NYUMA YO GUTABA IBABA MURI MALI UBUFARANSA BUHANZE AMASO SAHEL N’U RWANDA

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Mu minsi mike ishize twabonye Ubufaransa bufata icyemezo cyo gukura ingabo zabwo muri Mali kuko zitabashije kumvikana n’abasirikare bafashe ubutegetsi ku ngufu, ariko abasesenguzi bahita babona neza ko Ubufaransa budashobora guhara inyungu bufite mu karere ka Sahel, ndetse bamwe batangira kuvuga ibihugu byo muri kariya karere izi ngabo zigiye kwimurirwamo, harimo Niger, zigakomeza gucunga inyungu mu karere.

Biramenyerewe na none ko twumva ngo Paul Kagame na Emmanuel Macron bahuye, ariko ntihatangazwe icyavuye mu muhuro w’aba ba perezida, badafite icyo bahuriyeho uretse ku kuba buri wese areba inyungu ze bwite, atitaye ku buryo abanyagihugu bazabyakira n’ingaruka bishobora kubagiraho. Mu 2006 u Rwanda rwacanye umubano n’Ubufaransa biturutse kuri mandats zo gufata ibikomerezwa 9 byashinjwaga guhanura indege ya Habyarimana, yaguyemo abantu 12 harimo abafaransa batatu n’abaperezida 2, uw’u Rwanda n’uw’u Burundi. Ibi byakurikiwe no guca igifaransa mu mashuri bitangira gushyirwa mu bikorwa mu 2009. Abaperezida basimburanye mu Bufaransa bagasanga Kagame ari umwami uganje ariko kugarura umubano mwiza bikananirana, bigahora ari agatereranzamba ka nyina wa Nzamba.

Bidateye kabiri Ubufaransa bwataye ibaba muri Mali buba buraje buti “duhaye u Rwanda asaga miliyari 29 Frw azakoreshwa mu mishinga irimo no kwigisha Igifaransa”. Igifaransa se kiragarutse bakobwa bakowe? Ubu se ntibyaba ari kwa kundi ba Mpatsibihugu bakoresha amayeri ngo bigarurire ibindi bihugu?

Twamenye ko Leta y’Ubufaransa yahaye iy’u Rwanda impano ya miliyoni 5€ (arenga miliyari 5,9 FRW) yo gukoresha mu bikorwa byo kwigisha Igifaransa n’inguzanyo ya miliyoni 20€ (arenga miliyari 23 FRW) zizakoreshwa mu gufasha imishinga y’iterambere y’ibigo bito n’ibiciriritse.

Amasezerano y’iyi mpano n’inguzanyo yashyizweho umukono ku i tariki ya 18 Gashyantare 2022. Uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, mu gihe Ubufaransa bwari buhagarariwe na Ambasaderi wabwo mu Rwanda, Dr Antoine Anfré. Uyu muhango kandi wanitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubufaransa cy’Iterambere mu Rwanda, Arthur Germond ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Igihugu Itsura Amajyambere (BRD), Kampeta Sayinzoga. Aba bose nta kindi kiba kibari mu mutwe uretse gucengana no kubeshya ababahaye akazi.

Iyi mpano igera kuri miliyoni 5€ izakoreshwa na Minisiteri y’Uburezi mu bikorwa byo guhugura abarimu mu rurimi rw’Igifaransa ndetse no kurwigisha mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’amakuru yigisha imyuga n’ubumenyingiro, naho iya miliyoni 20€ yo yashyikirijwe Banki y’Igihugu Itsura Amajyambere (BRD) kugira ngo izifashishwe mu kuguriza imishinga y’iterambere y’ibigo by’ishoramari bito n’ibiciriritse. Aya mafaranga yose yatanzwe na Leta y’u Bufaransa ibinyujije mu Kigo cyayo cy’Iterambere, Agence Française de Développement (AFD). Gusa ibi ni ikinyoma gihambaye. Ubu wasanga yarageze kuri compte ya FPR muri Panama, nk’uko bijya bigendekera andi mafaranga aza yibunza Kagame akayasamira hejuru.

Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yavuze ko aya mafaranga igihugu cye cyahaye u Rwanda ari ikindi kimenyetso simusiga cy’uko umubano w’ibihugu byombi wongeye kuba mwiza. Ati “gushyira umukono kuri aya masezerano ni ikindi kimenyetso simusiga cy’uko umubano hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa wongeye kuba mwiza. Ubufatanye hagati ya BRD na AFD, ibigo bibiri by’ibivandimwe, buzaba ingenzi cyane mu gufasha igihugu kugera ku ntego kihaye mu 2050.”

Ariko akaga kabaho ! Ubu u Rwanda rwisubiyeho rugiye kugarura Igifaransa ngo rukunde rushimishe Ubufaransa ? Ubundi se rwari rwagikuriyeho iki ? Impamvu rwatangaga se zarashize ? Ese umubano w’ibihugu ukwiriye kuba mu bwubahane, uzashingira ku buhendabana ngo abarimu bagiye kwiga igifaransa ? Ubundi bazahugurwa bakigishe bande ko abana bamaze kucyangishwa ?

Ku bijyanye n’iyi mpano izakoreshwa mu kwigisha Igifaransa, Ambasaderi Antoine Anfré, yavuze ko bifitiye Abanyarwanda akamaro n’ubwo hashize igihe kinini batangiye gukoresha Icyongereza. Yavuze ko kuba Abanyarwanda bakongera gushyira imbaraga mu kwiga no kwigisha Igifaransa bizabafasha mu buhahirane bagirana n’ibihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi ndetse n’ibindi byo muri Afurika y’Iburengerazuba. Bazashyikirana bate se imipaka ifunze ? U Rwanda nirubanze rufungure imipaka yarwo. Nyamara twavumbuye ko kuva u Rwanda n’Ubufaransa byashyira imbaraga mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi, iki gihugu kimaze gutera inkunga imishinga itandukanye igamije kugeza Abanyarwanda ku iterambere. Kuva mu 2019 iki gihugu kimaze guha u Rwanda arenga miliyoni 175 z’Amayero, arimo impano n’inguzanyo. Ariko se mu by’ukuri hakozwe uwuhe mushinga w’iterambere ! Mu kwanzura iyi nkuru rero twababwira ko uyu mubano wuzuye uburyarya no gushaka amaboko ku ruhande rw’Ubufaransa, naho ku ruhande rw’u Rwanda ukaba ugamije kubyimbisha amakonti ya FPR, nyamara bikitirirwa abaturage. Aya madeni yose Kagame afata azishyurwa n’Abanyarwanda, mu gihe azaba yaragiriye akamaro agatsiko k’abantu bakeya bari iruhande rwa Kagame. Nta n’umwe wamenya ikigiye gukurikiraho.

Ahirwe Karoli