PAUL RUSESABAGINA: IBINTU 10 INTEKO YA EU YASABYE





Yanditswe na Mutimukeye Constance

Nkuko ibinyamakuru byinshi byabitangaje, ejo kuwa kan tariki ya 07 Ukwakira 2021, Inteko ishingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi (EU) yamaganye urubanza rwaciriwe Paul Rusesabagina n’uburyo yagejejwe mu Rwanda, isaba umuryango w’ibyo bihugu kongera umuhate wayo ngo arekurwe. Twasomye umwanzuro wose wiyo nteko, P9_TA(2021)0418, tuvanamo ingingo icumi EU yasabye.

Inteko ishingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi nyuma yo gushimangira ibintu byinshi harimo ko Bwana Rusesabagina yashimuswe mu buryo bunyuranye na amategeko, hakoreshejwe uburyarya kandi ko  i tariki  ya 10 Werurwe 2021 nubwo Urukiko [rwo mu Rwanda] rwemeje ko  Bwana Rusesabagina yajyanwe mu rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko kandi ko atashimuswe, ko Bwana Johnston Busingye, Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda, yemeye uruhare rwa Guverinoma ye mu ibura n’ishimutwa rya Bwana Rusesabagina mu kwezi kwa Kanama 2020, mu kwishyura indege yo kumutwara no mu guhonyora uburengenzira bwa Bwana Rusesabagina bwo kuburanishwa mu buryo buboneye, yasabye ibi bikurikira :  

