PASTEUR SCHADRACK: IBIGUZI BITANU FPR YATANGA NGO IMANA IYIBABARIRE

UMUBURO WA NYUMA KURI FPR-INKOTANYI N’UMUKURU WAYO

Pasteur Schadrack Uwizeyimana uzwi ku izina rya Paixguerre Uwizeyendiho amaze kumenyerwa cyane kuko atajya arya iminwa iyo atanga ubutumwa bw’ihumure ku Banyarwanda bugarijwe na FPR- Inkotanyi yabashyize ku ngoyi, akabunyuza ku rubuga rwa YouTube yise AMATEKA TV RWANDA.

Ku wa 31 Gicurasi 2022, Pasteur Schadrack Uwizeyimana yageneye umuburo wa nyuma FPR-Inkotanyi n’umukuru wayo, ayereka akaga kayitegereje nikomeza kwinangira no guhoza Abanyarwanda ku ngoyi. Adaciye ku ruhande, yifashishije ijambo ry’Imana riboneka muri Bibiliya, mu gitabo cyo Kuva 14: 13-31.

Iri ni ijambo rivuga ku kuntu Abisirayeli bambutse inyanja itukura nko ku butaka, ariko Abanyegiputa bagerageje kubakurikira bararengerwa. Muri uyu muburo rero Pasteur Uwizeyimana agereranya FPR- Inkotanyi n’umukuru wayo nk’Abanyegiputa, naho Abanyarwanda baboshywe akabagereranya n’Abisirayeli. Aha niho ahera asaba FPR-Inkotanyi n’umukuru wayo guha agaciro uyu muburo kugira ngo batazibuka ibitereko zasheshe, bakazibuka gusaba imbabazi ku byaha uruhuri bashinjwa amazi yararenze inkombe.

Mu Kuva 14: 13-14 hagira hati : « Mose asubiza abantu ati ‘‘Mwitinya mwihagararire gusa, murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire uyu munsi, kuko Abanyegiputa mwabonye uyu munsi mutazongera kubabona ukundi. Uwiteka ari bubarwanire, namwe mwicecekere’’.

Pasteur Uwizeyimana afata iri jambo ryasohotse mu kanwa ka Mose nk’irigenewe Abanyarwanda babangamiwe n’uruhuri rw’ibibazo bashowemo na FPR-Inkotanyi n’umukuru wayo Paul Kagame. Akomeza abwira Abanyarwanda bose ko ubuzima bw’Abisirayeli muri Egiputa busa neza neza n’ubwo Abanyarwanda babayemo uyu munsi wa none. Ubutabazi bwakorewe Abisirayeli muri Egiputa nibwo Abanyarwanda bakeneye uyu munsi wa none. Niyo mpamvu iri jambo Mose yabwiye Abisirayeli ribwirwa Abanyarwanda uyu munsi.

Kuri Pasteur Uwizeyimana asanga uyu munsi Abanyarwanda ari ishyanga ryihebye kubera ubutegetsi bubi bwa FPR-Inkotanyi, ubutegetsi bw’abagizi ba nabi, ubutegetsi butagira imbabazi. U Rwanda ni ishyanga ryihebye kuko ritagira gitabara, ritagira kirengera, uretse Uwiteka gusa. Nta hantu umunyarwanda ashobora gupfunda umutwe yibwira ko yahabona kirengera. Ariko uyu munsi Uwiteka arabwira Abanyarwanda ati :

« Mwikwiheba, muhagarare gusa mwirebere agakiza ngiye kubazanira ! ».

Mu mboni za Pasteur Paixguerre asanga ibyabaye ku Rwanda byararugize ishyanga risumba andi mahanga yose ku isi. Uku ni ukuri kwambaye ubusa, abateguye ubwicanyi bworetse imbaga y’Abanyarwanda babuteguranye amayeri menshi. Igihe cyarageze intego bayishyira mu ngiro, ubwicanyi babwikuraho babusiga abandi kandi aribo babuteguye. Ibi byose Uwiteka yarabyitegereje biramubabaza cyane, bituma afata icyemezo ndakuka, agifatira abo bicanyi b’abagome. Iki cyemezo rero Uwiteka yafashe kigiye kugaragara mu minsi iri mbere kandi kizabera isomo rihoraho abagome bose nk’uko byabaye isomo rihoraho kuri Farawo warohamye mu nyanja itukura.

