“PILATO YATANZEHO IGITAMBO NDUHUNGIREHE KUGIRA NGO AGERE KU BIRIBWA BITURUKA MU BUGANDA”.

Yanditswe na Nema Ange

Ku itariki ya 9 Mata 2020, saa tanu z’ijoro zibura umunota umwe, nibwo minisitiri w’intebe yatangaje ko Olivier Nduhungirehe atakiri umunyabanga wa Leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga. Umukuru w’iguhugu Paul Kagame akaba yavanye ku mirimo Nduhungirehe kubera “imikorere yakunze k’umuranga yo gushyira imbere imyumvirire ye aho gushyira imbere no gushingira kuri Politike za Leta mu kazi yari ashinzwe”. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kubyavuzwe hirya no hino kuri iyo mpinduka.

Hari abavuze ko mwirukana byatewe n’ikiganiro yagiranye kuri Twitter n’uwitwa Lonzen Rugira, aho Nduhungirehe yashatse kwibuka abanyepolitiki bishwe muri Jenoside n’imiryango yabo, Lorenz Rugira akamusubiza ko ari umunsi wo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, ko atari umunsi wo kwibuka abanyepolitiki bishwe muri icyo gihe. Mu mpaka Rugira yagiranye na Nduhungirehe yamubwiye ko “amateka ya buri muntu atakoreshwa mu Kwibuka muri rusange”.

Nduhungirehe yamusubije ko “Kwibuka ari igikorwa cyihariye kuri buri muntu kandi Kwibuka twese ni igiteranyo cyo kwibuka cya buri muntu ku giti cye Buri munyarwanda afite uburenganzira bwo Kwibuka abe. Ibyo bikaba ari yo ntego y’umuhango wo Kwibuka. Nta muntu ufite uburenganzira bwo kubwira abandi igihe n’uburyo bwo kwibuka abe”.

Lorenz Rugira yahise yongeraho ko “undi mugore yavuze ibintu bisa nk’ibyo ku rwibutso rwa Jenoside avuye mu buhungiro. Yashakaga ko buri muntu agira uburenganzira yo kwibuka ababo. Ndekeye aho, byibuze ubu turabimenye”. Aha yavugaga Madamu Victoire Ingabire.

Nduhungirehe ubonekana ubwirasi no kwishyira hejuru y’abantu benshi akaba yazize kumva ko we yarenga umurongo ntarengwa wa FPR na Kagame, utemerera buri munyarwanda kwibuka abe cyangwa kwibuka uko abyiyumvamo.

Great Lakes Post[1]  yo muri Uganda  yo yatangaje ko Pilato yatanzeho igitambo Nduhungirehe kugira ngo agere ku biribwa bituruka mu buganda.

Kuri bo Paul Kagame ahangayikishijwe cyane no kuba yarafunze imipaka na Uganda, ku buryo icyorezo cya Covid19 cyazamuviramo ingaruka zazamuvana ku butegetsi.

Mu gihe Rwandair ihagaritswe, ubukerarugendo bukaba ntabwo, kandi nta byiringiro byo kuzakira inama ya Commonwealth, gutyo amafaranga ubutegetsi bwa FPR bwari bwizeye kuvoma mu bazungu akaba atazaboneka, mu gihe cyane ibiribwa byabuze mu Rwanda. Covid-19 yageze mu Rwanda ku misozi yose, abaturage bicwa n’inzara cyane, ku buryo abaturage bashiritse ubwoba kandi ntibagitinya urupfu.

Ku mpamvu zo gukemura ikibazo cy’ibiribwa mu Rwanda, Kagame akaba ari gusabiriza muri uganda ngo bamwohereze ibiryo. Umunyamakuru witwa Andrew Mwenda, wahoze ari umujyanama wa Paul Kagame, akaba abiboneramo amahirwa yo kuzamuka no kugarurwa mu butoni kwa Museveni akaba ari we wavunganye n’umwe mu basirikare bakuru ba Uganda, akaba n’umuhungu n’umujyanama wa Museveni, akamusaba kwandika kuri twitter avuga ku gikorwa cyo Kwibuka.

Uwo musirikare, Muhoozi Kainerugaba akaba yaranditse ngo “abavandimwe bashobora gushwana ariko ntibagomba kurwana. Ndifuriza nyakubahwa Paul Kagame n’abaturage b’u Rwanda kugira ibihe byiza byo Kwibuka”.

Kugira ngo yandike ibyo, Uganda ikaba yarasabye ko Nduhungirehe wakomeje gutuka abayobozi bamwe bo muri Uganda avanwa ku mwanya yari ariho, aho mu nshingano ze yari ashinzwe kuyobora imishyikirano hagati ya Uganda n’u Rwanda. Icyo kinyamakuru kikavuga ko iyo nkuru ikomoka ahantu hizewa cyane.

Kandi bagasoza bagira bati: “Kuki Pilato yirukanye umu minisitiri we nta mpamvu atanze, mu gihe aherutse kwirukana minisitiri w’ubuzima na minisitiri wuburezi”?

Abanyarwanda benshi babonaga Nduhungirehe nk’umuminisitiri w’imbuga nkoranyambaga za Twitter na Facebook, kubera yazirirwagaho, akoresha amacount menshi kandi yandika igihe cyose ku buryo abantu bibazaga aho yaboneraga umwanya wo gukora akazi ke nyirizina. Cyangwa bakamubona nka minisitiri w’ubushwanyi n’amahanga, kubera ibitutsi byamurangaga. Rero Abanyarwanda ntibashoboye guhisha ibyishimo byabo muri ibi bihe by’icyumweru cya mbere cy’icyunamo!

Benshi bagiye bibutsa ibikorwa bya Nduhungirehe bazamwibukiraho mu rwego cyakora bwo kumugaya.

• Hari abagerageje kubara inshuro yavuze ijambo “stupid” – ikigoryi, basanga bitabarika

• Hibukijwe urutonde yakoze ashinyagurira bamwe mu batavuga rumwe na FPR bafashwe cyangwa bakanicwa na FPR, harimo Callixte Nsabimana, n’uko babwira Nduhungirehe kongeraho izina rye.

• Abantu bakoze urutonde rw’abantu Olivier Nduhungirehe yibasiye cyangwa akabashinyagurira harimo Aimable Karasira, nyakwigendera Kizito Mihigo, Camir Nkurunziza, Rayon Sport…

Uwavuga amafuti ya Nduhungirehe ntiyayarangiza!

Nema Ange


[1] https://glpost.com/analysis-how-kagame-sacrificed-nduhungirehe-over-food-from-uganda-kagame-you-are-beaten/