Yanditswe na Mutimukeye Constance
Ku wa Gatatu, tariki ya 26/10/2022 nibwo Agnès Nkusi Uwimana, nyuma y’uko iwe hagotwa, yabonye urwandiko rwa RIB rwamuhamugazaga kwitaba bukeye ku wa Kane, aruhawe n’uyobora Isibo w’aho atuye, akimara kurusinya RIB igaruka kurutwara. Imitima yamubanye myinshi kuko bimaze kumenyerwa ko abitabye benshi batagaruka. Yahamagaye abamwunganira mu mategeko ngo bazamuherekeze baramuhakanira, bamubwira ko bafite imanza bazaburana, yitabaje abandi bamubwira ko adakwiye gutinya, ko agomba kwitaba akabanza akamenyeshwa icyo ahamagariwe, byaba ngombwa bakazabona kumwunganira yagezeyo.
Kuva kuri uwo munsi wo ku wa Kane, tariki ya 27/10/2022, Nkusi Uwimana yitabye kuri RIB ariko ahita aburirwa irengero, ndetse na RIB yirinda kugira icyo itangaza. Abantu batangiye kwibaza ibibazo byinshi bibaza bati: «Ese afungiye mu Rwanda? Ese aracyari iwe? Afungishije ijisho se? Afungiye muri gereza izwi se? Cyangwa afungiye muri ya mabohero atazwi ya FPR yitwa Safe houses? »
Bamwe baravugaga bati : « Iyo aba yarafunzwe biba byaramenyekanye», abandi nabo bati: «Iyo RIB iba yarahamuhamagaje ikamuherana iba yarabitangaje nk’uko ibimenyekanisha ku bandi».
Gusa na none abibazaga ibi byose birengagizaga ko RIB yibikiye ububasha bwo gutanga cyangwa gutangaza abo bayataye muri yombi, cyane cyane iyo ari abantu bazwi, kandi nta na hamwe hagaragazwa icyo igenderaho itangaza runaka uriya, undi ikamwihorera, bene wabo bakaguma mu gihirahiro.
Hari n’ubwo iyi RIB itangaza ko yafashe umuntu ariko ikabivuga imumaranye ukwezi kurenga kugeza ku mezi menshi. Ku rundi ruhande ntabwo RIB itangaza gusa abo yataye muri yombi ibakuye mu ngo zabo, aho bakorera, mu masoko bagiye guhaha cyangwa mu nsengero bagiye kuramya Imana, ahubwo inatangaza abagaruriwe ku mipaka bahunga cyangwa ababashije kurenga imipaka, ndetse igatangaza n’ibihugu baherereyemo. Gusa kuri Nkusi Uwimana Agnès ho yaricecekeye ibibazo bihinduka ruhuri muri rubanda.
Nyuma y’iminsi 5, ubwo hari habaye ku wa Mbere, tariki ya 31/10/2022 nta kanunu ke, Nkusi Uwimana yongeye kugaragara kuri channel ye ya YouTube yitwa Umurabyo TV, yumvikana asobanura inzira y’umusaraba yanyujijwemo kuva ubwo yitabaga RIB, byanatumye aniyemeza guhindura imikorere.
Uwimana Nkusi Agnès wahoze ari umunyamakuru w’umwuga maze nyuma yo kunenga inzego zishinzwe kureberera abanyamakuru, akaza gusubiza ku bushake ikarita imwemerera gukorera uyu mwuga mu Rwanda, yatangaje ko agiye guhindura imikorere nyuma yo kwitaba RIB, akagaragarizwa ko mu biganiro yakoraga yarengereye. Ibi rero nta wakwirirwa abitindaho kuko uwo Leta ishaka gucecekesha wese RIB iramufata ikamuhimbira ibyaha, akazisanga yageze muri gereza, atazi uko bigenze.
