Yanditswe na Constance Mutimukeye
Mu ijoro ryo ku wa kane rishyira ku wa gatanu, tariki ya 8 Gicurasi 2020, igisirikare cya FPR ya Kagame cyarashe abaturage babiri, harimo Ntagisanimana Moïse w’imyaka 38 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa kiraro, mu kagali ka Rusiza, umurenge wa Busasamana, n’umugore witwa Rehema Louise wari utwite kandi anatuye mu kagali ka Gasiza, bahita bapfa. Amakuru ducyesha Ijwi ry’Amerika[1] na igihe.com[2] aratugaragariza ukuntu ikinyamakuru igihe.com, kizwi nk’igikorera mu kwaha kwa FPR no gukwirakwiza urwango rushingiye ku byo bise amoko mu Rwanda na munyangire, cyahishe ibintu by’ingenzi kuri iri raswa ry’aba Banyarwanda.
Amukuri Ijwi ry’Amerika ryatangaje ni uko Ntagisanimana Moise na Louise baguye bu burinzi bw’abasirikare babarizwa muri bataillon ya 9 mu mutwe w’ingabo zirwanira k’ubutaka, bararaswa barapfa. Hakaba havugwa ko bari bikoreye imifuka irimo ibiro 64 by’urumogi, nkuko umwe mu bagiye kureba imirambo ngo bayimenye yabitangarije Ijwi ry’Amerika. Abasirikare bakaba babarasiye mu kibaya kigabanya u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kiri mu mudugudu wa Nyakabanda, mu kagali ka Rwangara, mu murenge wa Cyanze, mu karere ka Rubavu.
Mu gihe Ijwi ry’Amerika ducyesha aya makuru ryashoboye kugera kuri aya makuru yose, mwisomere icyo ikinyamakuru cya FPR cyari cyabitangajeho : “Inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Rubavu, zarashe abantu babiri banyuze mu nzira zitemewe, biza kugaragara ko bari bikoreye n’urumogi baruvanye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ni ibikorwa byabaye mu gihe biheruka gutangazwa ko imipaka y’u Rwanda ifunzwe mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus, abemeye kwinjira mu gihugu ni abanyarwanda batahutse kandi nabo bahita bashyirwa mu kato k’iminsi 14. Urujya n’uruza rusigaye gusa ku modoka zitwara ibicuruzwa. Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko barashwe hafi saa sita z’ijoro bageze mu mudugudu wa Nyakabanda, Akagali ka Rwangara mu Murenge wa Cyanzarwe. Abarashwe ni umugabo n’umugore bari hagati y’imyaka 30-38.Bivugwa ko bombi “bari bikoreye urumogi ruri hati y’ibilo 70-80,rugabanije mu bifurumba bitandatu.”
Uko bigaragara abanyamakuru ba Igihe.com bibagiwe cyangwa se banze gutangaza nkana amazina y’abarashwe kandi ko n’uwo mugore warashwe yari atwite, ndetse na bataillon yabarashe.
Ikindi Ijwi ry’Amerika ryatangaje ni uko uwo mugabo asize umugore n’abana batatu. Akaba yarashyinguwe kuwa gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2020, nkuko umuryango we wabitangaje : « Twemeye gufata umurambo, kumushyingura neza kuko ari uwacu, mu gitondo nari ngiye ku kazi kuko ndi umufundi, haza umukobwa witwa Nyirabayoboke, aba aravuze ngo Muramu wanjye baramwishe, ubwo akazi kaba karahagaze, nibwo dushakishije abasore ngo bajye kureba, njye nta ngufu nari mfite zo kumanuka iriya mu kibaya, uwo barashe ni data wacu mu muryango, tumuhambye hariya ntabwo ari kure ». Aha turabamenyesha ko mu butiriganya bw’ubutegetsi igihe.com cyanditse ko “Imirambo y’abarashwe yahise ijyanwa mu bitaro bya Gisenyi”.
