Yanditswe na Mutimukeye Constance
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Nzeri 2020[1], urubanza rw’Abaryankuna rwitiriwe umunyamakuru Phocas Ndayizera rwasubukuwe. Ubushinjacyaha bwemeye ku nshuro ya mbere ko ababuranishwa ari Abaryankuna, ubutabera bw’ikinamico bwakomeje aho inyito y’ibyaha baregwa yahindutse ibyaha “ndengakamere”. Kubyo baregwa hiyongeyeho icyaha cyo “ukuba icyitso” n’icyaha cyo “gucura umugambi”. Ubushinjachaha bwabasabiye gufungwa burundu.
Kuri uyu munsi m ’urugerero rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha byambukiranya imipaka ruri i Nyanza, mu buryo bw’ikoranabuhanga, ubushinjacyaha bwongeye kubazwa kwerekana ibimenyetso byerekana niba amajwi yitiriwe Cassien Ntamuhanga ari aye koko, ni ko bwavuze ko “Cassien Ntamuhanga na Phocas Ndayizera bari barashinze urubuga rwitwa “Abaryankuna” bakoreshaga batuka abayobozi b’igihugu”. Ubushinjacyaha bwanongeyeho ko Ntamuhanga yari “umuhuzabikorwa wa ririya tsinda, bwabwiye Urukiko ko hari audio enye zumvikanamo uyu Cassien avuga nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda”.
Ababuranishwa bari basanzwe barahimbiwe ibyaha byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga; kugambana no gushishikariza abandi gukora icyaha cy’iterabwoba; ubwinjiracyaha bwo gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika cyangwa ikindi kintu gihumanya ahantu hakoreshwa na rubanda, n’icyaha cyo kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi.
Kuri ibyo byaha, uyu munsi ubushinjacyaha bwongeyeho, mu buryo butunguranye, ibyaha bitari byanditse byo “ukuba icyitso” n’icyaha cyo “gucura umugambi”. Ubushinjacyaha bwasobanuye ko “mu gutegura inyandiko ikubiyemo ikirego ibyo byaha bitashyizwemo ariko inyito y’ibyaha ishobora guhindukira mu iburanisha bitewe n’uko hagenda haboneka ibimenyetso.”
Bwasabiye aberegwa igihano cyo “gufungwa burundu” ku mpamvu ko ibyaha baregwa ari “ndengakamere”.
Kuba inyito y’ibyaha yahindutse abunganira abaregwa bavuze ko “bidasobanutse” kandi bikaba bidahuje nibyo ubushinjacyaha bwavuze mbere, basabye ko urubanza rwasubitswa kugirango bagire igihe cyo kwiga kuri iyo nyito nshya y’ibyaha mbere yuko bagira icyo bayivugaho.
Urukiko rwafashe umwanzuro wo gusubika urubanza kuri izo mpamvu. Urubanza ruzakomeza ku i tariki ya 14 n’iya 15 Ukwakira 2020.
Mutimukeye Constance
[1] https://igihe.com/amakuru/article/umunyamakuru-phocas-ndayizera-na-bagenzi-be-basubiye-mu-rukiko-uko-iburanisha
One Reply to “PHOCAS NDAYIZERA N’ABAGENZI BE BASABIWE GUFUNGWA BURUNDU, IBYO BAREGWA BIHINDUKA IBYAHA “NDENGAKAMERE”, KU NSHURO YA MBERE UBUSHINJACYAHA BWEMEYE KO ARI ABARYANKUNA!”
Comments are closed.