RUHANGO: ABAGABO BABIRI MURI BATATU BAKUBITA, BAKICA BAKANAGAMBANIRA ABATURAGE KU GATSIKO, BARI MU MABOKO Y’IGIPOLISI CYABAKORESHAGA NYUMA YO KWIVUGANA NZAYISENGA JOHN.

Yanditswe na Emmanuel Nyemazi

Nyuma yuko akubise Nzayisenga John bikamuviramo gupfa na nyuma y’ubutumwa bwiza bw’impinduramatwara Gacanzigo bukubiyemo umuburo Abaryankuna bageneye abitwa ko bashinzwe umutekano mu Rwanda rwa Kagame, ubu ibintu byahinduye isura muri ako karere kuko usibye ko igipolisi cya Kagame gikorera I Kigali ari cyo kimanukiye kikaba kirirwa kirebuzwa ngo kirashaka ibiro by’Abaryakuna biri muri ako karere, byatumye umwicanyi Majyambere Simon afungwa azira kwica Nzayisenga John.

Kimwe n’utundi turere twinshi tw’u Rwanda, Ruhango nayo iri mu turere twakiriye ubutumwa bwiza bw’Impinduramatwara Gancanzigo ku bwinshi kandi abaturage bakagaragaza ko ubwo butumwa bwabashimishije, nubwo igipolisi cya Kagame cyohereje maneko nyinshi ngo zishake abatanze ubwo butumwa, hagafungwa benshi n’ubu icyo gipolisi kikaba kirirwa gikanuye gishaka Abaryankuna.

Ubwenge bwari bwiza iyo butamenywa na benshi, Ijisho ry’Abaryankuna muri ako karere rikomeje kubona byinshi biri kuba muri iyi minsi nyuma y’uwo muburo.

Bimwe mu bikomeye byabaye ni ifungwa rya Majyambere Simon n’umukozi we Nyandwi Innocent, bakubise Nzayisenga John bikamuviramo gupfa. Iyo nkuru nayo Ijisho ry’Abaryankuna ndetse n’Abaryankuna TV byayibagejejeho uko yakabaye, dore ko nkuko bisanzwe uwo mugabo Majyambere yari yaramenyereye gukoresha igipolisi cya Kagame cyo muri ako karere, ariko kuri iyi nshuro bigakubitana n’umuburo w’Abaryankuna ndetse n’uko Ijisho ry’Abaryankuna muri ako karere ridahumbya muri ino minsi, rigaha akamo ubwo bugizi bwa nabi.

Majyambere Simoni

Kuwa 12 Nyakanga 2020 nibwo Majyambere Simon yagejejwe kuri station y’igipolisi cya Kagame ya Ruhango akaba akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ndetse n’ubwicanyi. Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Nyakanga 2020 nibwo Majyambere Simon yaburanishijwe n’urukiko rwibanze rwa Ruhango. Mu iburanisha umucamanza yamenyesheje Majyambere Simon ibyaha aregwa birimo gukubita no gukomeretsa ndetse n’ubwicanyi byakorewe Nzayisenga John bikanamuviramo urupfu aho yakubitiwe mu rugo rwa Simon Majyambere apfutswe ibitambaro mu maso ndetse akamukubita afatanije n’umukozi we witwa Nyandwi Innocent.

Nyakwigendera Nzayisenga John

Nkuko nyakwigendera atarapfa yabitangarije umujyanama w’ubuzima wo mu kagali ka Buhoro Umurenge wa Ruhango ubwo Nzayisenga John yajyaga kwivuza k’Umujyanama w’ubuzima akamuburamo maralia Nzayisenga yabwiye umujyanama w’ubuzima ko arwaye inkoni yakubitiwe mu rugo rwa Majyambere Simon azikubiswe n’uwo Majyambere afatanije na Nyandwi Innocent.

Majyambere Simon amaze kumenyeshwa ibyaha aregwa yireguye avuga ko ibyaha byose aregwa atabyemera ngo kuko Nzayisenga atigeze agera mu rugo rwe kandi ko atigeze amukubita kuko atari ahari ahubwo yari yagiye i Muhanga  kurangura ibicuruzwa. Mu gihe kandi umukozi wa Majyambere Simon witwa Nyandwi Innocent nawe ahakana ibyo byaha avuga ngo ko atigeze amufata ngo amuzanire Majyambere Simon nyamara kandi abaturage bemeje ko babonye Nyandwi Innocent ajyanye Nzayisenga John kwa Majyambere Simon. 

Urubanza ruzasomwa kuwa 23 Nyakanga 2020 saa tanu z’amanywa k’urukiko rwibanze rwa Ruhango. Ku rundi ruhande ariko abantu benshi bo mu Ruhango ndetse n’Abanyarwanda benshi muri rusange bakaba biteguye kubona RIB iha ubutabera umudamu wa Nyakwigendera witwa Uwimbabazi IRENE, nyuma yuko yirengagijwe na RIB ya Ruhango agafata icyemezo cyo kumenyesha ikibazo yagize mu itangazamakuru.

Umuyobozi wa RIB mu Ruhango DCI Musangirumutima Gaspard yabwiye umudamu wa Nyakwigendera ati: “Umva mada genda urere impfubyi wasigaranye urabizi ko naje iwawe mpazi neza, jyenda urere impfubyi wasigaranye abagabo bararutanwa ntakindi nakora”.