Agnès amaze guhonoka mu menyo ya rubamba yatangaje ko yeretswe ibyo yatangaje byashoboraga kuba mu bigize icyaha, maze aca bugufi asaba imamazi avuga ko atazabisubira. Ku rubuga rwe yagize ati: «Nanjye ntabwo natinye kuvuga ko nari narengereye. Burya n’amakosa tujye tuyemera kuko iyo abaye menshi agera aho akabyara ibyaha, ari na byo bikujyana mu rukiko, ukisanga muri gereza». Nta wamenya icyo bamukoreye kugira ngo ahindure ibitekerezo ariko utari umwana aracyumva. Ukuntu mu minsi 5 gusa yari amaze guhindura imvugo bigaragaza ko yakorewe ikintu gikomeye cyane.
Mu magambo ye yakomeje agira ati : «Hari aho banyeretse ko mu biganiro nakoraga hari aho nagendaga nganisha ku byaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, guha ishingiro Jenoside, kubiba urwango mu Banyarwanda no kuzana ivangura n’amacakubiri, ibyo bagenda babinyereka nanjye mbona ko nari ntangiye kurengera». Yongeyeho ati: «Bagiye banyereka n’amategeko agenga ibyo byose, mbona ko haburaga gato cyane nkaba narenga na wa murongo utukura nkisanga mu nkiko ndi kuburana ibyaha bikomeye».
Ibi rero nta muntu byatangaje kuko abo izi nzego zitwa ngo zishinzwe umutekano zifashe bakorerwa iyicarubozo, bagahatirwa kugira ibyo bemera kabone n’ubwo byaba bitavuye mu bushake bwabo.
Uwimana Nkusi yavuze ko yahise yiyemeza guhindura umurongo w’ibiganiro (ligne éditoriale), agakora mu bundi buryo, nyuma yo kugaragarizwa ko uwo yahisemo utaboneye. Muri iki kiganiro, Uwimana yahamije ko yasabye imbabazi abari bamuhamagaje, ariko ko azisaba n’Abanyarwanda muri rusange cyane cyane abakomerekejwe n’imvugo ze.
Uwimana Nkusi Agnès yahoze ari umunyamakuru ubifitiye ibyangombwa bimwemerera gukorera uyu mwuga mu Rwanda, gusa muri Nzeri 2021, yashyikirije ikarita ye Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC. Icyo gihe mu itangazo rya RMC, yatangaje ko nyuma yo gusubiza ikarita yari yarahawe, Uwimana Nkusi Agnès atakiri umunyamakuru w’umwuga wemerewe gukorera itangazamakuru mu Rwanda. Ibi nabyo bikaba byarateje urujijo kuko urwego rwatangaje iki cyemezo rwarangije mandat yarwo mu mwaka wa 2019, hakaba hatarajyaho urundi rurusimbura. Ni nayo mpamvu rukora uko rwishakiye kuko nyine ntirwabasha izi nshingano rwarananiwe gushyiraho komite nshya, icyuye igihe ikaba nayo ikorera mu cyuka kiri aho gusa.
Dusubije amaso inyuma, dusanga Uwimana Nkusi Agnès yarakiriye hato kuko abamubanjirije bagiye bahamagarwa na RIB bakijyana, bikarangira ibagumanye, cyangwa yanabareka bagataha uwo munsi rukaba rusibiye aho ruzanyura. Si umwe, si babiri bagiye batumizwa na RIB ariko bikarangira bisanze mu gihome.
Ni kenshi cyane, mu bihe bitandukanye hagiye humvikana abahamagawe na RIB ngo bisobanure ku byaha babaga bakekwaho, kugira ngo harebwe niba bigize ibyaha, dossier ishyikirizwe ubushinjacyaha, cyangwa se baba abere bakarekurwa, bagataha, ejo ukazumva ngo habonetse ibyaha bishya, bagahita bafungwa.