  1. yibukije Guverinoma y’u Rwanda inshingano zayo zo guharanira uburenganzira bw’ibanze, harimo ku abaturage babona ubutabera n’uburenganzira bwo kuburanishwa mu buryo buboneye, nk’uko biteganywa mu gitabo cy’Afurika cyita ku burenganzira bwa muntu n’abaturage ndetse n’ibindi bigo mpuzamahanga ndetse nibyo mu karere, harimo n’amasezerano yitwa aya Cotonou, cyane cyane ingingo yayo  8 niya 96;
  2. yashimangiye ko u Rwanda rugomba kwemeza ubwigenge bwu Ubutabera bwarwo kandi rukabubungabunga binyuze mu Itegeko Nshinga n’amategeko yarwo, dore ko ari inshingano z’inzego zose za Leta n’izindi nzego kubaha no kubahiriza ubwigenge bw’ubucamanza;
  3. Yibukije ko kohereza ukekwaho icyaha mu kindi gihugu bigomba gukorwa gusa mu rwego rwagenzuwe mu buryo bwigenga kugira ngo hemezwe ko icyifuzo cyo koherezwa ukekwaho icyaha cyubahirije amategeko kandi ko uburenganzira bwo kuburanishwa mu buryo buboneye buzakurikizwa mu gihugu gisaba uwo muntu ukekwaho icyaha.
  4. Kubwibyo rero, yamaganye byimazeyo ifatwa, ifungwa, ni icyaha cyahamye Bwana Paul Rusesabagina, binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga ndetse nayu Rwanda; ibona ko ikibazo cya Bwana Rusesabagina ari urugero rw’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda kandi ikaba ishidikanya ko urubanza rwaciwe mu buryo buboneye, ibyo binyuranyije n’imikorere myiza mpuzamahanga igena ko uburanishwa ahagarirwa, akumvwa kandi hakagenderwa ko ashobora kuba ari umwere;
  5. irasaba ko Bwana Rusesabagina arekurwa bidatinze ku mpamvu z’ubutabazi/ ubuntu kandi akagarurwa mu gihugu cye, hatabayeho kwibaza niba ari umwere cyangwa umunyacyaha. Irahamagarira intumwa z’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi mu Rwanda kimwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu bihugu bigize EU kugeza no gusaba iki cyifuzo, bakabikorana ni imbaraga zabo zose, mu biganiro bagirana na abayobozi bu u Rwanda.
  6. Irahamagarira Guverinoma y’u Rwanda kubungabunga, mu bihe byose, ubusugire bw’umubiri n’imibereho myiza ya Bwana Rusesabagina no kumwemerera gufata imiti ye asanzwe afata. Bisanzwe. Irasaba nu umuhate mwinshi  Guverinoma yu u Rwanda kubahiriza uburenganzira bwa guverinoma y’Ububiligi bwo gufasha Bwana Rusesabagina, ubufasha bwa consulaire kugira ngo ubuzima bwe bube bwiza kandi ashobore kunganirwa nkuko bikwiye;
  7. Yamaganye uburyo muri rusange uburenganzira bwa kiremwamuntu buhagaze mu Rwanda cyane cyane gutotezwa ku majwi atavuga rumwe na Leta; yamaganye ugukurikiranwaho ibyaha hagandewe gusa kuri politiki no gukurikirana abatavuga rumwe na politiki ya Leta; uasabye  abategetsi bu u Rwanda gukurikiza ugutandukanya kwu ubutegetsi cyane cyane ubwigenge bw’ubucamanza;
  8. Irahamagarira Serivisi  ya EU ishinzwe ibikorwa byo hanze, Komisiyo n’uhagarariye Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi bishinzwe uburenganzira bwa kiremwamuntu gushyira imbaraga ku rwego rwo hejuru mu ibiganiro ku  uburenganzira bwa kiemwamuntu nu u Rwanda mu ngingo ya 8 ya amasezerano ya Cotonou kugira ngo igihugu cyubahe inshingano zacyo hagati ni ibindi bihugu ndetse ni inshingano mpuzamahanga. Yashimangiye ko, mu mirimo mpuzamahanga yi iterambere, hagomba kongerwa imbaraga no gushyira imbere uburenganzira bwa muntu , ku butegetsi bugendera ku mategeko, no ubuyobozi bukorera mu mucyo kandi buyubahiriza;
  9. Yasabye Komisiyo kongera gusuzuma byimazeyo niba inkunga Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi wahaye guverinoma y’u Rwanda n’inzego za Leta z’u Rwanda hagamijwe gusuzuma ko iteza imbere uburenganzira bwa muntu kandi ko itavamo ingaruka mbi ku bwisanzure mu gutanga ibitekerezo no uburengenzira bwo kwishyira hamwe, ku urubuga rwa politiki rufunguye, ubutegetsi bwubaha amategeko ndetse no ku ubwigenge bwa sosiyete sivile;
  10. Yahaye inshingano Perezida wayo kugeza iki cyemezo ku Nama Njyanama, kuri Komisiyo, kuri Visi-Perezida wa Komisiyo akaba n’Uhagarariye Ishyirahamwe ry’ububanyi n’amahanga na politiki yu umutekano, uhagarariye Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi ku burenganzira bwa muntu, kuri Perezida wa Repubulika yu u Rwanda, kuri Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ndetse no ku umuryango w’ubumwe bw’Afurika n’ibigo byayo.

Ku uruhande rwa abambari ba FPR ya Kagame, bo barakomeza kuvuvuzela ko u Rwanda rwigenga! Byahe ? Ukoboko gutanga guhora kuri hejuru yu ukuboko gusaba. Reka dutege amaso uko iki kibazo cya Rusasabagina kizarangira.

Constance Mutimukeye

One Reply to “PAUL RUSESABAGINA: IBINTU 10 INTEKO YA EU YASABYE”

  1. Mme Constance Mutimukeye
    Mubisanzwe ww ntuzi ingene isi iteye ubwo urazi ko ivyo bavuze bifise agaciro
    mbega igihe USA, yafata Sadam Husein, Ben Laden yabisavye nde!
    reka kurota Rusesumugina aho yica abantu ashinga imitwe igwanya reta y’u Rwanda
    yibaza ko batazomufata, bamufashe naho ngo EU na USA ngo bamuvugire!
    ntusubire guta umwanya ubweja ngo USA, UE Belgique vyasavye…..

Comments are closed.