Yanditswe na Ahirwe Karoli
Perezida Félix Tshisekedi wa RD Congo akimara kugera ku butegetsi yategereje ko mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame amwoherereza ubutumwa bw’ishimwe, araheba, ariko mu kanya nk’ako guhumbya, yatunguwe n’uko yahise yegerwa abwirwa ko umuvuno wamugejeje ku butegetsi waciwe n’u Rwanda, agira amakenga. Aya makenga yagiye akura uko bwije n’uko bukeye, kugeza ubwo igihe cyageze aho icyari kibyimbye kimeneka, ikinyoma gikubitirwa ahakubuye n’ahakoropye, ukuri gutangarizwa amahanga yose.
Nta muntu n’umwe uzibagirwa akarimi keza n’umubano Perezida Tshisekedi yabeshywaga na Paul Kagame, ngizo ingendo z’urudaca, gufatana mu mugongo mu gihe cy’ibiza, gutangiza Rwandair i Kinshasa, n’ibindi ariko nyakibi ntirara bushyitsi byarangiye isura nyayo y’ubwicanyi ya Kagame imwigaragarije, kugeza ubwo, nk’aho kumugabaho ibitero bya gisirikare bitari bihagije, amwoherereza uburozi ngo amukure ku isi.
Bijya guturika, ku Cyumweru, tariki ya 04/12/2022, Perezida Tshisekedi yitabiriye ihuriro ry’urubyiruko i Kinshasa, maze mu ijambo rye arerura, avuga ko umwanzi wa Congo atari Abanyarwanda bose ahubwo ari agatsiko gato kari ku butegetsi mu Rwanda, karangajwe imbere na Paul Kagame. Iri ryari iyerekwa rikomeye kuri Perezida Tshisekedi wabanje kuba inshuti y’akadasohoka ya Paul Kagame, ariko bikaza kurangira avumbuye ikinyoma cye, abasha gusimbuka imitego yose yagiye amutega, anasimbuka urupfu yamuteze.Perezida Tshisekedi yahishuriwe kandi ko Abanyarwanda bayobojwe igitugu n’akarengane, maze abwira urubyiruko rwa Congo ko bikenewe ko igihugu cye gifasha u Rwanda kwibohora ingoyi y’agahotoro. Birumvikana ntibyari gushimisha agatsiko kari ku butegetsi i Kigali, nyamara kibagirwaga ko Perezida Tshisekedi, ariko kamubanje, aho umukuru wako Kagame yemezaga ko amatora muri Congo yagenze nabi.
Ibi rero ni ukwibagirwa ko n’ubwo Kagame atashakaga ko Tshisekedi ajya ku butegetsi, akifuza ko hajyaho uwo azakoreramo ku buryo bworoshye, ibyago bye byumviswe vuba, Abanyekongo berekana ko bashobora kwihitiramo ikibabereye muri démocratie, bakishyiriraho Perezida bashaka, batagendeye ku byifuzo by’abandi. Abanyekongo bahisemo kutagwa mu kinyoma cya Paul Kagame kuko bari bakibuka neza ubwo yimikaga Laurent Désiré Kabila, mu 1997, agakuraho Mobutu, ariko yashaka gukorera mu wo yari abahitiyemo, akanga gukorerwamo n’u Rwanda, ibintu byaje kumuviramo urupfu rw’amarabira, agasimburwa n’umuhungu we, Joseph Kabila, agerageza kurenzaho ngo abane neza n’u Rwanda, ariko rukomeza kumubera akabaye icwende katoga, kakoga ntigacye, kacya nabwo ntigashire umunuko. Nguwo Kagame uwo ari we nyakuri!