Amakuru agera ku Ijisho ry’Abaryankuna aturuka ahantu hizewe aremeza ko uyu muyobozi wa RIB ya Ruhango aziranye bya hafi cyane na Majyambere Simon bityo hakaba hari ukuntu Simon yabigenje bigatuma akingirwa ikibaba n’iyi RIB ya Ruhango, nyamara nkuko iperereza rikomeje gukorwa na RIB ya Kigali nyuma yuko iyi  RIB ya Ruhango yirengagije nkana iki kibazo kandi ikibona neza,  bityo turizera ko RIB izahana Majyambere Simon na Nyandwi Innocent igendeye ku muburo w’Abaryankuna dore ko amategeko mu Rwanda rwa FPR ntacyo avuze.

Twabibutsa ko uyu Nyakwigendera yakubiswe kuwa 28 Gashyantare 2020 maze amaze kwitaba Imana abagabo babiri baje murugo rwa Nyakwigendera baturutse kuri RIB mu Ruhango, basiga babwiye umudamu wa Nyakwigendera ko bagiye kuzana imodoka ikajyana umurambo wa Nyakwigendera ku bitaro kugira ngo usuzumwe hamenyekane  icyamwishe, ariko bikarangira imodoka itaje bagategereza amaso agahera mu kirere kugeza ubwo umuyobozi w’Umudugudu wa Muhororo ya mbere abwiye abo mu muryango wa Nyakwigendera  ngo bamushyingure kuko umubiri we wari utangiye kwangirika kandi n’iyo RIB ikaba itarigeze igaruka mu rugo rwa Nyakwigendera dore ko na nyuma yuko Nyakwigendera ashyinguwe RIB itigeze igaruka mu rugo rwe.

Si ubwambere uyu mugabo agirira nabi abaturage aho akomeza kugaragaza ingeso yo kwihanira ndetse no kugambanira abaturage ubutegetsi bukabirebera ntibugire icyo bubikoraho kugeza ubwo mu kwezi kwa Gashyantare 2019, Simoni Majyambere afatanije na Nsengimana Abeli bagambaniye umuryango wa MUNYENTWARI  Germain bakunda kwita KABAYIZA   utuye mu Karere ka Ruhango Umurenge wa Ruhango Akagali ka Buhoro Umudugudu wa Gako ko washinze umutwe w’iterabwoba.

Ubwo RIB yakoraga iperereza kuri iki cyaha bari babeshyewe yasanze ari abere irabarekura, ariko kuwa 16 Gicuransi 2019 Abapolisi 16 bagaragaye mu rugo rwa Muzehe Munyentwari Germain ku isaha ya saa sita z’ijoro bazanywe na Nsengimana Abeli (inshuti magara ya Majyambere Simon) kuko yumvikanye kuri telephone ayobora imodoka 3 z’igipolisi aho zimusanga, nkuko tubikesha abaturage bo hafi y’uyu muryango batashatse ko amazina yabo amenyekana kubw’umutekano wabo. Ubwo igipolisi cyahageraga cyaje cyitwaje urumogi nkuko cyabyiyemereye mu rukiko kivuga ko impamvu cyazanye urumogi cyari cyamenye ko uwo muryango washakaga gutoroka, mazi gihitamo kurubahereza ngo barwikorere maze babajyana kuri station ya Police ya Ruhango bashinjwa gucuruza ibiyobyabwenge no kubinywa  ariko baburanye baratsinda ariko ntibyabuza ubutegetsi gukomeza kubafunga kubera akagambane ka Majyambere n’inshuti ye Nsengimama Abel.

umuryango wa MUNYENTWARI Germain ufunzwe nyuma yo kugambanirwa na Majyambere Simoni

Kuri ubu uyu muryango ufungiye kuri gereza ya Muhanga  ufungishijwe n’aba bagabo Nsengimana Abeli na Simon Majyambere bazira akarengane. Abaturage baribaza impamvu Majyambere Simon na Nsengimana Abeli bakomeza kugaragarwaho n’iyi ngeso mbi yo guhekura rubanda rugasigara iheruheru Leta ntigire icyo ibikoraho, dore ko uyu mugabo Nsengimana Abeli yigeze gukubita umuturanyi we witwa MUBERA amuziza ko amubonye aca urubuto rw’umwembe ku giti cye aramufata akora nka mugenzi we Majyambere Simon amujyana mu rugo iwe aramukubita bimuviramo uburwayi ariko Imana ikinga ukuboko ntiyashiramo umwuka.

Ubusanzwe uyu Nsengimana Abeli atuye mu Karere ka Ruhango Umurenge wa Ruhango Akagali ka Buhoro Umudugudu wa Buhoro mu gasantere ko mu IREGANIRO. Abaturage bo mu Ruhango  Ijisho ry’Abaryankuna ryabashije kuganira nabo barasaba  ubutegetsi kumvira umuburo w’Abaryankuna bakareka kurenganya Abanyarwanda, ahubwo amategeko n’ubutabera bikubahirizwa!!!

Emmanuel Nyemazi

Akarere ka Ruhango.