NYUMA YO GUTENGUHWA N’IMFURA PEREZIDA KAGAME YABONYE UWO AZARAGA UBWICANYI

Yanditswe na Umurungi Jeanne Gentille

Mu minsi ishize, ku wa Gatanu, tariki ya 12 Kanama 2022, isi yose yatunguwe no kubona noneho Perezida Kagame aseka, yishimira ko umuhungu we, Ian Kagame, yagaragaye hamwe n’abandi bana babiri b’ibikomerezwa, Park Udahemuka na David Nsengiyumva, ubwo bari barangije amasomo yabo muri ishuri rya Royal Military Academy, riherereye muri Sandhurst, mu Bwongereza, riri no mu mashuri akomeye kandi ahenze ku isi. Muri iri shuri abaharangije banahawe ipeti rya Sous-Lieutenant.

Ibirori bisoza aya masomo byitabiriwe na Perezida Kagame n’umugore we Jeannette Nyiramongi ndetse video icicikana abarangije amasomo bagenda ku karasisi, mu gihe ishami ry’umuziki ryacurangaga “Rwanda Nziza”, indirimbo yubahiriza igihugu y’u Rwanda. Abatari batari bake barayigaye, babifata nk’agasuzuguro, kuko ubundi indirimbo yubahiriza igihugu icyo ari cyo cyose, abantu bayiririmba bahagaze hamwe, mu rwego rwo guha igihugu icyubahiro, nyamara ibyo Kagame ntacyo byari bimubwiye, icyo yarebaga ni ukwakirwa.

Kagame yanagaragaye yifotozanya na ba basore babiri, Park na David, barangajwe imbere y’umuhungu we, Ian Kagame, wanaminuje mu bukungu, kuko yarangije icyiciro cya 3 cya Kaminuza mu bukungu mu ishuri rya Williams College, riherereye muri Amerika, muri Kamena 2019.

Ntibyarangiriye aho, nyuma y’iminsi 84 kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 04 Ugushyingo 2022, ibinyamakuru byinshi bikorera mu Rwanda no mu mahanga byari byerekeje ijisho i Gako, aho noneho wa muhungu wa Kagame, Ian Kagame, ari mu bagiye kurahirira kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), mu muhango wo gusoza amasomo n’imyitozo bya gisirikare, byari bimaze igihe bibera muri iki kigo, mu Karere ka Bugesera.

Mu buryo budasobanutse, Kagame yagaragaye yambika ipeti rya Sous-Lieutenant umuhungu we kandi arimaranye iminsi 84, kuko yaryambikiwe mu Bwongereza, ku wa 12 Kanama 2022.

Ikindi cyatunguye abasesenguzi ni uko abarangije aya mahugurwa bose hamwe bari 567 bagizwe n’abasore 514 n’abakobwa 53. Bagabanyije mu byiciro bibiri, 474 basoje amasomo y’umwaka umwe na 93 barangije amasomo y’imyaka ine, ariko na Ian Kagame yahise acomekwamo, yongerwa ku basore 474 bamaze umwaka biga, bityo abambitswe bose bahinduka 568 barimo abasore 515 n’abakobwa 53, kandi Ian atarigeze aharara n’ijoro na rimwe, kandi birumvikana kuko mu minsi 84 yambikiwe ipeti mu Bwongereza.

Ikindi cyatangaje abantu ni uko ba bandi babiri, Park Udahemuka na David Nsengiyumva, bo batagaragaye i Gako, nyamara mu Bwongereza baragaragaye bakikije Kagame. Bikaba rero nta kindi byakorewe uretse kwinjiza Ian Kagame mu gisirikare kugira ngo Se azabone uwo araga ubwicanyi bwamwokamye, nyuma y’uko imfura ye Yvan Cyomoro Kagame, ibya gisirikare yabiteye ishoti akigira mu Bushabitsi kimwe na mushiki we, Ange Ingabire Kagame.

Mu kwikura mu kimwaro, hahise hatangazwa ko hari n’abandi basore n’inkumi bagera kuri 24 nabo bazarahirira kwinjira muri RDF, bize amasomo ya gisirikare mu Bwongereza, Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Uburusiya, Qatar, Sri Lanka, Ubutaliyani na Kenya, kugira hatibazwa impamvu Ian Kagame ari we washyizwe kandi atarajyanye kuri mucaka-mucaka n’abo bandi bambariye rimwe.

