Yanditswe na Nema Ange
Kuwa 14 Ukuboza 2020, Paul Rusesabagina ufite uburenganzira buhoraho bwo gutura muri America, yareze “GainJet Aviation” na Constantin Niyomwungere mu rukiko rw’ikirenga rwa San Antonio, avuga ko bakoranye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kugira ngo boroshye ishimutwa rya Rusesabagina utavuga rumwe na Leta Ya Kigali.
Byahinduye isura! Paul Kagame n’agatsiko ke ibya Rusesabagina bamaze iminsi babicira inyeri nyamara ari urukonda! Ikigo k’indege cy’Abagereki Gainjet n’umutasi wa Kagame wihinduye umupasiteri Constantin Niyomwungere barezwe mu rukiko rwa San Antonio muri Leta ya Texas ho muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ikirego gikubiye mu nyandiko y’impapuro 90 Kirega kivuga giti: “Uru rubanza rukomoka ku mugambi mubisha wa guverinoma y’u Rwanda n’abaregwa GainJet na Constantin Niyomwungere kugira ngo bashimute, bajyane mu buryo butemewe n’amategeko, gufungwa bidakurikije amategeko, no kwica urubozo Paul Rusesabagina.” Kigakomeza kigira giti: “Bwana Rusesabagina abaye undi muntu uhohotewe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu rwego rwo gucecekesha abatavuga rumwe na politiki ye no kubafunga uko bishakiye bitwaje ikirego cy’ “iterabwoba”.
Ibindi biri muri iyo nyandiko nuko “Kwibasira Bwana Rusesabagina byafashe intera igihe yabaye umwe mu bantu bazwi ku rwego mpuzamahanga kandi agakomeza kwamagana ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu rikorwa na guverinoma y’u Rwanda, harimo no gushyigikira raporo Mapping Report y’umuryango w’abibumbye yasohotse mu mwaka wa 2010. Iyo raporo yanzuye ko Perezida Kagame na guverinoma ye bazabazwa ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu muri Kongo. ”
Ivuga kandi ko : “Kubera ibyo kunenga Kagame na guverinoma ye, Bwana Rusesabagina yaje kwibasirwa, akorerwa iterabwoba ku buzima bwe, habaho no gucura umugambi wo kumwica ndetse n’igikorwa cyo kumuharabika kimaze igihe kirekire gikorwa na guverinoma ya Kagame n’ibinyamakuru bikorera Leta Ye”.
Nk’uko urubuga “ Courthouse News Service” dukesha iyi nkuru rubitangaza, ngo Bwana Rusesabagina yasabwe kuva iwe i Texas ngo ajye gutanga ibiganiro mu nsengero no mu makoraniro mu gihugu cy’u Burundi ababwira ibyo yanyuzemo mu gihe cya jenoside yo mu Rwanda. Ngo yuriye indege agomba kunyura Dubai aho yagombaga gufatira indi yagombaga kumwerekeza i Burundi.
Ngo Rusesabagina ageze i Dubai yuriye indege yigenga ya sociyete Gainjet yo mu Bugereki yibwira ko agiye i Burundi!
Nk’uko biri mu kirego, ngo ubwo indege yari hafi kugera i Kigali, abagambanyi ba Rusesabagina, baramusingiriye baramuboha. Yageze ku kibuga k’indege yisanga azengurutswe n’abashinzwe umutekano w’u Rwanda. Bamuboha amaguru n’amaboko, bamupfuka igitambaro mu maso maze bamukorera iyicarubozo amara iminsi itatu yose aboshye atyo!
Iki kirego ni icya mbere kirezwe abantu bari hafi ya Kagame kirebana n’ishimutwa rya Bwana Rusesabagina. Ukurikije imbaraga Leta zunze ubumwe z’America zashyize muri kibazo cya Rusesabagina birashoboka ko agashungo kaba kagiye gushira uwahekwaga akigenza!
Nema Ange