PIERRE BUYOYA WIGEZE KUYOBORA U BURUNDI YITABYE IMANA.

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Amakuru dukesha Ijwi ry’Amerika naryo rikesha abegereye umuryango we aremeza ko Pierre Buyoya wigeze kuba Perezida w’u Burundi inshuro irenga imwe yaryamiye ukuboko kw’abagabo nk’uko Abarundi babivuga, kuri uyu wa 17 Ukuboza 2020.

Pierre Buyoya apfuye nyuma y’ibyumweru 3 gusa yeguye  ku mirimo ye yo guhagararira umuryango w’Ubumwe bw’Afurika muri Mali no muri Sahel nyuma y’aho urukiko mu Burundi rumukatiye igihano cyo gufungwa burundu kubera uruhare yagize mu iyicwa rya Perezida wa mbere w’u Burundi watowe kuburyo bunyuze muri Demukarasi, Melchior Ndadaye wishwe muw’1993. Ubwo yeguraga Pierre Buyoya yari yatangaje ko yeguye kugira ngo ashyire imbaraga n’umwanya uhagije mu kwiregura. Bivuze ko yateganyaga kujurira.

Nubwo hatatangajwe icyamuhitanye hakaba hakekwa icyorezo cya Covid-19, birasanzwe mu muco w’Abanyarwanda n’Abarundi ko umuntu ukomeye, igihe ubonye ko aho wambariye inkindi ugiye kuhambarira ubucocero “uranywa”! Mu yandi (magambo uritegura neza ubundi ukanywa uburozi butaraza!). Ntibyatangaza rero Pierre Buyoya aramutse yabigenje atyo.

Remezo Rodriguez