PAUL KAGAME : “YEGO, HARI ABAHUTU BENSHI BAPFUYE.”





Yanditswe na Mutimukeye Constance

Nkuko muherutse kubibona ku nkuru yanyuze ku Baryankuna TV mu cyumweru gishize, Kagame akomeje gutakambira Abazungu abaregera ibihugu byabo, ubwongereza na Leta Zunze ubumwe bwa America, kuko byanze gukoresha inyito “Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Ukwezi.rw mu cyumweru gishize Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’umushoramari w’Umwongereza “Evgeny Lebedev ufite ikigo cy’ishoramari kitwa Lebedev Holdings kirimo ibindi bigo binyuranye birimo n’Ikinyamakuru The Independent kiri mu bikomeye mu Bwongereza”.

Ni muri icyo kiganiro Kagame yakoze icuruzwa rya Jenoside, aho yabwiye uwo muzungu ko iyo abashyitsi baje mu Rwanda  abagira inama yo kujya gusura urwibutso rwa Jenoside mbere y’uko basura ibindi bice by’Igihugu kugira ngo barebe intambwe zatewe!

Uwapfuye yarihuse koko, mu gihe Abanyarwanda benshi bakomeje gusaba ko imibiri yababo agatsiko ka FPR gakomeje gucuruza katitaye ku kababaro kabo, yahambwa mu cyubahiro, Paul Kagame we yigambye kuyicuruza, arangije yongeraho ho ko bateye intambwe ? Bande se ? We n’agatsiko ke wenda ariko nka abaturage bo muri bannyahe, abasenyewe muri Bye Bye Nyakatsi bo babuze nuko basubira ku isuka.

Ni nanone muri icyo kiganiro Kagame yatakambiye uwo mushoramari amubwira ko ubwo Umuryango w’Abibumbye wemezaga inyito ya “Jenoside yakorewe Abatutsi”, Ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe bwa America n’u Bwongereza, “byarayirwanyije bivuga ko itanga igisobanuro gicagase ngo kuko hari n’abandi bapfuye mu Rwanda”.

Kagame ntiyatinyutse gukoresha intwaro yo gupfobya Jenoside, ikoreshwa n’abambari be, kuri ibyo bihugu kuko yavuze gusa ko kuri we ibyo bisa nko kujya inyuma y’umurongo ko “icy’ingenzi ari uko abantu bakwiye kumenya abo Jenoside yari igambiriye kurimbura”. Ni nabwo yongeyeho ko hari n’Abahutu bishwe, mu magambo ye yagize ati : “Yego, hari Abahutu benshi bapfuye ariko ntabwo bapfuye bazira abo ari bo.”

Aha turabibutsa ko Umuryango w’Abibumbye ubwo wemeye inyito Jenoside yakorewe Abatutsi wongeyeho ko muri iyo Jenoside haguyemo n’abahutu bazize ibitekerezo byabo bya politiki, gushaka guhisha Abatutsi cyangwa ubuvandimwe Abanyarwanda bagirana (gusa nka Batutsi, kuturuka mu miryango ivanze…).

Intambwe Kagame yateye yo kwemera ko we na FPR ye bishe Abahutu benshi yagombye kubera urugero rwiza abakunze gukoresha intwaro “gupfobya Jenoside” bacecekesha abandi Banyarwanda, ariko nanone ntihagije kuko nkuko uwiswe umututsi yazize uko yavutse, ibimenyetso ni byinshi byerekana ko uwiswe umuhutu yazize uko yavutse.

Constance Mutimukeye