Nta kintu na kimwe RD Congo itakoreye u Rwanda, kugeza no kuri za opérations za gisirikare, FARDC yafatanyaga na RDF, bikitirirwa guhiga FDLR ariko Kagame Atari cyo agamije, ahubwo yishakira imitungo kamere y’iki gihugu. Inyungu ya Kagame yakomeje kuba guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa RD Congo kuko niho akura ubukungu butagira ingano, akitwaza guhiga FDLR, nyamara yashinjaga ko yarangiye. Perezida Tshisekedi byose yarabibonaga ariko akituriza ngo arebe aho bigana, kugeza ubwo Kagame amuteye ku mugaragaro yitwaje M23 nk’uko byagenze mu myaka 10 yari ishize. Si ubwa mbere Kagame yitwikira imitwe yitwaje intwaro kuko igihe Laurent Kabila yamuvumburaga, Kagame yahise ahimba RCD (Rassemblement Congolais pour la Démocratie) ngo imufashe guhungabanya umutekano abone uko yisahurira. Iyi RCD yokeje igitutu cyane Laurent Kabila kugeza ubwo avuye mu murwa mukuru ahungira i Lubambashi, amaze kwisuganya ngo yisubize uduce yambuwe ashinjwa gukorana na Ex-FAR. Ese n’iyo bafatanya yari kuba abihatiwe na nde? Si ibisanzwe se ko “umwanzi w’umwanzi wawe aba inshuti yawe”? Kabila se yari kubigenza gute kundi mu gihugu cye igihugu cye cyari cyatewe kandi u Rwanda rubiri inyuma? Abanyarwanda baravuga ngo “Uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe !”
Icyo gihe Kagame yitabaje Umuryango International Crisis Group, usohora raporo, ku wa 18/08/1998, yavugaga ko itsinda rigizwe n’ingabo zatsinzwe mu Rwanda ziri mu biganiro na Laurent Désiré Kabila ngo rimufashe kurwanya abari bamuteye. Kagame byaramuhiriye amahanga aramwumva, yinjira muri Congo ku mugaragaro, arasahura yivayo. Icyi na cyo gihe RDF yarasaniye na UPDF i Kisangani, barahoze bafatanyije. Laurent Désiré Kabila yaratatse amahanga aramwumva maze Zimbabwe na Angola bamukubita ingabo mu bitugu, barwanya bikomeye RCD yaterwaga inkunga n’u Rwanda, birangira hasinywe amasezerano ya Lusaka, u Rwanda rwigira nyoni nyinshi, maze ayo masezerano ategeka Laurent Désiré Kabila kureka gukorana na Ex-FAR, nyamara bibagirwaga ko ari u Rwanda rwabimushoyemo. Iyo RCD idafatanya na RDF gutera Congo, ntabwo Kabila yari gukenera gufashwa n’iyo Ex-FAR, Zimbabwe cyangwa Angola.
Mu gisa n’amayobera, ku wa 16/01/2001, Laurent Désiré Kabila, yarishwe, yicwa n’abamurindaga, ariko na none u Rwanda rubiri inyuma, kuko nta wundi mwanzi yari afite uretse Kagame yangiye gusahura igihugu cye. Yahise asimburwa n’umuhungu we, Maj. Gen. Joseph Kabila, umwe mu bari bayoboye ingabo zarwanaga na RCD ifashijwe na RDF. Uyu niwe wabashije kugarura agahenge kuko yemeye bimwe mu byo u Rwanda rwasabaga, icyo Kagame yashaka ni ugukomeza kwisahurira umutungo kamere nta kindi yitayeho. Uyu mwuka wagumyeho gutyo kugeza Joseph Kabila ahererekanyije ubutegetsi mu mahoro na Félix Tshisekedi, kiba ikindi gitego Kagame atishimiye, ahubwo atangira gucura indi migambi yo gusesera RD Congo ngo akomeze ayisahure. Abajyanama ba Kagame barimo Tito Rutaremera bamubwira ko byoroshye kwinjirira Tshisekedi, kubera ko atarambye muri politiki ndetse yabaye Perezida atarigeze aba Guverineri, umudepite, umuminisitiri cyangwa umusenateri. Kagame yabyumvise vuba maze ahita yibagirwa uko M23 yirukanywe i Goma mu myaka 10 ishize, yongera kuyegeranya, ayiha abasirikare b’inzobere mu bwicanyi n’ibikoresho bitagira ingano, RD Congo yongera kugabwaho ibitero ku mugambi usa n’umwe wa mbere.