Umuryankuna wari utubereye i Gako yararanganyije amaso mu bashyitsi, ahita abona ko umuryango wa Kagame, harimo Jeannette Nyiramongi, Ange Ingabire Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma, wari witabiriye uyu muhango wabereye muri iri shuri. Nta bundi busesenguzi rero uretse kuza kwishimira ko Kagame abonye uwo araga ubwicanyi, dore ko ahora yigamba ko yishe bakeya kuko Abafaransa bamukomye imbere, akabura uko yica abahungaga mu 1994, ariko aba yibagiwe ko yabakurikiye mu nkambi z’impunzi mu cyahoze ari Zaïre, akabica nta wumukoma imbere, hakarokoka inkirirahato, abatari bake barahatikirira, ararenga ntiyica Abanyarwanda gusa, n’Abanyekongo batagira ingano bahasiga ubuzima.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 04/11/2022 rero, ntabwo Kagame yari agiye kwakira indahiro y’umuhungu yareze, ashaka kuraga ubwicanyi atarangije, nyuma yo gutenguhwa n’imfura ye, ahubwo yashatse guhuza ibi birori by’abasore n’inkumi barahiriye kwinjira mu gisirikare cye, no gusubiza ijambo Perezida wa RD Congo, Félix Tshisekedi yavuze yerekana neza ko nta wundi abwira uretse Paul Kagame n’ingabo ze.

Mu ijambo Kagame yavugiye i Gako, imbere y’abasirikare bakuru n’abato, kuva kuri Sous-Lieutenant kugeza kuri Général, yagombaga gufata umwanya uhagije akavuga ikimuri ku mutima, maze icyari umunsi mukuru kigahinduka urubuga rwo kwiyerurutsa no kwigira umwere mu kibazo cy’intambara hagati ya FARDC na M23.

Byaragaragaraga ko Kagame ari buze gusubiza mugenzi we Félix Tshisekedi wa DR Congo wumvikanye mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 03/11/2022, mu magambo ahamagarira urubyiruko rw’igihugu cye kurwana “intambara baashojweho n’abaturanyi” biciye muri M23 avuga ko ifashwa n’u Rwanda. Kagame rero nibyo yakoze, kuko yatanze ubutumwa gasurantambara, kuko yirengagije ko yaseseye Congo.

Yagize ati: «Nk’uko byagiye biboneka aho ingabo zacu zifatanya n’ibihugu bimwe by’Africa kugira ngo ibyo bihugu nabyo bishobore kubona umutekano nabyo byubakire kuri uwo mutekano bigere ku majyamebere abantu bose bifuza, birimo Centrafrique, Mozambique, Soudan n’ahandi».

Yongeyeho ati: «Izi ngabo ntabwo ari izo kurwana intambara, ibyo bizaba nyuma». Yanaboyeho kuvuga ko ingabo z’u Rwanda zibereyeho “kurinda umutekano” no “kurinda amajyambere”. Yasoje agira ati:«Iyo ibyo bihugu by’inshuti bihungabanyijwe n’intambara, turatabara. Ubwo nibwo buryo bwiza bwubaka, naho ibyo navuze ko bizaba nyuma [intambara]…bitandukanye no kubaka ingabo mu buryo zishoza intambara, ntabwo ari byo, kuko ingabo z’u Rwanda zigishijwe ikoranabuhanga ryafasha mu iterambere».

Ubu rero ikigiye gukurikiraho kirigaragaza kuko Kagame yakomeje kubabazwa n’uko mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda afite umwana wabaye General Full, Gen. Kainerugaba Muhoozi, unamwita uncle we, ubu na 2 Lt Ian Kagame agiye kuzamurwa uko bwije n’uko bukeye, ku buryo azamusigira ikivi cy’ubwicanyi atushije yaramaze kugera mu bushorishori bw’igisirikare.

Dukomeze twizere ko Jeannette Nyiramongi, hamwe na Ange Ingabire Kagame ndetse na Yvan Cyomoro Kagame banze kuba abasirikare ngo baragwe ubwicanyi, bazagera aho bagatangariza Abanyarwanda impamvu yabibateye, ndetse n’aho bakuye izo mbaraga.

Imana y’u Rwanda nikomeze irureberere kuko Paul Kagame na FPR ye baraze u Rwanda umurage mubi w’ubwicanyi, butava mu gihugu hatabayeho Impinduramatwara Gacanzingo. Iyi niyo yonyine yarema u Rwanda rubereye Abanyarwanda, u Rwanda ruzira ubwicanyi bwa FPR-Kagame, u Rwanda ruzira imyiryane y’ubwoko bwose, u Rwanda umunyagihugu atuyemo yishimye, atikanga intambara hirya no hino.

FPR-KAGAME, WASHYIZE IMBERE UBWICANYI, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!

Umurungi Jeanne Gentille

One Reply to “NYUMA YO GUTENGUHWA N’IMFURA PEREZIDA KAGAME YABONYE UWO AZARAGA UBWICANYI

  1. mbega wa njiji ubwo wowe n’ugenda ninde uzagukumbura
    reka kwimena amaso
    kagame azamaho kuko yakoreye igihugu neza kandi azasiga abagabo
    nawo bandanya uyerera ukuga

Comments are closed.