Yanditswe na Kayinamura Lambert
Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa 27 Mata 2020, Perezida Paul yirukanye Generali Patrick Nyamvumba mu mirimo yari ashinzwe nka Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, inshingano yari amazemo amezi agera kuri atandatu gusa.
Twabibutsa ko Generali Nyamvumba atari umusirikare usanzwe kuko uretse kuba yaragize uruhare mu rugamba rwa FPR Inkotanyi, yanakoze imirimo ikomeye mu gisirakare cya Leta y’u Rwanda, RDF. Ku batabyibuka twabamenyesha ki mu mwaka wa 1998 yabaye Ukuriye ishami rishinzwe ibikoresho, ibikorwa bya gisirakare, n’amahugurwa. Yanayoboye kandi Ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama. Yayoboye ingabo z’umuryango w’Abibumbye muri Darfur mu gihugu cya Sudani umwanya watumye amenyakana mu ruhando rw’amahanga. Nyuma aba Umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu.
Avuka mu muryango ukomeye ariko muri iki gihe utamerewe neza n’ubutegetsi bwa Paul Kagame. Abakurikiranira hafi amakuru y’igisirakare cy’u Rwanda bibuka neza ibyabaye kuri murumuna we Col Andrew Nyamvumba wagizwe umuyobozi wa DMI ku itariki ya 18 Nyakanga 2018, nyuma y’umwaka umwe gusa, ni ukuvuga ku itariki ya 2 z’ukwezi kwa cyenda 2019 agahita ashyirwa ku gatebe.
Andi makuru amaze iminsi ahwihwiswa mu mugi wa Kigali ni ay’itabwa muri yombi rya Robert Nyamvumba murumuna wabo nawe kubera kuvuka muri uwo muryango ukomeye wari waragize imyanya ikomeye ariko mu nzego za Leta. Uyu Robert Nyamvumba, amaze kurangiza amasomo ye mucyahoze kitwa KIST akaba yarabaye umuyobozi wungirije w’ikigo gushinzwe amashanyarazi EWSA, aho yavuye ajya kuyobora EDCL, ikigo cyabyawe na EWSA kigashingwa kubaka ingomero z’amashanyarazi mu gihugu. Robert Nyamvumba yavuye kuri uwo mwanya yerekeza muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo aho yagizwe Umuyobozi mukuru ushinzwe amashanyarazi. Ayo makuru amaze iminsi ahwihwiswa akaba ashimangira ko Robert Nyamvumba yatawe muri yombi n’inzego z’iperereza azira kumva indirimbo za Nyakwigendera Kizito Mihigo. Ese koko nibyo yazize?
Aya makuru y’umuryango wa Nyamvumba aje akurikira amakuru y’itabwa muri yombi ya bamwe mu bagize umuryango wa Lt Colonel Tom Byabagamba, uwavuzwe cyane akaba ari John Museminari umugabo wa Rosemary Museminari wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Ibi byose bije bikurikira gahunda yo kuzimya burundu amwe mu mazina akomeye mu gisirakare cy’u Rwanda cyane cyane abasirikare bakuru barwanye urugamba rwiswe urwo kwibohora kandi baturutse mu gihugu cya Uganda.
Nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Edouard Ngirente Minisitiri w’intebe ribivuga, Generali Patrick Nyamvumba akaba yasabwe kwitaba kuri kicaro gikuru cya RDF mu gihe agikorwaho iperereza. Ibi bikaba byibutsa neza neza uburyo inzira y’umusaraba ya Generali Kayumba Nyamwasa, na Nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya yatangiye kuko abo basirikare bombi nabo ibyabo byatangiwe bakorwaho amaperereza adasobanutse nk’ayo ari nako abagize imiryango yabo bibasirwa bikomeye.
Tukaba twasoza iyi nkuru twibaza ikibazo ariko tunakibaza ingabo z’u Rwanda tuti: Muzakomeza kwemera kugaraguzwa agati n’umuntu umwe kugeza ryari?
Kayinamura Lambert