Mu gihe kitari gito uko abavugizi ba RIB bagiye basimburana kuva kuri Mbabazi Modeste, Umuhoza Marie Michelle, Bahorera Dominique na Murangira B. Thierry, bagiye batangaza ko hari igihe abantu bahamagarwa ngo bagirwe inama zibarinda kugwa mu byaha bihanirwa, ko atari buri gihe uwahamagawe ahita ahamwa n’icyaha, ngo bamusigarane, ariko amateka yo yagiye yerekana ibindi bitandukanye n’ibyo.
Bidasabye isesengura rirerire buri wese yabona ko abatumizwa na RIB bagataha n’abo itumiza ikabasigarana abenshi abo ari bo. Umunyamategeko umwe ubirambyemo ariko utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye itangazamakuru ko ubundi bitabaho ko RIB yatumiza umuntu igahita imusigarana kuko ubundi amategeko y’u Rwanda agira icyo ateganya kuri iki kibazo. Yagize ati: «Itegeko riteganya uko umuntu afatwa n’uko afungwa. Bwa mbere RIB ihamagaza inshuro 3 ukekwaho icyaha, atakwitaba igasinyisha mandat d’arrêt cyangwa mandat d’amener mu bushinjacyaha (parquet) noneho abapolisi bakamuzana ku ngufu». Yongeyeho ati: «Ni amakosa RIB ikora iyo ihamagaje umuntu akizana igahita imufunga nk’aho yari yaramubuze».
Yanagarutse na none ku kibazo cy’abafatwa bagahatirwa gusinya ko babafatiye mu tundi Turere bagiye gutoroka kandi atari byo. Bakabikora gusa bagira ngo babone impamvu nkomezacyaha, zo kugira ngo uwo RIB ikurikiranye ibone uko imukatira urwa Pilato.
Ese kuki RIB yo ihamagaza abantu bakagenda batazi ko bari butahe amahoro? Ese yo ntigendera ku mategeko ariho mu Rwanda? Ese kuki abafite amazina azwi ari bo ikunda gusigarana kandi bafite aho babarizwa hazwi, atari inzererezi ngo hakekwe ko RIB niyongera kubakenera itazababona?
Ingero ni nyinshi cyane, ntiwazivuga ngo uzirangize. Mu gihe cya vuba buri wese yibuka uko Karasira Uzaramba Aimable yahamagawe kwitaba RIB, agahamagarwa n’umukozi wa RIB ku giti cye witwa Philibert Sebagabo, byisubiramo ubugira kenshi, byitwa ko ari uguhura bakaganira, bakamugira inama, ariko birangira ku munsi warwo yitabye RIB, agenda agiye ntiyasubira iwe, none arimo kuborera muri gereza.
Karasira yatangaje ko nyuma yo kumusabira gufungwa, bikozwe na Tom Ndahiro ndetse na Ingabire Marie Immaculée, nyuma bakabinyuza mu binyamakuru bikorera mu kwaha kwa Leta, Igihe.com na Rushyashya, bari baramaze gutegura abantu mu mutwe ko batazatungurwa n’uko RIB yamufunze.
Dr Kayumba Christopher, agitangaza ko yashinze ishyaka RPD, yatangiye guhamazwa, abwirwa ko nakomeza kunenga ibitagenda azahimbirwa akicwa. Mu byaha bamuhimbiye, nyuma yo kwitaba RIB mu gihe cy’amezi 6, ku wa 21/09/2021, yatawe muri yombi akekwaho kugerageza icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha muri iki cyaha (attempt to rape), bivugwa uwakimuregaga ari umwe mu banyeshuri yari yarigishije kera. Iki cyaha gihimbano cyabuze ibimenyetso ndetse n’uwakimushinjaga yivana mu rubanza, ariko bazana undi mutangabuhamya muhimbano, avuga ko nawe yashatse kumusambanya ku gahato, ubwo yamukoreraga akazi ko mu rugo, none agiye kugwa muri gereza ataburanye.
