RDF YABA YARAGABYE IGITERO MURI PARIKE YA VIRUNGA, IKAKITIRIRA FDLR ?

Yanditswe na Nema Ange

Ku i tariki ya 24 Mata 2020 humvikanye amakuru avuga ko abantu 16, barimo abashinzwe umutekano 12, biciwe muri parike y’igihugu ya Virunga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Hariho kandi benshi bakomeretse bikabije. Kugeza ubu ni cyo gitero cyahitanye abantu benshi muri parike. Nyuma y’icyo gitero cyakozwemo amahano, ibinyamakuru by’i Kigali byihutiye gutangaza ko ari umutwe wa FDLR wagikoze.
Muri iyi nkuru turabagezaho icyo abayobozi ba FDLR babivugaho kandi n’uko ikinyamakuru cyo muri Kongo cyitwa Beni Lubero cyemeza ko ari ingabo za Kagame zagabye icyo gitero.

Ingabo zo Kwibohoza kwa Demokarasi mu Rwanda, FDLR mu magambo ahinnye, zasohoye itangazo ku i tariki ya 27 Mata 2020, zihakana zivuye inyuma ibyatangajwe ko ari zo zaba zaragabye igitero ku kigo cya Kongo gishinzwe ubungabunga ku bidukikije (ICCN : Institut Congolais pour la Conservation de la Nature). Ingabo za FDLR ziramagana bidasubirwaho Iki gitero kandi zikamenyesha abantu bose baba abahaturiye cyangwa abanyamahanga ko ntaho zihuriye n’iki gikorwa.

Muri iryo tangazo FDLR yamenyesheje kandi ko akarere ka RUTSHURU kagenzurwa muri iyi minsi n’ingabo za Kagame ari zo RDF zirimo zirakora amahano mu gace ka Kivu y’amajyaruguru, zifatanyije n’abasirikare bamwe bo mu ngabo za Kongo. Muri abo bayobozi b’abasirikare ba Kongo bafatanya na RDF, FDLR yavuze ko bamwe ari Jenerali GAHIZI Innocent, Colonel KABAHIZA RUSIMBI Claude, Colonel SEMATAMA SEBA Charles, Lieutenant Colonel MUSEVENI ITIMANA Joseph n’abandi.

FDLR yatangaje ko iki gitero cyo ku wa gatanu tariki ya 24 Mata 2020 kije kiyongera ku bindi bitero byinshi ingabo za Kagame zagiye zikora muri ako gace, kandi ko abaturage bahaturiye babyivugira, nkuko bamwe mu bagize ubuyobozi bwa Kongo babizi. Nanone FDLR iramagana ibyo bikorwa by’ubugome bikomeje gukorwa n’ingabo za Kagame mu karere ka RUTSHURU aho zirenga mu buryo bukabije ku mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu kandi zigatuma abantu benshi bahinduka impunzi ku gahato nta mfashanyo bashobora kubona kubera isi yose irimo irahanga n’ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

Irindi perereza ryabaye ni ry’ikinyamakuru Beni Lubero cyo muri Kongo, cyatangaje ibimenyetso simusiga bikikije iyo nkuru ibabaje.

Ikimenyetso cya mbere batanze ni uko akarere karimo icyo kigo cya Kongo gishinzwe ubungabunga ku bidukikije kameze. Aho hantu bita Rumangabo muri Kivu y’Amajyaruguru, ni ahantu h’ingenzi mu mayeri (strategie) y’Ingabo za Kongo, k’uburyo hari ikigo kinini cy’abasirikare na sitasiyo irinda parike ya Virunga. Ni ahantu rero hasanzwe hagenzurwa n’ingabo za Congo les FARDC n’abafatanyabikorwa babo. FDLR rero ntiyapfa kuhagera no kwinjira mu kigo nk’icyo mu buryo bworoshye. Kandi byaba biruhije kurushaho kuhajyana intwaro nk’izakoreshejwe muri icyo gitero cyagabwe kuri metero magana atatu gusa uhereye ku kigo cy’ingabo za Kongo z’i Rumangabo.

Icyo kinyamakuru cyavuze kandi ko, nyuma y’amasaha macye igitero kibaye, cyatangaje ko imitwe yitwaje intwaro yo mu Rwanda yari imaze iminsi ivugwa ko iri muri ako gace. Mu by’ukuri, abasirikare ba Kagame bafite ikoranabuhanga ribemerera gucengera muri sisitemu y’itumanaho ya sitasiyo ya parike hamwe n’iyi kigo cya gisirikare iri hafi ya parike, gutyo bari bamaze kubona amakuru menshi abangamira abashinzwe ikigo cya Kongo gishinzwe ubungabunga ku bidukikije mu majyaruguru ya Kivu ku kibazo gikomeye cyane ku Rwanda.

Nkuko icyo kinyamakuru kibivuga, hari hashize iminsi ingabo za Kongo les FARDC bafashe umwe mu bayobozi ba FDLR ukomeye mu butasi bwayo. Nyuma yo kumufata babajije i Kinshasa icyo bari kumukorera. Ubuyobozi bw’i Kinshasa bwabasabye kumujyana i Goma kumufungirayo.
Ingabo za FARDC ngo zikaba zarasanze zidafite uburyo, nka kajugujugu, bwo gutwara iyo mfungwa ingabo za Kagame zitabimenye. Bityo zisaba umuyobozi wicyo kigo kumubatwarira. Uwo muyobozi witwa Emmanuel De Merode kubera ubwoba yarabemereye, abaha imodoka na bamwe mu barinda icyo kigo.

Mu gitondo cyo ku itariki ya 24 Mata 2020 nibwo igikorwa cyo kumujyana cyabaye bavuye i Rwindi bajya gufata iyo mfungwa. Bageze mu nzira bahuye n’inzitizi ebyiri :

  • Ingabo za FDLR zari zabimenye zibibwiwe n’umwe mu basirikare ba FARDC, biteguye kurwana ngo bafunguze umuntu wabo.
  • Ingabo za Kagame nazo zari zabimenye zibwiwe n’abahoze bari mu ngabo za M23, inshuti z’ingabo za Kagame, ariko ubu babarirwa mu ngabo za Kongo M23. Rero zari ziteguye kwica iyo mfugwa ituruka muri FDLR n’uwari kumwe nayo wese, bakoresheje intwaro zikomeye.

Ni uko abo barinzi b’icyo kigo bisanze bari hagati y’imitwe y’ingabo ebyiri z’Abayanrwanda zihanganye. Mu gihe bari bageze mu nzira, bumvise batizeye umutekano wabo, bafashe icyemezo cyo kwikuraho uwo muntu wo muri FDLR bamusiga muri gereza, i Kiwanja yari ku inzira. Ku bw’ibyago, aho gusubira i Rwindi, bahisemo gukomeza umuhanda ujya Rumangabo berekeza Goma, aho bari bategerejwe n’ingabo za Kagame, zabateye roketi ibagira ivu. Mu by’ukuri, igisirikare cya Kagame cyari cyizeye ko umuyobozi wa FDLR yari mu modoka yatwitswe.

Nema Ange