PROF : CHARLES KAMBANDA ABAPFUYE TUBAGOMBA UBUTABERA NTITUBAGOMBA UBUSHYUSHYARUGAMBA





Yanditswe na Mutimukeye Constance

Muri iyi minsi, mu gihe hari impaka ndende ku ubwicanyi bwakorewe Abanyarwanda. Abajijwe impamvu arengera “ingurube”, bikaba byavuzwe muri iyi mvugo : “Paul Kagame ningurube ze ni amashitani ariko kurengera ingurube zatsebye abatutsi nkuko wabibonye Prof bigushyira hasi cyane kuko niyo wabogesha iki ntibakwera kandi ngusezeranyije ko baza guhemura kumanywa yihangu”,

umuhanga akaba anaboneka nku umucurabwenge yasubije muri aya magambo :

  1. Ntaburenganzira ngira bwo kwita abantu amazina yutubyiniriro. Nifuzako nakwitwa  izina ryanjye. Kandi ibyo nibyo nifuriza abandi.
  2. Ntamuntu ndengera kandi ntabwo birimunshingano zanjye kurengera uwo ari we wese. Ibiri munshingano zanjye (moral duty) nukubaha ubuntu (humanity) kuberako I believe ko umuntu yeremwe mw’ishusho ry’Imana.
  3. Nagize amahirwe adasanzwe yo kugira access kuri documents zose z’ibanga (classified information) kuberako narimfite Category A security Clearance mu gihe cyi imyaka ine. Nagize amahirwe adasanzwe yo kureba byinshi kubyabaye mu Rwanda.
  4. Gushaka ukuri ninkingi ikomeye mubuzima bwanjye no mukazi kanjye ka burimunsi. Yewe, education background yanjye muri za Philosophy, Theology, Spirituality, Law, Human Rights, etc., nabyo byatumye ntekereza cyane kuri values (indangagaciro) cyane cyane Ukuri. Mubuzima bwanjye ngira inyota idasanzwe yo kumenya, cyane cyane kumenya ukuri. Ntabantu mpagariye hagendeye ku ubwoko, idini, etc.
  5. Position ya guverinoma ya Leta zunze Ubumwe za America kunyito y’amarorerwa yabaye mu Rwanda ninayo position yanjye. Ariko document nashyize hano ntabwo ari iyanjye ni document yiyo guverinoma.
  6. Nifuzako abahekuye u Rwanda bose babibazwa. Ariko nanone, nzi neza ko bitashobokako abahekuye urwanda bose babibazwa binyuze munkiko zisanzwe. Nshigikiye ko habaho Transitional Justice system mu Rwanda. Nkunda model ya South Africa.  TO THE DEAD WE OWE JUSTICE, NOT PROPAGANDA  : ABAPFUYE TUBAGOMBA UBUTABERA NTITUBAGOMBA UBUSHYUSHYARUGAMBA.

Uko mbibona, Guverinoma ya Leta zunze Ubumwe za America irikutubwira ngo “muve mu buswa … ku impande zombi habayeho “abagabo gito”; batemaguye abantu muri 1994… Mureke ubushyushyarugamba…mushake ukuntu mwubaka igihugu muhuriyeho”. Ubwo nibwo butumwa nyamukuru bwiyi nyandiko. Kandi Ndabushyigikiye.

Iki gitekerezo cyaje nyuma yaho Prof Charles Kambanda arangije gusangiza abamukurikira kuri Facebook ubutumwa Deborah Maclean, wungirije uhagarariye America mu Rwanda, yatanze ku rwibutso rwo ku Gisozi. Ubwo butumwa buragira buti : “Ku Banyarwanda mwese, ibyabaye mu Rwanda ntibyagombye kuba byarabaye. Batashye kare ariko ntibazibagirwa ntarimwe. Nakozwe ku umutima nu uburyo umuntu atahakana, iki gihugu cyiyubatsemo. Ubuntu bwari bukwiye kunga ubumwe bukarwanya urwango urwarirwo rwose. Nejejwe ni imbaraga zishyirwa mu kubungabunga ayo mateka zikorwa muri uru rwibutso. Dufite twese inshingano zo kurinda Amateka ya boseburi muntu umwe (ntawibagiwe).”.

Ahereye kuri ubu butumwa Prof Charles Kambanda akaba yibajije niba Guverinoma ya Leta zunze Ubumwe za America isa nkaho yatangiye gushyira mu bishingwe imvugo ya Jenoside Kagame akoresha. Yanongeyeho ko bishoboka ko Kagame yaba atarabonye urwo rushyi rutegurwa. Yarangije abaza niba Kagame azarega Guverinoma ya Leta zunze Ubumwe za America gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iki gitekerezo yatanze kuri iyi nyandiko nicyo cyamuviriyemo kubazwa impamvu arengera “ingurube”.

Reka duzoze iyi nkuru dutebya : kwitiranya abantu gito bishoye mu bwicanyi ndengakamere bwakorewe Abanyarwanda ni ingurube, ni ukurenganya ingurube! Ingurube ntizigeze zishora mu ntambara ingurube irwana nindi ngurube!

Mutimukeye Constance