Pasteur Uwizeyendiho abona ukuntu ibihugu byose byahagurukiye Vladmir Putin, Perezida w’Uburusiya. Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi (Les Occidentaux) byahagurukiye Putin biramurwanya, nyamara abateguye ubwicanyi bwamaze Abanyarwanda, ibi bihugu byose birabazi, hariho n’ibyabashyigikiye, ariko uyu munsi birabasingiza, ngo bahagaritse Jenoside, nyamara byababaje Uhoraho we mucamanza utarya ruswa. Imbere y’Uwiteka agaciro k’abaturage bo muri Ukraine niko gaciro k’abaturage bo mu Rwanda bageze aharindimuka kubera ubutegetsi butagira impuhwe bwa FPR-Inkotanyi. Nta muturage uruta undi ku isi. Ikibaye kuri mugenzi wawe ugomba kugiha agaciro kuko nawe kiba gishobora kukugeraho isaha ku isaha. Bikaba rero byarababaje Uwiteka, kuba amaraso y’inzirakarengane yamenetse mu Rwanda atarahawe agaciro.

Pasteur Uwizeyendiho asanga abahanuye indege ya Perezida Habyarimana Juvénal, ari nayo yabaye imbarutso ya Jenoside, bazwi neza, ariko akagaya amahanga kuba yarabyirengagije. Urukiko rwa Arusha aho kubaheraho ahubwo rwarabasingije ngo ni intwari zahagaritse Jenoside, kandi ari zo zayiteguye ngo zibone impamvu yo gufata ubutegetsi nta nkomyi. Ibi byose Uwiteka yarabibonye biramubabaza. Igihe cye cyo gukora kiregereje. Mu mateka yose yabayeho isaha ye yarageraga agakora. N’ubu igisigaye gusa ni iyo saha.

 Pasteur Paixguerre asanga kandi gukandagira ubutabera ari ikizira mu maso y’Uwiteka. Kurenganya imfubyi n’abapfakazi, abakene n’abatishoboye byangwa urunuka n’Uwiteka. Ntabwo agakiza k’Abanyarwanda bagateze ku Banyamerika, ku Bashinwa, ku Bafaransa n’abandi. Nta wundi murengezi bafite uretse Uwiteka.

Mu Kuva 14: 22-25 hagira hati : « Abisirayeli bajya mu nyanja hagati baca nko ku butaka, amazi ababera inkike iburyo n’ibumoso. Abanyegiputa barabakurikira, amafarashi ya Farawo yose n’amagare ye, n’abahetswe n’amafarashi be, bijya mu nyanja hagati bibakurikiye. Mu gicuku cya nyuma, Uwiteka yitamururiye mu nkingi y’umuriro n’igicu, yitegereza ingabo z’Abanyegiputa bacikamo igikuba. Akura inziga ku magare yabo, bituma akururika aruhije cyane. Abanyegiputa baravugana bati ‘‘Duhunge Abisirayeli kuko Uwiteka abarengera, akarwanya Abanyegiputa».

Nk’uko byagendekeye Abanyegiputa igihe bakurikiraga Abisirayeli ni nako bigiye kugendekera FPR-Inkotanyi kuko idahwema gukurikira abayihunze bagahungira mu bihugu bitandukanye ku isi birimo Zambia, Mozambique, Afurika y’Epfo, Malawi, Uganda, RD Congo, Kenya, mu Burayi, Amerika n’ahandi ngo bicwe, ariko ntizi ko Uwiteka agiye gukura inziga ku magare yabo, maze kuyakurura bikagorana, gukomeza gukurikira inzirakarengane cyangwa gusubira inyuma bikaba bitagishobotse. Iri niryo herezo ry’Abanyegiputa bo mu Rwanda. Uko Mose yabwiwe kurambura akaboko inyanja igasubirana niko bizagendekera FPR-Inkotanyi.

Pasteur Paixguerre rero atanga uyu muburo wa nyuma ku bakurikira abahunga, akabona ko nta wakurikira inzirakarengane ngo amaherezo ye abe meza. FPR-Inkotanyi ikomeza gukurikirana inzirakarengane niyo maherezo ayitegereje. Farawo Kagame n’ingabo ze bagiye kurohama mu nyanja ku manywa y’ihangu.