Si aba bonyine kuko na Abdul Rachid Hakuzimana yahamagawe na RIB ngo agirwe inama, amaze kwitaba inshuro nyinshi, birangira bamusigaranye, ndetse ikirenzeho bamuhatira gusinya ko yafatiwe mu Karere ka Gatsibo agerageza guhunga igihungu, ariko arabyanga, nk’uko yabitangarije urukiko.
Mbere gato yo gutabwa muri yombi, Hakuzimana yumvikanye atakambira Perezida Kagame, amusaba kumurenganura kuko yari arambiwe guhora yitaba kuri RIB, akangishwa kongera gufungwa, nyuma y’uko yafungiwe ubusa imyaka 8, agafungurwa adaciriwe urubanza ngo icyaha kimuhame cyangwa abe umwere.
Shikama Jean de Dieu na Ihorahabona Jean de Dieu, baharaniye bikomeye kutanyagwa ku maherere imitungo yabo muri Kangondo na Kibiraro ahitwa Bannyahe, nabo bagiye bahamagarwa bikarangira badatashye aho bari barasembereye nyuma yo kumeneshwa mu masambu yabo.
By’umwihariko Shikama Jean de Dieu yahamagajwe n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, amubwira ko bagiye kuganira ku kibazo cy’ingurane ku mitungo ye, ariko ahageze asanga RIB yamugose, imujyana amaguru adakora hasi. Ukibaza rero izi ngirwabayobozi zibeshya ukumirwa.
Ihorahabona Jean de Dieu we yahamagawe na RIB ajyana n’umunyamategeko we, ariko uyu arataha, we RIB iramusigarana. N’ubwo Ihorahabona yaje kurekurwa, nabyo byiswe iby’agateganyo kuko akitaba kuri RIB buri wa Gatanu w’icyumweru, kugira ngo yerekane ko akibarizwa hafi aho. Biranashoboka cyane ko umunsi umwe azitaba RIB ikamugumana kuko inshuro zose yitaba nta gishya bamubaza, uretse kugarura iby’ubushize. Ibi rero byo guhozwa mu nzira ni ubundi buryo RIB ikoresha ngo iteshe abantu umutwe.
Mu kwanzura rero twavuga ko ingero zose z’abitabye RIB ikabagumana utazivuga ngo uzirangize, kugeza ubwo tubona ko imvugo igira iti : « Uzaze witabe RIB » yamaze guhinduka « Uzaze wigemurire gereza ». Iki rero akaba ari cyo Nkusi Uwimana Agnès yabanje gutinya, anagezeyo nabwo ntiyataha, akorerwa ibitarigeze bimenyekana, kugeza ubwo avuyeyo, nyuma y’iminsi 4 yamaze guhindura imvugo. Amateka yo ntarya indimi, amaherezo tuzamenya icyamukorewe kugira ngo ahindure umurongo wo kuba ijwi rya rubanda yari yarihaye. Azanatubwira kandi icyo noneho agiye gukora niba ahinduye umurongo.
Ikindi tutabura kugaya ni ukuntu umukozi wa RIB agira atya agaterura téléphone ye bwite agahamagara uwo acyekaho ibyaha, akamusaba kwitaba kuri RIB. Ibi rero ntibikwiye hakuye kubaho numéro imwe ya RIB ikoreshwa mu guhamagara abakekwaho ibyaha, bikaba byanagabanya abahamagarwa muri ubu buryo budafututse, bikaba byanashobora gutuma bagwa mu bico by’abagizi ba nabi, bakaburirwa irengero.
Ibi byose rero ni imikorere mibi yimakajwe na FPR yavanyeho uburyo bwo guhamagaza abakekwaho ibyaha hakoreshejwe impapuro zitangwa n’amategeko, ahubwo hagakoreshwa uburyo buteye kwibaza ibibazo byinshi. Nta gushidikanya ko rero aba bahamagarwa gutya ari bo baburirwa irengero cyangwa bakicwa bikarangirira aho, ntihagire gikurikirana, imiryango igasigara mu gahinda katagira iherezo kubera FPR.
Constance Mutimukeye