Yanditswe na Kayinamura Lambert
Paul Kagame umaze igihe kingana n’umwaka wose abanyarwanda batamuca iryera, yagaragaye kuri internet mu nama ya World Economic Forum, cya kigo gikorera i Geneve gikunze kumutumira n’urubyaro rwe kikamutaka ngo ko ari umuyobozi utagira uko isa. Iyo nama ngo yigaga ku ngamba zo kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Coronavirus yahuje abayobozi bakomeye ku isi barimo Ministre w’Intebe wa Espanye Bwana Pedro Sanchez.
Nk’ikinyamakuru gikubitira ikinyoma ahakubuye, ni inshingano yacu kubibutsa ko mu gihe abandi bayobozi b’ibihugu ku isi nka Pedro Sanchez begera abaturage babo mu bihe nk’ibi bakabahumuriza, Paul Kagame we akubise umwaka wose atarasura akarere na kamwe mu Rwanda ngo ahumurize abanyarwanda bagezwe ku buce na Coronavirusi n’ingaruka zayo. Ukubura kwe kwatumye hari n’abemeza ko yaba yarapfuye. Gusa ntibyabujije igitugu cye gukomeza gahunda yo kuremerera abanyarwanda kibahoza ku nkeke mu mpanze zose, nta wubaza ngo adafungwa.
Nk’uko Paul Kagame igihe yari akiyerekana cyane muri Convention Center yabwiye urubyiruko ko ngo akunda High Table, muri ako gasuzuguro ingoma ya FPR ikomeza gusuzugura abanyarwanda, Paul Kagame yahisemo kujya kwiyerekana kuri murandasi muri iyo nama, abeshya ibinyoma ko ngo u Rwanda rwahanganye na Coronavirus kandi Leta ye igafasha abanyarwanda uko ishoboye ibaguriza, ibaha ibiryo, inabishyurira mituelle. Tunagarukiye aha buri wese yakwiyumvira ko ibi ari ibinyoma byambaye ubusa. Dore ibinyoma Kagame yapfunyikiye amahanga:
Ikinyoma cya mbere : Ikigega cy’ingoboka cyo kuzahura ubukungu ku bigo byazahajwe na Covid
Kagame yivuye inyuma maze yemeza amahanga ko Leta ye yakoze agashya maze igashyiraho Ikigega cyo kuzahura Ubukungu (ERF) mu rwego rwo kunganira bizinesi zazahajwe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19. Iyo usomye ku rubunga rwa Banki Nkuru y’u Rwanda BNR, uhita wibonera ko iyi mvugo atari yo ngiro na gato. Iki kigega kigizwe n’inkunga ndetse n’inguzanyo u Rwanda rwafashe mu mahanga rurangije rukayaguriza ibigo by’ubucurizi byakubitise muri iki gihe cya Corona birimo Ibigo bikora Ubucuruzi buciriritse, Ama Hotels, n’ibigo binini bikora Ubucuruzi bakunze kwita SMEs. Ikinyoma gishingiye hano rero nuko izi ari inguzanyo. Ntabwo ari amafaranga y’ingoboka nk’uko Kagame n’ubutegetsi bwe bubyemeza. Ikindi nuko ukurikije profile y’ibigo bizabona izi nguzanyo usangamo ibigo nka NPD Cotraco, Umutara Enterprises, Inyange Industries, East African Granite Industries, Hotel Marriot, Gorilla Hotels, byose byibumbiye muri Crystal Venture ya FPR. Umuntu wese uzi neza uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze, akamenya ukuntu FPR yinjiriye Business zose, igafunga ikica ba rwiyemezamirimo bigenga batayiyobotse, ntiyatugisha impaka ko iki kigega kigamije kuzahura ubukungu bwita bwa FPR nabwo bwazahajwe na Coronavirus. Mu gihe umuturage usanzwe azakomeza kurira mu myotsi.
Ngicyo ikinyoma cy’umwotsi cya mbere Paul Kagame yapfunyikiye abahuriye kuri murandasi ya Davos.
Ikinyoma cya kabiri: Kagame ati twafunguriye ibigega by’ibiryo tunyanyagiza mu baturage!
