PROF CHARLES KAMBANDA : EUROBOND (UMWENDA) U RWANDA RWAFASHE NI « UKWIYAHURA » – NINDE UBIRI INYUMA ?





Yanditswe na Mutimukeye Constance

Ejo ku i tariki ya 02 kanama 2021, MINECOFIN yatangaje ko yashyize ku isoko impapuro za EUROBOND za agaciro ka Miliyoni 620$. Yanatangaje kandi ko uwo mwenda u Rwanda rufashe ruzatangira kuwishyura mu myaka 10 ukazafasha gutangira kwishyura umwenda u Rwanda rugomba kwishyura mu mwaka wa 2023! Professor Charles Kambanda, impuguke mu byu ubukungu, abinyujije ku urubuga rwe rwa Facebook, yavuze ko gufata umwenda wa Eurobond ari ukwiyahura. Dore uko yabisonanuye.

Umuntu agenekereje mu Kinyarwanda, yagize ati : “Mu gihe rwari ruhanganye ni ibibazo byo kwishyura imyenda, u Rwanda rwifashije inguzanyo ya Eurobond ya miliyoni 620$ kugirango rwishyure inguzanyo ya Eurobond rwafashe hagati yi imyaka ya 2013 na 2015 za amafaranga arenga miliyoni 400$, rugomba gutangira kwishyura umwaka utaha !

Inguzanyo nshya ya miliyoni 620$ ya Eurobond zizatangirwa kwishyurwa mu myaka 8 [10?]!

Umwenda w’u Rwanda ugeze kuri 81% bya GDP [umusaruro mbumbe wu u Rwanda]. Bivuze ko  ruzajya mu kiciro cyi ibihugu bifite ibyago (risks) byo kwishyura [ari ukuvuga ko ruzajya rufata umwenda uhenze kurusha ubu] !

Dr Kambanda yahise atanga inama rusange ku bihugu bya Afurica : “Njye mbona ko abayobozi ba Afurika bagomba kwirinda gufata umwenda wa  Eurobonds uko bashoboye. Eurobond tuyivuze mu izina ryayo ni ukwiyahura! Ngaho, Ngaho, gufata inguzanyo yo kwishyura indi nguzanyo ntabwo bishimishije !!!!”

Tumubajije kuki aburira ibihugu bya Afurica kudafata umwenda wa « Eurobond », yadusubije gutya :

  1. Eurobond ni “akazina” keza kahawe abacuruzi private bacuruza amafaranga badakurikije umuco usanzwe umenyerewe na za institution mpuzamahanga zicuruza amafaranga”!
  2. Tekereza umuntu ushaka gukora umushinga murwanda Bank zimwangiye inguzanyo kubera kutagira ubushobozi bw’ukwishura – nyuma ya risk analysis Bank zamukozeho – ariko we agatsimbarara akajya kwiguriza amafaranga kubacuruzi i Nyabugogo ngo akore yamishinga!!!!
  3. Amafaranga yabiriya bisambo (ngo Eurobonds) arahenda cyane kandi ntabwo batanga igihe kirekire cyukuyasubiza. Ntabwo barenza 7 – 9 years. Nta grace period batanga!!
  4. iyo akunaniye kwishura, ntamikino bafatira ibyawe.
  5. Administrative cost yayo iri hejuru cyane (hafi inshuro ebyiri cyangwa eshatu ugeranije ni inyungu za institutions zizwi zicuruza amafaranga). Kandi izo costs bazivana muri yayandi baguhaye utarayajyana. Yewe, na costs za risk ko igihugu cyanarirwa kwishura nayo bayavana muriyayandi utarayajyana. Ibyo bivuze ko iyo bakugurije amafaranga 100, agera I Kigali ashobora kutarenga 60!
  6. interest rates (ikiguzi cyi inyungu) zabo nazo zikubye hafi inshuro eshatu ugeranyije na interest rates za institutions zizwi nka World Bank cyangwa IMF.
  7. Bariya bacuruzi bagendera kuri “philosophy” kirimbuzi ivugango kuguriza igihugu singombwako ureba ubushobozi bwacyo bwo  kwishura kuberako igihugu kitimuka; byanze bikunze bazishura kandi uko igihugu gitinda kwishyura, niko babona amafaranga menshi kurushaho kabone nubwo byatinda …”!
  8. Biriya bisambo byo bivugako kuri Sovereign credit, nta credit risk ibaho kandi Sovereign credit default ni advantage kubagurije igihugu.

Tony Blair n’umwe mu ba blocker babiriya bisambo. Uzi ikintu kitwa Softbank n’ibindi bigo bakorana? Nibyo byihishe inyuma za Eurobonds!! Ninabyo bisambo bibeshya Kagame kugenda agura imigabane mubigo byabyo bigiye guhomba!! Wibuka cyakigo Kagame yaguzemo imigabane 2 kuri $62million kigahita cyijya muri bankruptcy? Ngibyo ibisambo biri muri za Eurobond.

Banyarwanda ntitwibeshye, niba u Rwanda rwagujije amafaranga 100 akagera i Kigali ari 60, 40 yagiye mu mifuka yi Ibisambo bigira inama Kagame, amahirwe menshi nuko andi 40 azajya kuri Konti yu umuryango wa Kagame, u Rwanda rukabona 20 gusa. Nyamara abana bu u Rwanda FPR izaraga uwo mwenda bazishyura ibisambo bya Kagame amafaranga 100. Mwitegure kwishyura imisoro nandi ma taxes menshi Dukomeje kumirwa!

Constance Mutimukeye