Ibi rero byiyongereye ku magambo ya Kagame maze Tshisekedi asohora ukuri kose, amahanga arakumva nk’uko yumvise Laurent Désiré Kabila mu 1998, maze atangira kwamagana Kagame, ariko aba umuhanga muri diplomatie, yereka Abanyekongo ko ikibazo bafite batagifitanye n’Abanyarwanda bose, ahubwo bagifitanye n’agatsiko kayobowe na Kagame, ndetse anerekana ko Kagame avuyeho amahoro yahinda hose. Ni mu gihe kandi yabivugaga afite impamvu n’igihamya. Hari nyuma y’iminsi 4 gusa, ingabo za M23 na RDF ziraye mu baturage b’abasivili biganjemo abana n’abagore, zirabica i Kishishe na Bambo. Mu kinyoma gihambaye M23 yari yabeshywe n’Ingabo za Kagame ko ubu bwicanyi buzitirirwa Leta, maze bagahita batsinda intambara. Siko byagenze kuko ubu buryo bwakoreshwaga na FPR mu ntambara yayo uyu munsi ntibwakora. Ikoranabuhanga ryateye imbere cyane, kandi uyu munsi amaso yose y’amahanga ahanze hariya. Mu busesenguzi rero twabakoreye, dusanga Perezida Tshisekedi, ashoje umwaka wa 2022 ari ku ruhembe rwa diplomatie abikesha ko yamaze kuvumbura ikinyoma njyanamuntu cya Paul Kagame. Mu gihe mu mwaka ushize wa 2021, ibintu byari amata n’ubuki hagati ya Kinshasa na Kigali, abakuru b’ibihugu bagenderanira, bagahura ibinezaneza ari byose ku maso, abaturage b’ibihugu byombi bakabyungukiramo, kuko urujya n’uruza rwari nta makemwa, abashoramari bagakirigita ifaranga, byose Kagame yahise abinnyamo bigenda nka Nyomberi. Nta kuntu Tshisekedi atabyinira ku rukoma kuko Kagame yavumbuwe. Nta muntu n’umwe uzibagirwa ukuntu, mu mpera za 2021, ku Kimihurura amasaruti yacaga ibintu, ubwo Gen. Célestin Mbala Munsense yasohokoga mu modoka ifite ibirahure byijimye, agatambuka hagati y’abasirikare b’u Rwanda bari bacyereye kumwakira, bamuha icyubahiro. Ntiyari azi ko Kagame arimo gucura imigambi mibisha yo gushyira igihugu cye mu icuraburindi, kigacura imiborogo, abatonsa amabere akikora.
Ubu uyu munsi Perezida Tshisekedi aritegura gusoza umwaka yaramaze guhumuka amenya ubugome bwa Kagame n’abambari be, ndetse ntiyabwihereranye, yabumenyesheje aAbanyekongo bose ndetse n’abanyamahanga. Ubu uyu munsi ikibazo cyarasobanutse, ibyari bihishwe byagiye ku mugaragaro. Ikinyoma cya Kagame cyisasiye imfu z’abatagira ingano muri RDC
Umwaka wa 2022 waje ari simusiga ku mubano w’icyuka hagati ya Kagame na Tshisekedi. Mu gihe abakuru b’ibihugu by’Afurika bari mu nama ya AU, Kagame wari wigumiye i Kigali, yihinnye mu cyumba atangiramo amabwiriza (operation room) maze ashyira imbere umunyekongo w’inda nini, François Beya, wari umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Tshisekedi, amwizeza ko azamufasha muri byose maze umugambi utangira gushyirwa mu bikorwa, inama zitangira gucicika i Kinshasa ku mabwiriza ya Kagame. Mu kanya nk’ako guhumbya, Perezida Tshisekedi yaritaye mu gutwi, ahita azinga ikubagahu, inama ya AU arayireka, agaruka i Kinshasa, kandi byarumvikanaga, ntiwakumva urugo rwawe rushya ngo usase uryame, usinzire. Akihagera yahise ata muri yombi François Beya, akurikiranwaho gukoresha inama zigamije guhirika umukuru w’igihugu, mu gihe atari ahari. Yabazwaga kandi kuri Station ya Polisi iri hafi y’urwuri rwe mu gace ka Mitende, ndetse akabazwa ku bijyanye n’ikigo gitoza abakomando mu gisirikare.
Muri Gashyantare 2022, ibinyamakuru bikorera i Kinshasa bayanditse ko umufatanyabikorwa wa Kagame muri RD Congo, François Beya, yakubiswe inshuro. Kagame yari yarabashije kumwiyegereza, adasiba i Kigali, kuko ari we wa nyuma wo mu butegetsi bwa Joseph Kabila. Ibi rero Tshisekedi yabiteye imboni.
