejuru kugera hasi. Kubazwa inshingano byibutswe mu 2022!

  • Kubahiriza inshingano zacu by’umwihariko abayobozi bakazirikana ko umuturage agomba kuba ku isonga kandi ibyo bikava mu mvugo bikajyana mu bikorwa:

Nyuma y’imyaka irenga 28, ikinyoma cy’umuturage ku isonga, kiragarutse mu gihe umuturage yamaze kwiyakira no kwakira gusongwa n’abategetsi! Iki kinyoma se bumva kitaramaze kurambirana mu matwi y’Abanyarwanda bazahajwe na FPR?

  • Abayobozi bagomba kwirinda gukoresha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite bagomba kandi kurwanya ruswa no kutayihishira

Ibi bikavugwa mu gihe abakurikiranyweho ruswa n’indonke bagenda biyongera kandi bikagaragara ko bamaze kubaka network ikomeye, inama bitabira zikaba zitagira ingano, ariko wajya kureba abazira gukoresha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite, ugasanga ni udufi dutoya gusa, naho ibifi binini biba biniganira mu mahoteli akomeye bijya inama y’aho bijya kwiba, ndetse n’ingano y’amafaranga bigomba gushyira muri FPR, kugira ngo ikomeze kubikingira ikibaba. Ese imbabazi zahawe igisambo Dr Pierre Damien Habumuremyi kuki zitajyanye no kwishyura abambuwe utwawe.

  • Gutanga serivisi nziza no kunoza inshingano hirindwa cyane cyane ibirangaza n’ibidakwiriye mu kazi aho bakorera:

Perezida Kagame aratinyuka ngo “conspiracy in silence” niyo ituma batanga service mbi. Barangiza ngo Umuvunyi Mukuru yagenzuye imitungo y’abategetsi! Harya Umuvunyi Mukuru yemerewe gukora audit ya lifestyle y’abategetsi. Abafite abana bishyurira muri kaminuza zihenze mu mahanga, ububari banyweramo amayoga ahenze, ingendo bakora, inshoreke bakodeshereza amazu bakanazitunga, n’ibindi bituma Minisitiri cyangwa Depite akoresha 500% y’umushahara we, Umuvunyi ntarebe ibyo akirebera inzu batuyemo n’inka boroye mu cyaro, nyamara ibi atari byo mu by’ukuri bitwara ibyagatunze rubanda.

  • Gutegura no gushyira mu bikorwa igenamigambi mu buryo burambye hiririndwa guhuzagurika, himakazwa imikorere n’imikoranire hagati y’inzego za Leta n’abafatanyabikorwa:

FPR yasetsa n’uvuye guta nyina iyo ivuze igenamigambi mu gihugu kitagira Minisiteri y’Igenamigambi. Nta na rimwe guhuzagurika byacika mu gihe ibisambo bigikomeza gutunda ibindi bisambo, byahagera bikubaka système izashyira mu kaga uwihaye gutambamira agatsiko wese. Niba tubona muri WASAC bizamba, RURA bikazamba, IPRC bikaba uko, REG bikaba uko, RSSB bikaba uko, n’ahandi utabara, uhita wibaza uruhare abaturage bagira mu gushyiraho Mayor w’Akarere. Kuki se abahuje umwuga batagira uruhare mu kugena ababahagarira mu nzego z’ubuyobozi, aho kuzana abitwa ngo ni aba-Ingénieurs bo kuyobora ibigo bikomeye, nyamara barize gukora Imbabura n’amasafuriya? Aka gatsiko kubatswe n’ibisambo koretse u Rwanda!

