Umuvugabutumwa w’umunyamerika Pasiteri Gregory Schoof, wirukanywe mu Rwanda n’ubutegetsi bwa Kagame umwaka ushize yatabaje perediza wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump na perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, ngo bamufashe abone imitungo ye Kagame yamwambuye, ubwo yamwirukanaga mu Rwanda, akamubuza kugira ikintu akura mu Rwanda mu byo yari atunze.
Mu kiganiro uyu muvugabutumwa yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Werurwe 2020 i Kampala muri Uganda, yavuze ko acyeneye imitungo ye yasize mu Rwanda, ubutegetsi bwa kagame bukaba bwarayimwimye bunamubuza kuyisigaho umuntu wajya ayimukurikiranira.
Uyu muvugabutumwa wageze mu Rwanda mu mwaka wa 2003, aje mu ivugabutumwa rya gikirisitu, agashinga idini mu Rwanda ryitwa Cornerstone Baptiste Church, yayoboye kugeza ubwo Kagame arifunze muri ya nkubiri yo gufunga amadini mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2019.
Uyu mugabo kandi waje gushinga radio ya gikirisitu yitwaga “Amazing Grace Christian Radio” mu mwaka wa 2009, ikaza gufungwa no guhagarikwa na Kagame abicishije muri RURA, mu mwaka wa 2019 yaje kwirukananwa n’umuryango we ugizwe n’umugore we n’abana be, ariko mbere y’aho RIB yabanje kubafunga kuwa 07 Kanama 2019 bazira ubusa n’akarengane ka Kagame n’ubutegetsi bwe, maze bategekwa gusubira iwabo muri Amerika.
Nyamara kandi Schoof ntiyagiye muri Amerika, ahubwo yahise ajya muri Uganda kuko indege ya Rwandair yamukuye mu Rwanda yamusize Dubai.
Avuga ko imyenda ye, ibikoresho by’ishuri by’abana be, ndetse n’ibikoresho by’igikoni by’umugore we byose ubutegetsi bw’u Rwanda bwabimwimye.
Schoof, asaba Donald Trump, Museveni n’undi wese wamufasha akabona iyo mitungo ye ko yamufasha.
Abajijwe niba yiteguye kujyana iki kibazo mu nkiko, Schoof yavuze ko atiteguye kujya mu nkiko. Ahubwo avuga ko icyo acyeneye ari uwamufasha, ndetse avuga ko na Kagame ubwe ashatse yamufasha kuko atigeze na rimwe yivanga muri politike y’u Rwanda, cyangwa iya FPR, ati:”Kagame nashaka azategeke ubuzima bwe bwose, ntacyo bimbwiye kuko icyanzanye atari ugukorera politike mu Rwanda ahubwo naje kuvuga ubutumwa bwa gikirisitu”.
Schoof kandi yunze mu ry’igihugu cye giherutse gutangaza ku birebana n’uburenganzira bwa muntu nkuko twabigarutseho muri aya makuru, avuga ko igipolisi cya Kagame gikabije guhonyora uburenganzira bw’abantu, ndetse yibutsa Kagame ko niba yifuza kuzamura uburenganzira bwa muntu akwiriye kubanza gukosora imikorere y’igipolisi cye.
Pasiteri Schoof yahamije ko nta tegeko na rimwe ry’u Rwanda yishe ryatuma yirukanwa mu gihugu, agafungwa ndetse akanamburwa imitungo ye nkuko byakozwe.
Ibi bije nyuma gato y’iminsi micye Leta zunze ubumwe z’Amerika zisohoye icyegeranyo kigaragaza ko ubutegetsi bw’u Rwanda buhonyora uburenganzira bwa muntu, bwica, bufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bunambura abantu ibyabo.
UWERA Sandra
Ijisho ry’Abaryankuna-Kampala