Kuri Pasteur Uwizeyimana, amarira y’imfubyi n’abapfakazi batigeze bitabwaho yageze ku Mana none iraje ibasubize. Abasenyerwa bakangara baraje basubizwe agaciro. Uko Imana yakoraga kera niko n’uyu munsi ikora. Ubuhanuzi bw’ibinyoma bugeze ku iherezo. Amasega aryana yiyambitse uruhu rw’intama akayo karayangiranye. Ubutabazi burakomanga ku muryango w’u Rwanda. Iherezo ry’ubutegetsi bwa Kigali riri hafi.

Umuburo wa Pasteur Uwizeyendiho urakomeje kuko igihe cyo kumwenyura kw’Abanyarwanda cyegereje. Uwiteka yagiye yohereza intumwa ngo zibwire FPR yisubireho ireke ubugome bwayokamye ariko yaranze ivunira ibiti mu matwi, ahubwo ihitamo kwica intumwa z’Imana, izindi izihimbira ibyaha izifungira mu myobo.

Ni uko Imana yohereje Intumwa y’amahoro Kizito Mihigo ngo abwire FPR ireke ubugome ariko irinangira. Ubutumwa bwe yabunyujije mu ndirimbo ariko FPR imwica nk’uko Abafarisayo bishe Yesu Kristo ariko amaraso ye ntazaba imfabusa kuko ubutumwa bwe bwageze ku Banyarwanda bose. Ushaka wese yarumvise. Umubyeyi wa Kizito Mihigo imweretse agaciro k’amaraso y’umwana we, amaraso ye ni gahuzamiryango.

Indi ntumwa ni Niyomugabo Nyamihirwa Gérard. Intumwa y’igitangaza yavuze amagambo akomeye ati :

« N’aho byaba ngombwa ko dupfa hagasigara umwe cyangwa babiri bazaba mu gihugu gitekanye, babeho bishimye ». Aya magambo yageze mu matwi y’Uwiteka, yiteguye gukora ibikomeye.

Indi ntumwa y’akataraboneka Imana yoherereje Abanyarwanda muri rusange na FPR by’umwihariko ni

Idamange Iryamugwiza Yvonne. Uwiteka yaciye muri uyu mubyeyi aravuga, Abanyarwanda baramwumva.

Abagejeje ubutumwa bw’Imana ku Bnyarwanda, FPR Ikababahotera.

Aho kugira ngo FPR yumve umuburo we ahubwo yamukoreye ubugome bw’indengakamere, imushimutira umwana, imuhimbira ibyaha none yamufungiye mu mwobo, ahatagera izuba ngo azapfe ababaye cyane. Ikintu gikomeye Idamange yakoze ni uko yakoze icyo Uwiteka yifuje ko akora. Yarashe agatsiko akoresheje intwaro idahusha, isi yose irabibona, inabona ko amaherezo ya FPR n’agatsiko kayo yageze kandi nta cyayakoma imbere. Biba nka kwa kundi Imana yabajije Yeremiya iti : « Icyo ufite ni igiki ? » Ati : « Ni umukandara ». Imana iramubwira iti : « Genda ucukure uwutabe », agarutse asanga waraboze.

Ibi rero Yeremiya yakoze byo gushyira umukandara mushya mu gitaka yagaruka agasanga waraboze nibyo na Idamange yakoze kuko yafashe bibiliya arasa ubutegetsi bwa FPR burajegajega ndetse butangira kubora ku buryo Uhoraho atagishoboye kwihanganira umunuko uva aho Idamange yashyize FPR-Inkotanyi. Kuba yaremeye gusiga abana be bakiri bato ni uko yumviye icyo Mwuka wa Nyagasani yamusabaga.

 Igikorwa Idamange yakoze ni indashyikirwa kuko yarashe agatsiko aragahirika burundu, Imana ibe kumwe nawe. Mu minsi itari myinshi Abanyarwanda bagiye kubona umusaruro w’umuti wavuguswe na Idamange. Niyo mpamvu uyu munsi Paul Kagame agiye guhabwa umuburo wa nyuma, nawumvira arakira, ariko nawusuzugura ararohama kuko inzara z’amano za FPR-Inkotanyi zamaze gukora ku murongo utukura.