  • Kugira icyerekezo no gukora cyane, kwirinda kwiyandarika, kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, gusesagura, kwirinda kugira umururumba no kutanyurwa cyane cyane mu rubyiruko rugamije gukira vuba bitanyuze mu nzira ziboneye:

Byamaze kugaragara ko abashinjwa ubujura benshi bakiri mu myaka y’urubyiruko. Nyamara ugasanga ba nyir’akarimi keza baririrwa babeshya FPR ko bazayigwa inyuma, ko imishinga yapfuye ari iyo abayiyoboye banze gupfira, ejo ukumva ngo bafashwe bakira indonke na ruswa. Ese Car Free Zones na za Kisimenti zishyirwaho zigakorerwamo ubusinzi n’ubusambanyi, hagamijwe kurangaza Abanyarwanda, nizo zizaca kwiyandarika no kunywa ibiyobyabwenge?

  • Kongera ubwiza n’ubwinshi bw’ibyo dukora cyane cyane mu rwego rw’ubuhinzi, ubworozi n’inganda kugira ngo duhangane n’amasoko y’ahandi ku isi no gushishikariza Abanyarwanda kubikunda no kubikoresha aho bishoboka hose, amasoko ya Leta agahabwa ibikorerwa mu Rwanda:

Ubu se FPR iravuga ubuhinzi n’ubworozi yirengagije ko ingengo y’imari ku mwaka igenerwa iki gice itararenga 6%, mu gihe ahembwa ibi bikomerezwa arenga 49% by’ingengo y’imari? Amasoko ya Leta se azahabwa ibikorerwa mu Rwanda nta bihari? FPR iti: «Hacike guhishirana», ariko ntiyibaza aho abagerageje kuba justes bari! Abadepite bacukumbuye ikibazo cy’ubujura mu kubaka urugomero rwa Rukarara bari he? Wa mudepite wabajije nyir’inzu REB yakodeshaga miliyoni 26 FRW ku kwezi ari he? Abasabwe ruswa y’igitsina bakabivuga barengeye he? FPR yarangiza ngo kongera ubwiza n’ubwinshi?? Bizaba itakiri mu Rwanda!

  • Guteza imbere imitangire ya serivisi kugira ngo u Rwanda rube igicumbi cya serivisi zitandukanye harimo iz’imari, ubuvuzi, ubukerarugendo, ikoranabuhanga, ubwikorezi n’izindi:

Ese iyo FPR ivuga imitangire ya service yibaza aho unité yari ishinzwe kugura ibikoresho muri RBC, ikaza kwirukanwa na Dr Diane Gashumba, iherereye uyu munsi? Ese DAF wo muri RBC wanze kwishyura surveillance y’ibitaro bya Byumba kuko bitari binyuze mu mategeko, aba he? Uburyo bwiza bwo kurwanya “conspiracy in silence” ni ukugarura abayirwanyije bagahangayika, bakirukanwa kandi abakomeye mu gatsiko bahora basimburana mu myanya ikomeye. Ibi rero ntibyakunda hakiri ikibaba gikingwa na FPR.

  • Ababyeyi, abarezi, abanyamadini n’umuryango munyarwanda muri rusange barakangurirwa gusubira ku nshingano za kibyeyi batoza abakiri bato umuco munyarwanda, indangagaciro na kirazira no kubibakundisha kugira ngo bakure barangwa nabyo:

Birazwi ko umuco wa buri gihugu ushingira ku rurimi rwacyo. Niba FPR yaramaze kwandagaza ururimi rw’Ikinyarwanda, irumva uwo muco uzava he? Hari umunyapolitiki w’urubyiruko uherutse kwibutsa FPR ko Ikinyarwanda kizima gisigaye mu magereza, aho n’indirimbo y’igihugu yahimbwe n’imfungwa, ariko ntizibihemberwe cyangwa ngo zifungurwe kubera icyo gikorwa cy’indashyikirwa. Ababyeyi se bafite ijambo ringana gute ko abana bamaze kugirwa amadebe?