Naho uwo mugore witwa Rehema Louise we yari atwite, akaba asize umugabo n’umwana umwe. Haravugwa ko yari asanzwe aziho kwinjiza magendu mu Rwanda, bikaba byari wo mwuga we yakoranaga n’umuryango we nkuko byabwiwe Ijwi ry’Amerika. Aha birababaje ko mu Rwanda rwa FPR Abanyarwanda bakomeje kubura akazi, bakishora mu mirimo yo gucuruza magendu, niba ari byo koko, mu gihe ubutegetsi bw’u Rwanda bwirirwa bucuruza hanze ko bwazamuye imibereho y’Abanyarwanda.
Ikindi cyavuzwe ni uko Ntagisanimana Moise nawe yarasanzwe azwiho ubujura kuko mu mwaka wa 2016 yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu, ku cyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro, akaza guhabwa imbabazi z’agatengayo muri 2019 akarekurwa. Ariko umuryango we uremeza ko utari umuziho ibyo gucuruza urumogi : “Ntagisanimana yari amaze iminsi avuye muri gereza ya Kiriba ariko ibijyanye n’urumogi ntabyo twamukegagaho, kuko yageze hano ubuzima buramukanga”
Tugarutse ku kinyamakuru rutwirtsi cya FPR igihe.com, cyatangaje ko “Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ubuyobozi bw’Akarere, Ingabo, RIB na Polisi, bakoresheje inama abaturage baturiye ikibaya, babakangurira, kudakomeza kwishora mu bikorwa nk’ibi byo guhungabanya umutekano”. Aho bigaragara ko Igihe.com cyongeye kwibagirwa gutangaza amagambo ateye agahinda yavugiwe muri iyo nama, aho abo bategetsi bashyize amakosa yose ku bishwe, basaba n’abaturage kutababara cyane, nkuko umwe mu bari muri iyo nama yabibwiye Ijwi ry’Amerika : “umuyobozi w’akarere nawe ahita ahagera, aganiriza abaturage, abereka ibyabaye ko bagomba kwihangana ariko anabereka ko ataribyo ko ari amakosa, ko bakomeje kutugira inama zishoboka zose tukinangira, abapfuye ko atari ngombwa ku tujya tubaririra cyane ko baguye muri kiriya kibaya kubera ko baba bizize”.
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, lieutenant-colonel Innocent Munyengango, yanze kugira icyo yabivugaho, dore uko Ijwi ry’Amerika ryabitangaje : “ko agiye kubanza kubibaza neza kuko yahoze mu nama itatumaga akoresha telephone, cyakora izindi nshuro zose twamuhamagaye ntiyongeye kutwitaba cyangwa gusubiza ubutumwa bugufi”.
Si ubwa mbere igisirikare cy’u Rwanda gihohoteye umugore utwite, bikarangira apfuye, kuko umwaka ushize, ku i tariki ya 27 Werurwe 2020 Abasirikare b’u Rwanda birutse inyuma ya Elizabeth MUKARUGWIZA wari ufite imyaka 37 y’amavuko kandi anatwite, yikubita hasi ahita apfa, azira guca ku mupaka utemewe w’i Cyanika ngo ajye guhaha no kugura imiti mu buganda.
Kuva uyu mwaka watangira inzego z’umutekano za FPR, zimaze kwica, hakoreshejwe ingufu (kurasa, gukubita,…) abantu 17, uwo ukaba ari umubare wamenyekanye. Mu mwaka wa 2019, umubare wamenyekanye ukaba ari abantu 50 bishwe n’izo nzego ubundi zari zikwiriye kubarinda.
Umunyanyarwanda utazajya yicwa n’ingaruka z’ubuyobozi gito, busesagura ubukungu bwose bw’u Rwanda, abaturage bagasigara barira ayo kwarika, azajya yicwa n’inzego z’umutekano zimuziza gushaka kwivana muri izo ngaruka ashakisha uburyo bwo kuramuka.
Constance Mutimukeye
[1] https://www.radiyoyacuvoa.com/a/5389568.html
[2] https://www.igihe.com/ubukungu/amabanki/article/abantu-babiri-barashwe-bavanye-urumogi-muri-congo-barapfa