Kagame amaze kubona ko amayeri kuri François Beya amushiranye, yakomeje kubabazwa n’uko Perezida atabaye Martin Fayulu, maze mu kanya nk’ako guhumbya atangira gushaka abandi bategetsi bakomeye, cyane cyane abakoranye na Joseph Kabila, ariko nabo bigenda bitamuhira, aho akandiye agakubita igihwereye. Kagame ntiyorohewe n’urugendo rwo kwigarurira aba bategetsi kuko Tshisekedi yari maso.
Ku ikubitiro, Kagame yashatse kwifashisha Jeannine Mabunda, wari Perezida w’Inteko ishinga Amategeko ya RD Congo, ashaka ko azana amacakubiri mu badepite, Tshisekedi aba yabiteye imboni, amushyira ku gatebe, ndetse amukurikiza Sylvestre Ilunga Ilunkama, wari Minisitiri w’Intebe, amusimbuza Sama Lukonde Kyenge wari umuyobozi wa Gécamines, cyane cyane agira ngo abungabunge ubumwe bw’abanyagihugu, ndetse arusheho guhangana n’intambara y’ubutita yari imaze gututumba hagati ya Tshisekedi na Kagame. Ababirebera kure babonaga ko amaherezo ya byose azaba intambara yeruye. Nyuma yo gutsindwa intambara yo gushaka intasi mu bategetsi bo hejuru ba RD Congo, Kagame yatangije gahunda izwi cyane nk’ “utuzi twa Munyuza”. Agatsiko ka Kagame kohereje indege yuzuye abakobwa n’abagore, bose bakirwa na Ambassadeur Vincent Karega, wari waritoreje muri Afurika y’Epfo, maze ba bakobwa bakwirakwizwa ahantu hatandukanye, ariko bagenda biyegereza abategetsi ba RDC, bikarangire babahaye twa “tuzi twa Munyuza”, maze si ugucura inkumbi Kagame yivayo.
Icyatangazaga abantu ni uko umuntu ukomeye yapfaga muri Congo, i Kigali bakabitangaza mbere y’uko i Kinshasa babimenya, kandi hakavugwa n’icyabishe, aho imfu nyinshi zegetswe kuri Covid-19, nyamara hagategerezwa icyo Leta ya Congo ibivugaho kikabura, kuko imvano y’izo mfu yari igishakishwa. Ku ikubitiro abajyanama 5 ba Tshisekedi bapfuye bakurikirana, hagahwihwiswa uburozi, ariko uwabubahaye ntamenyekane ngo abiryozwe. Abo ni Me Jean-Joseph Mukendi wa Mulumba, Jonas Shamone, Cesar Kalala, Jean Pierre Wetshi na Charles Kilosho. Hapfuye kandi Bishop Gérard Mulumba n’uwari umurinzi we, bakurikirwa n’uwari umuyobozi w’ibiro bye, Josias Shamuana Mabenga. Imfu zarakomeje, Louis Tshiyombo Kalonji, wari Umujyanama wa Perezida, Julio Kapeta wari mubyara we, Ekumani Wetshi wari Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe itumanaho mu biro bye na Bernard Tshilumba wari umurinzi we, Léon Lukaku wari Umuyobozi ukuriye ishami rirwanya intasi mu Biro Bikuru bishinzwe Ubutasi, Gilbert Mundela wari umujyanama wa Perezida, n’abandi benshi cyane. Aba bose bapfuye bari inshuti za hafi za Perezida Tshisekedi kandi bose bakaba bavuka mu gace kamwe ka Kasai, Kagame arabaritagura, ariko byitirwa « Bwana Coronavirus », kandi bazize « utuzi twa Munyuza ».
Urundi rupfu rwatangaje abantu urw’uwari Minisitiri w’Ingabo, Aimé Mukena, wari warakoranye cyane na Kabila, aza kurokoka impanuka y’indege, yari afite gahunda yo kugendamo mu 2019, ariko ikora impanuka atarimo, nyuma bivugwa ko yapfuye nyuma yo gusangira n’indaya i Kinshasa.