  • Gushyira imbaraga mu kurwanya imirire mibi, igwingira n’umwanda:

Aka ni akumiro kumva FPR, nyuma y’imyaka 28, yigamba ko imirire mibi, igwingira n’umwanda bikomeje koreka u Rwanda. Ese ko itagaragaza icyo yabikozeho? Ese uretse kwigwizaho ibya rubanda ikindi FPR yavuga ko yakoze ni iki?

  • Gushyiraho ishuri rihoraho ryakwigishirizwamo amahame y’Umuryango FPR-Inkotanyi hagamijwe gusobanurira abakiri bato amatwara yawo, “RPF Leadership Academy”:

Ese iri ni ishuri koko rikenewe? Kuki se ryakwitwa irya FPR ntiryitwe iry’u Rwanda? Ubu iki si ikimenyetso simusiga kigaragaza ko FPR ntacyo yagejejeho u Rwanda n’Abanyarwanda? Ese ayo mahame ya FPR igihe kwigisha Abanyarwanda bose ku gahato, ubundi hari igihe itabikoze? Byatanze iki se? ubu ni ubundi buretwa bushya FPR itangiye. Ishuri rikenewe ryagombye iryo kwigisha Abanyarwanda ko inshingano za mbere z’umutegetsi azihabwa n’umuturage kuko ari na we mukoresha we, amahame akaba ayo ku rwego rw’igihugu kuko cyo gihoraho, ariko ishyaka riraza rikagenda, na cyane ko FPR yamaze kwerekana ko igeze mu marembera.

  • Gushyira ingufu mu gusigasira ibyagezweho, no guharanira guhanga ibishya :

FPR iti : «gusigasira ibyagezweho », ubwo ibyo byagezweho ni ugufungirwa ubusa, kuburirwa irengero no kwicwa ? Ibi byagezweho se FPR ivuga ni imirire mibi, kugwingira n’umwanda ? Ibyagezweho byakagombye kuba bijyanirana no kugarura abakubiswe intorezo bose bazira kwanga guhishira ikibi tukamenya aho baherereye.

Mu gusoza iyi myanzuro, abambari ba FPR bongeye kwibutswa ko ntacyo bari cyo, ko ufite agaciro ari Perezida Kagame wenyine, abandi ntacyo bamaze. Biyemeje kandi ko bamaze imyaka irenga 28 babeshya isi yose ku imvugo ari yo ngiro, kandi atari byo. Baboneyeho no guhamiriza isi yose ko batihaga agaciro, kandi bananiwe inshingano FPR yabahaye.

Mu ndahiro bari bahimbiwe bagasabwa kuyisubiramo bagize bati : «Twebwe Abanyamuryango ba FPR- INKOTANYI, twiyemeje gukomeza gushyigikira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba na Chairman w’Umuryango, KAGAME Paul, tumwizeza ko turi kumwe na we mu rugamba rwo kubaka igihugu, kandi duhize ko buri wese ahuza imvugo n’ingiro, yiha agaciro kandi akarangiza inshingano ashinzwe uko bikwiye ».

Noneho igihe kirageze FPR ikiyemerera ko ntacyo yamariye u Rwanda, ahubwo yarubereye imungu irumunga. Tukaba rero dusanga Abanyarwanda batarasobanukirwa n’icyo FPR ari cyo bakwiye guhumuka bakabona ko uretse kubakenesha nta kindi iteze kubagezaho. Uburyo rero bwo gusohoka mu bibazo FPR yashoyemo u Rwanda nta bundi uretse kwitabira Impinduramatwara Gacanzigo. Uyu niwo muti rukumbi watuma twiyubakira u Rwanda ruzira amabi ya FPR, umunyarwanda akaba mu gihugu yishimiye, igihugu kizira inzangano n’imyiryane, igihugu kizira munyangire n’akarengane, igihugu kizira intambara umunyarwanda arwana n’undi, igihugu gitemba amata n’ubuki.

FPR, WIYEMEREYE KO NTACYO WAMARIYE U RWANDA, IGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA !

Nema Ange