RDC- BUKAVU: ABANTU BATATU BAGUYE MU MPANUKA Y’INDEGE





Yanditswe na Kalisa Christopher

Kuri uyu wa 16 Kamena 2021, impanuka y’indege yahitanye abantu batatu ku kibuga cy’indege cya Kavumu ikimara guhaguruka, ikaba yari yerekeje i Shabunda.

Igitangazamakuru lejournal.afurika, dukesha iyi nkuru cyivuga ko iyi  ndege y’ubucuruzi  yari iya sosiyete ya Kin-Avia, ikaba yananiwe guhaguruka ikagwa mu gishanga hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Kavumu. Iyi ndege yari yerekeje i Shabunda mu gace gakungahaye kuri zahabu ariko kari mu bwigunge kuko kugerayo bigoranye. Ikaba ngo yaritwaye amatoni menshi y’amabati.

Iki gitangazamakuru gikomeza cyivuga ko Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Théo Ngwabije, yemeje aya makuru avuga ko haguyemo abantu batatu hakangirika n’ibyo yari yikoreye. Ati : « Hapfuye abantu batatu barimo abapilote babiri, umugenzi ndetse n’ibintu byinshi byatakaye ».

Iperereza ubu rikaba rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka. RDC ifite ibibuga by’indege mpuzamahanga bine ariko ikagira n’ibindi by’ibitaka bikoreshwa mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu. Si ubwa mbere muri iki gihugu humvinaka inkuri y’impanuka y’indege ndetse zigatwara ubuzima bw’abantu.

Kalisa Christopher