Nyuma y’uko aba bose bamaze kwicwa, uwari utahiwe yari Perezida Tshisekedi, ariko aburirwa urwaho kugeza ubwo intasi ze zivumburiye ko ikibazo bagitezwa na ambassade y’u Rwanda, asanga igisubizo ari ukwirukana Ambassadeur, bijya gutangazwa abakobwa bambutse Uruzi rwa Congo bakoresheje ubwato, basanga Rwandair i Brazzaville, bigarukira i Kigali, ariko bagawa kuba basize Perezida Tshisekedi akiriho, hatangira kwigwa uburyo Louise Mushikiwabo yazakora ibyananiye barumuna be, akohereza uburozi bwa cyanide i Kinshasa, ariko Imana ikinga akaboko. Ambassadeur w’Ubufaransa muri RDC, Bruno Aubert yarisobanuye araruha, ariko ukuri kwari kuzwi na bose ko nta wundi ushaka kumara Abanyekongo uretse Kagame, nyamara Tshisekedi yatangiye amwita « Grand Frère », ariko birangira atahuye ubugome bwe.
Nta munyarwanda utibuka akana ko mu jisho Kagame yarebanaga na Tshisekedi, ubwo bari bahuriye i Goma, bagiye gufata mu mugongo abagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo. Icyo gihe havuzwe amagambo menshi yo gushimagiza umubano mwiza ku mpande zombi, ariko Kagame yabaga ari i Goma, umutima we uri i Rubaya, ahacukurwa Coltan na Cassiterite. Mbere y’aho kandi, Perezida Tshisekedi, ubwo yari mu Intare Arena yitabiriye inama ya Khusi Festival, yagaragaye afashe ikiganza Perezida Kagame, baganira, baseka, ku maso hagaragara akanyamuneza. Na nyuma y’aho kandi Perezida Tshisekedi yagiye yumvikana kenshi avuga ko Perezida Kagame ari umuvandimwe we n’umufatanyabikorwa wo kwizerwa, ariko ibyo byose ntabwo Kagame yari abyitayeho. Abanyarwanda baravuga ngo “Nyakibi ntirara bushyitsi”, igihe cyarageze Kagame yereka Tshisekedi isura ye nyayo, amwereka ko niba yarabashije kwica Gen Fred Rwigema, wamugejejeho ku byo yagezeho byose, akareka nyirasenge Rosalia Gicanda yicwa kandi yari ashoboye kumuhungisha, n’abandi benshi bamugiriye akamaro, akarenga akabica, nta wundi muntu wera wirabura, yarebera izuba.
Uyu munsi Kagame yabonye nta wundi muvuno wose usigaye, ahitamo kurwana umuhenerezo, mu ntambara y’amasasu yihekesheje M23, ariko na none Tshisekedi yaboneyeho umwanya wo kwipakurura ikinyoma, maze Kagame isi iramwota, ndetse amahanga aramwamagana, yisanga yasubiye hasi, hatagira hasi yaho. Perezida Tshisekedi yerekanye aho ahagaze ku kibazo yatejwe n’u Rwanda. Yagize ati: «Abanyarwanda ni abavandimwe bacu, ahubwo bakeneye ubufasha bwacu kuko baraboshywe, bakeneye ubufasha bwacu ngo tubabohore […] ni abavandimwe bakeneye ko dushyira hamwe tukabakiza abayobozi babasubiza inyuma». Yerekanye ko nta kibazo Abanyekongo bapfa n’Abanyarwanda, ko ahubwo ikibazo kiri kuri Perezida Kagame, ndetse anamuvuga mu izina, atabiciye ku ruhande.
Perezida wa RD Congo, Félix-Antoine Tshisekedi, yavuye mu kinyoma cya Kagame, amwereka isi yose, ndetse aburizamo imigambi mibisha Kagame ahora afitiye Abanyekongo, yifashishije M23. Perezida Tshisekedi yiyamamaza yari yasezeranyije ko azagarura amahoro mu Burasizuba bwa RDC. Gukomeza kuyahabuza ni bumwe mu buryo Kagame arimo gukoresha yerekana ko Tshisekedi yananiwe. Amahirwe masa rero kuri Tshisekedi urangije umwaka yaravumbuye ikinyoma njyanamuntu cya Paul Kagame na FPR ye. Dutegereze icyo umwaka wa 2023 uduhishiye.
Ahirwe Karoli