Pasteur Paixguerre araburira FPR-Inkotanyi ko inzara z’amano zayo zamaze gusatira ijisho ry’Imana ku buryo isabwa gutanga ibiguzi bitanu (5) bikurikira :

  • Ikiguzi cya mbere : FPR-Inkotanyi n’umwami wayo bagomba gusaba imbabazi Abanyarwanda n’Abanyekongo ndetse n’abandi bose yahemukiye. Kwatura ibyaha bagasaba imbabazi isi yose ibumva nicyo cyayigirira akamaro. Bitabaye ibyo amaherezo y’ukurikirana abamuhunze araje yibutse Farawo wa kera.
  • Ikiguzi cya 2 : FPR-Inkotanyi n’umwami wayo bakwiye kujya imbere y’amahanga bakemera ko ari bo bateguye Jenoside yamaze Abanyarwanda, bakabikora atari ukwiyerurutsa, ahubwo babikuye ku mutima.
  • Ikiguzi cya 3 : Abanyarwanda bose bahimbiwe ibyaha bagafungwa kandi ari abere FPR-Inkotanyi irasabwa guhita ibarekura nta yandi mananiza bagasubira mu miryango yabo. Abo bose bazayifasha kubabarirwa, maze ikabasha gusana ibyo yangije iyi myaka yose imaze kuba akangari.
  • Ikiguzi cya 4 : FPR-Inkotanyi n’umwami wayo bafite ibiganza bijejeta amaraso n’ubugome bwo kubabaza Abanyarwanda. Kugira ngo iki cyasha kibaveho, bagomba kwikura mu kibuga cya politiki, maze abagabo n’abagore b’inyangamugayo, bakabakubita icyuhagiro, bagakira ubusembwa bisize mu kwica inzirakarengane.
  • Ikiguzi cya 5 : FPR-Inkotanyi n’umwayo bagomba guhagarika ubugome bw’uburyo bwose bakomeza gukorera Abanyarwanda.

Pasteur Uwizeyimana asoza uyu muburo avuga ko FPR-Inkotanyi n’umukuru wayo nibabasha kubahiriza izi nama zose bahawe, nta n’imwe birengagije bazabaho. Nihabo gukomeza kwinangira nka Farawo, nta rindi herezo abona uretse kurohama mu nyanja. Asanga kandi nta munyarwanda udafite umutima wo kubabarira, ndetse FPR yahabwa imbabazi, ariko yabanje gukora ibyo Abanyarwanda bayisaba. Kuko urugi rw’imbabazi ruri hafi gukingwa, FPR irasabwa kuzisaba vuba, bitaba ibyo kwizera imbaraga n’amayeri ntibizaba bigikora. Dawidi mwene Yesayi yiteguye gukubita Paul Kagame mwene Déogratias Rutagambwa na Astérie akoresheje umuhumetso n’utubuye dutanu nk’uko yabigenje yica umufirisitiya Goriath wari warigize ikitabashwa. Nta wuzaba yarafashe ubwishingizi ku Mana ngo akorwe n’isoni bibaho.

Icyo mwene Rutagambwa asabwa ni ukwiyambura caravate, akiyambura ikote n’ipantalo akiyambarira ibigunira na boda-boda, akicara ku karago, agatega amatwi ibimuhesha agakiza we n’umuryango we. Nadaca bugufi we na FPR-Inkotanyi bazarimbukana kandi by’iteka ryose. Bizasigara gusa mu mateka ko higeze kubaho Umuryango wa FPR-Inkotanyi wakoze ibibi bitigeze bibaho mu mateka y’isi.

Umuburo wa nyuma kuri FPR-Inkotanyi n’umwami wayo ni uko kuba Abanyarwanda bo mu gihugu no hanze yacyo bakomeje kwiheba, babirambiwe. Kugera kure si ko gupfa. Nta mpamvu yo gucika intege, isaha y’ubutabazi buvuye k’Uwiteka irimo irakomanga. Amaherezo ya FPR-Inkotanyi ari bugufi cyane, tuyitegure. Imirindi y’Uwiteka irumvikana hose. Umuremyi w’ibiriho byose agiye kugaragariza Abanyarwanda ko yarakaye. Abihebye nibakomere batangire bamwenyure, gusa begere Uwiteka kuko byose bigiye kuba bishya.

Umuburo wa Pasteur Uwizeyimana Schadrack

Wanditswe na Mutimukeye Constance