Akumiro karagwira! Ubu umunyarwanda utwumva aha ntiyifata ku munwa?! Ni hehe mu Rwanda bafunguye ibigega bakagaburira abaturage muri iki gihe cya Coronavirus? Uretse amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga y’abaturage binubiraga ibiryo by’intica ntikize bahabwaga n’inzego z’ibanze nabwo rimwe na rimwe, n’amajwi dukesha abanyamukuri ba Radio Ijwi ry’Amerika yerekana inzara igiye kwica abanyarwanda cyane cyane muri Kigali, ni nde muntu muzima wakwihanukira akemeza ko mu Rwanda ibigega by’ibiryo byafunguriwe rubanda muri iki gihe cya Gumamurugo? Abantu se bari kuba bahawe ibiryo bakiruka amasigamana basohoko mu mugi wa Kigali kubera ibyemezo bihubukiweho by’Inama y’abaministre itita na gato ku nzara bafite? Nta kindi ariya Magana y’abantu twabonye yahungaga, ni inzara! None se ibyo bigega Paul Kagame avuga biba he? Ko tuzi ibya Peteroli biba mu Gasyata, iby’ibiryo byo biba he? Byatanzwe ryari?
Ikinyoma cya 3: Abaturage miliyoni ebyiri bishyuriwe mituelle kandi u Rwanda rufasha abatishoboye?
Mu gihe tumenyereye ko Leta y’ u Rwanda izi kwiyamamaza cyane, umuntu ntiyabura kwibaza ukuntu miliyoni ebyiri z’abaturage zaba zarishyuriwe mituelle ibinyamakuru bivugira FPR ntibibyandike. Abo banyarwanda bahawe mituelle n’abo mu tuhe turere? Kuki Paul Kagame yahisemo gutegereza inama ya Davos ngo abitangaze? Nyamara ukurikirana ibibera mu Rwanda ndetse n’umuturage wo mu Rwanda azi neza ko no kubona agapfukamunwa ari ingorabahizi.
Biteye isoni n’agahinda kubona Paul Kagame ahabwa ijambo akihangagaza akagaragaza u Rwanda nk’igihugu cy’intangarugero mu bihugu byafashije abaturage babyo batishoboye muri ibi bihe bya Covid, mu gihe tuzi twese ko iyo Leta ye ariyo yafashe imiryango y’Abaturage ba Kangondo ya II muri Bannyahe, ikabasenyeraho amazu nta ngurane, abana n’ababyeyi n’abasaza bakarara hanze rwa ntambi, mu gihe Corona yavuzaga ubuhuha abantu batandukanye bakabatabariza bikanga bikaba iby’ubusa. Muzatubarize indi Leta yakoze ibintu nk’ibyo.
Ibi nibyo Musenyeri Desmond Tutu aherutse kuvuga ubwo yavugaga ku gitabo gitegerejwe na benshi cy’umwanditsi Michela Wrong aho yagize ati: “Isi yose yakomeje kwemera nkana ikinyoma kiswe igitangaza cyo mu Rwanda” Ati: “ Nyamara ubu dutewe isoni no kuba twarirengagije amajwi make yatabazaga atabariza abafungwa, ababurirwa irengero, abakorerwa iyicwa ruboza bazira ko ko batavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda”
Ikindi gitangaje ni ukuntu Paul Kagame wafunze amasoko yose yacuruzaga imyenda ya caguwa mu Rwanda, agafunga amagaraje, akirukana abacururizaga ku dutaro, abafunguraga udu kioskes mu mugi, ari we wihanukiriye akigisha amahanga ko ngo igisubizo ku bukungu bwazahaye bisaba guteza imbere ubucuruzi buto buto (informal sector), abagore n’urubyiruko, ndetse n’abakozi bose nta vangura. Mbega umwarimu!
Mu gihe World Economic Forum ikomeje guha rugari Paul Kagame ngo abeshye isi, reka twe tubibutse ibi bikurikira:
- Paul Kagame ntaragaragara na rimwe mu baturage abahumuriza kuva icyorezo cya Corona cyatangire dore umwaka urirenze
- Icyo kigega cyo guzahura ubukungu yagiye kuratira amahanga ni ikigega kigizwe n’inguzanyo nacyo kizaguriza Companies za FPR nazo zazahajwe n’ibihe bya Covid-19
- Nta bufasha budasanzwe bwagenewe abaturage (social protection program) bwigeze bwigwaho na Gouvernement, n’Inteko ishinga Amategeko, ngo bushyirwe mu bikorwa n’inzego z’ibanze mu Rwanda nk’uko bigenda mu bindi bihugu
Umugani wa kera w’abadage ugira uti: “Nyereka umubeshyi nkwereke igisambo” (Show me a liar I will show you a thief)
Kayinamura Lambert